Digiqole ad

Gasabo: Ushinjwa gutera inda umukobwa w’imyaka 15 yasabiwe ‘burundu y’umwihariko’

 Gasabo: Ushinjwa gutera inda umukobwa w’imyaka 15 yasabiwe ‘burundu y’umwihariko’

Gasabo – Kuri uyu wa Mbere mu Rukiko rw’ibanze rwa Rusororo mu Karere ka Gasabo habereye iburanisha ry’urubanza umugabo aregwamo gutera inda umwana w’imyaka 15 utuye mu Kagali ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa ‘gufungwa burundu y’umwihariko. Umubyeyi w’umwana watewe inda avuga ko umwana we yari yaramunaniye ngo ‘ni icyomanzi’.

Ngo yari azi neza ko umukobwa we atwite ubwo yari  afite imyaka 15 kuko ngo yabanaga n’umugabo.

Uriya mwana mu rukiko bise Y ngo  yatangiye gufatwa ku ngufu afite imyaka 12 kuko ngo yabanaga n’umugabo umwe mu gihe runaka nyuma akamwirukana, hanyuma undi amufatirana n’ibibazo na we amumarana igihe runaka kugeza ku wa gatatu ari we wafashwe agezwa imbere y’ubutabera.

Nyina w’umukobwa ku nshuro ya mbere yasabye imbabazi z’uko yatinze kubibwira inzego zibishinzwe.

Musaza w’uwo mukobwa uvugwaho gufatwa ku ngufu n’abagabo batatu mu bihe bitandukanye mu minsi ishize yavuze ko na we azi ibyabaye kuri mushiki we nubwo bwose yari umwana muto cyane.

Umukobwa  uvugwaho gufatwa ku ngufu we yavuze ko abagabo babiri b’abamotari n’undi umwe utwara imodoka bamufatiranye mu bibazo by’ubukene yari abayemo batangira kumusambanya umunsi ku munsi.

Avuga ko amaze gutwara inda yaje kubana n’umwe muri bo maze nyuma y’amezi atanu aza kumuta mu nzu, nyuma undi mugabo muri abo bari bamusambanyaga mbere na we yemera kumujyana akamutunga nk’umugore, uyu akaba ari we babanaga kugeza ubwo yafashwe ashinjwa gufata ku ngufu.

Evariste Murwanashyaka ukorana na CLADHO yabwiye Umuseke ko ubu bafite gahunda yo gukurikirana abantu bose bavugwaho gufata abana ku ngufu mu gikorwa bafatanyije na Police y’Igihugu na Komisiyo y’igihugu y’abana (NCC).

Ukekwaho gusambanya I uriya mukobwa w’imyaka 15 ngo azakatirwa ku tariki 29 Ukuboza 2016.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ni ukuri bano bagabo bose bahohoteye kariya kangavu bagombye kubiryozwa n’ubucamanza! Biteye isoni n’agahinda.

  • ariko be gufunga uriya wemeye akabananawe gusa, oya babafate bose kuko bose baramuhohoteye namusimburana boshye umurima bahinga bahawe w`ubuntu?Abo ba chauffeur, aba Motar bose babashaka bahanwe.

  • Umwana wumvise igitsina cy’umugabo ku myaka 12 ugirango yagicikaho. Buriya kandi yagiye kugera ku rwego rwo gusambana n’abagabo bakuru abahinduranya, ari uko abasore bo mu rungano rwe batakimuhaza cg na frw bamuhaga adahagije. Umukobwa wabaye icyomazni ku myaka 12 n’uwabaye cyo kuri 21 bose baba ari kimwe, baba ari urukozasoni ku gihugu. Aha ikibazo cyabayeho ni uko yatwise, iyo bamuha contraceptifs mbere ntabwo kibazo kiba kiri mu nkiko.

    Uyu mubyeyi w’aka kana nawe yivugira ko kari icyomanzi, ntabwo umwana aba icyomanzi kubera ko hari uwamufashe ku ngufu, umwana aba icyomanzi kubera ko atabashije kurerwa bikwiye. None rero nimusubize abana mu muryango (niba ukibaho) abe ariho barererwa, (dore ko ni inka ubu zashyizwe mu biraro zikava ku gasozi), naho ndababwiza ukuri uru rugamba ntimuzigera murutsinda niba mutabigenje gutyo. Gufunga uwasambanyije umwana ni byo ariko nta kibazo bikemura, ubyungukiramo ni umwe gusa : CLADHO. Ababihomberamo ni 6 : Ababyeyi b’umwana utwite, uruhinja ruza vuka, nyina w’umwana, Umusore wateye inda, ababyeyi be na Leta.

  • mariko
    aho kuvuga nimurebe impamvu ibitera, umwana nta gihanwa, umubyeyi nawe ntacyo afite cyo gukora ngo ahaze uwo mwana, ikindi amashuri bavuga ngo n’ubuntu nabwo ubuntu nayobewe aho buba, mbese n’ibibazo ku buryo buri wese aba yirwanaho uko ashoboye yakora bibi ,yakora byiza mpemuke ndamuke niyo isigaye ituranga kuko Imana twayishyize ku ruhande.nta Mana nta kuri, nta kuri nta mahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish