Digiqole ad

Ubuyapani buzakomeza gufasha impunzi igihe buzaba bubisabwe – Amb.Takayuki

 Ubuyapani buzakomeza gufasha impunzi igihe buzaba bubisabwe – Amb.Takayuki

Amb Takayuki Miyashita w’Ubuyapani mu Rwanda ashyikiraza akajerikani k’amavuta y’ubuto umw emu mpunzi z’Abarundi

Asura inkambi y’impunzi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda ari kumwe n’Umuyobozi wa WFP/PAM mu Rwanda, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufasha impunzi ziri mu Rwanda igihe cyose kizabisabwa na WFP.

Amb Takayuki Miyashita w’Ubuyapani mu Rwanda ashyikiraza akajerikani k’amavuta y’ubuto umw emu mpunzi z’Abarundi

Uru ruzinduko rwihariye igicamunsi cyose cyo ku wa mbere tariki 12 Ukuboza 2016, Amb. Takayuki Miyashita akaba yaraye asuye ibikorwa bitandukanye birimo na stock y’ibiribwa byaguzwe mu nkunga ya miliyoni 1,4 z’Amadolari ya America, Ubuyapani bwahaye WFP tariki ya 9 Nzeri 2016, agenewe gufasha impunzi z’Abarundi n’iz’Abanyekongo ziri mu Rwanda.

Bimwe mu byakoreshejwe iyi nkunga ni ukugurwamo ifu irimo intungamubiri ishigishwamo igikoma gihabwa abana bari munsi y’imyaka ibiri n’igice, cyane abafite ikibazo cy’imirire mibi. Ambasaderi Takayuki ubwe n’Umuyobozi wa WFP mu Rwanda, Jean – Pierre de Margerie ukomoka muri Canada, bahaye abana igikoma na bo banywaho bumva uko kimeze.

Umwe mu babyeyi ufite umwana muto wahawe ku gikoma, yatangarije Umuseke ko kuva aho umwana we yatangiye kobona icyo gikoma agenda agarura ibiro kuko bigaraga ko ako kana kari gafite ikibazo cy’imirire mibi.

Uyu mubyeyi utashatse kutubwira amazina ye, yagize ati “Iyi gahunda iradufasha cyane, kuva aho umwana atangiriye gufata igikoma ndabona ahinduka cyane, uretse ko asanganywe ikibazo, ariko na twe hari ikibazo tugira kubera ko bagikora (igikoma) saa ine na saa munani nimugoroba tukabura icyo tugaburira abana, kubera ko umwana nk’uyu w’amezi atandatu ntabwo wamuha impungure, mwadusabira bakaduha ikindi kintu.”

Amb. Takayuki Miyashita yavuze ko ashimira abaturage b’igihugu cye na Leta y’Ubuyapani ku kuba barabashije kwitanga.

Yavuze ko Ubuyapani buzakomeza gufasha impunzi ziri mu Rwanda igihe cyose buzaba bubisabwe na WFP.

Uretse inkunga ya miliyoni 1,4 z’Amadolari ya America, Ubuyapani kuva mu 2010 bumaze gutanga miliyoni 20,7 z’Amadolari ya America, yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye birimo inkunga y’ingoboka y’ibiribwa n’ubundi bufasha mu burezi mu mpunzi.

Jean –Pierre de Margerie uhagarariye WFP/PAM yavuze ko bashimira abaturage b’Ubuyapani, ku gufasha impunzi ziri mu Rwanda, ikindi Ubuyapani ngo bwatanze inkunga nyinshi ku Muryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa (WFP/PAM) ingana na miliyoni 140 za ma Yen (ifaranga ry’Ubuyapani), mu bikorwa byayo byo gufasha impunzi.

Yasobanuye ko igice kinini cy’inkunga Ubuyapani buheruka gutanga cyashyizwe mu nkambi ya Mahama kubera ko ari na yo nini cyane mu Rwanda, ubu icumbikiye impunzi 52 180 kandi buri munsi Abarundi 20 bakirwa muri iyo nkambi nk’uko Ngoga Eristaque uyiyobora abivuga. Gusa, ngo ikindi gice cy’inkunga kizanagera ku zindi nkambi eshanu ziri mu Rwanda zicumbikiye Abanyekongo.

De Margerie yashimiye abaterankunga bose bafatanya na WFP/PAM mu bikorwa byo gufasha impunzi kubera ko ngo ibyo bakoresha byose biva mu baterankunga, by’umwihariko yashimiye abafatanyabikorwa barimo UNHCR, ARC, Save the Children na ADRA.

Umuyoboze wa WFP yavuze ko nta kibazo cy’ibiribwa kigeze kibaho ku mpunzi ziri mu Rwanda nk’uko byagiye biba mu bindi bihugu bya Africa y’Iburasirazuba, kubera ko ngo habayeho gukorana neza n’abaterankunga n’abafatanyabikorwa, bakoresha neza gahunda zihari n’icyo inkunga ikoreshwa binyuze mu gutanga raporo zibisobanura.

Jean Pierre de Margerie ati “Dufite icyizere ko umunsi umwe impunzi zishobora kuzasubira iwabo, ariko igihe bahageze ni inshingano yacu mu gufasha Leta tugatanga iyi nkunga ikenewe cyane mu kuramira ubuzima bw’impunzi.”

Jean Pierre de Margerie, yavuze ko n’ubwo ikibazo cy’impunzi ku Isi gifata indi sura, mu Rwanda hari icyizere ko impunzi zizakomeza gufashwa nk’ibisanzwe.

Ati “Murabyumva haba i Burayi, haba mu Burasirazuba bwo Hagati, izo mpunzi nyine na zo zikeneye ubwo bufasha, ariko hari icyizere tugomba kugira n’ubwo nta mafaranga twaba dufite, ndizera ko tuzakomeza gufasha impunzi muri 2017 nk’uko twabikoze muri 2016 kandi tuzakomeza gusaba abagira neza nk’Ubuyapani gukomeza kudufasha.”

Bimwe mu bikorwa Amb.Takayuki Miyashita yakoze kuri uyu wambere, yatanze igikoma ku bana b’impunzi bari munsi y’imyika ibiri n’igice, yarebye uko impunzi zihabwa imfashanyo imara ukwezi, atanga amavuta akorwa mu bimera yabonetse ku nkunga y’Ubuyapani, asura Ivuriro ryubakwa ku nkunga ya UNHCR na ARC, asura aho abagore bo mu nkambi babohera uduseke n’ubundi bukorikori,anasura ishuri ryigwamo n’impunzi n’abaturiye inkambi ya Mahama.

Amb Takayuki aha igikoma bamwe mu bana bato bakeneye kugira ubuzima bwiza mu nkambi ya Mahama
Aha yifotozanyaga n’ababyeyi b’abana bahabwa imfashanyo yabonetse ku nkunga y’Ubuyapani
Aha barareba iposho rihabwa impunzi imwe ku kwezi
Mu bubiko bw’ibiribwa byaguzwe ku nkunga y’Ubuyapani, Amb Takayuki, hagati ni Paul Kenya wari uhagarariye UNHCR na Jean-Pierre de Margerie umunya Canada ukuriye WFP mu Rwanda

Amafoto @Dukuzimuremyi/WFP

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish