Digiqole ad

Uganda: Umwami wa Rwenzururu yashinjwe iterabwoba, ubujura no kugerageza kwica

 Uganda: Umwami wa Rwenzururu yashinjwe iterabwoba, ubujura no kugerageza kwica

Charles Wesley Mumbere royal photos, and with Queen Agnes. Buhikira Royal Palace, Kasese, Uganda.

Umwami wo muri Uganda mu gace ka Rwenzururu yashinjwe ibyaha by’iterabwoba, ubujura buteye ubwoba no kugerageza kwica.

Charles Wesley Mumbere n'Umugabekazi Agnes Ithungu
Charles Wesley Mumbere n’Umugabekazi Agnes Ithungu

Ibyo ni ibyaha bijyanye no kwica umupolisi.

Umwami wa Rwenzururu, Charles Wesley Mumbere yagaragaye mu rukiko kuri uyu wa kabiri mu burasirazuba bw’Umujyi wa Jinja.

Urukiko rwarimo abantu benshi bashyigikiye Umwami, n’Abadepite bakomoka mu gace k’ubwami bwe.

Charles Wesley Mumbere yatawe muri yombi tariki 27 Ugushyingo nyuma y’imvururu zabereye ku kirimbi cy’ibwami i Kasese, mu Burengerazuba bwa Uganda, aho ingabo na Polisi zateye urugorwe zikahatwika.

Imirwano yashyamiranyije abarinzi b’urugo rw’Umwami Mumbere w’abo mu bwoko bwa Bakonzo yaguyemo abantu 80, abandi basaga 100 barafunzwe.

Leta ya Uganda ishinja Ubwami bwa Rwenzururu gutegura abasore bubaha imyitozo ya gisirikare kugira ngo bazabohore ako gace bashyireho igihugu kigenga cyitwa Yiira Republic, ubwami buhakana ibyo birego.

Umwami yasubijwe muri gereza ya Luzira (Luzira Upper Prison) mu mujyi wa Kampala, aho aba afungiye kuzageza tariki 28 Ukuboza.

Umunyamategeko w’Umwami wa Rwenzururu yabwiye BBC ko mu bandi bantu bashinjwe ibyaha harimo abagabo 12 barimo n’abarinda Umwami n’Umupfumu we.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ayiwe, umwami se agira umupfumu?ko ntacyo amukorera se niba akoresha ukuri ngo avemo?Ariko umugabekazi ni mwiza, asabe imana umwami afungurwe naho ubundi ntawe yazasanga murugo baba baramutwaye doreko abagande nabo batamwitesha.

Comments are closed.

en_USEnglish