Tags : Rwanda

U Rwanda rwavuye ku gushakisha imibereho ubu ruri gushaka ubukire

Mu nama y’Umushyikirano iba ku nshuro ya 14, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wafunguye iyi nama yashimye ibimaze kugerwaho mu mutekano n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, asaba Abanyarwanda gukunda igihugu no gukundana hagati yabo. Perezida Paul Kagame afungura ku mugaragaro Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 14, yabanje guha ikaze buri wese, haba abaturutse mu Rwanda n’abaturutse ahandi […]Irambuye

Gambia: Abakuru b’ibihugu bane ntibemeje Yahya Jammeh kwera ibyavuye mu

Intumwa ya UN yaburiye Perezida wa Gambia Yahya Jammeh ko azafatirwa ibihano bikomeye igihe azaba agerageje kuguma ku butegetsi. Mohammed Ibn Chambas, intumwa ya UN muri Africa y’Iburengerazuba yasabye ingabo za Gambia kuva ku biro bya Komisiyo y’Amatora zigaruriye ku wa kabiri. Yagize ati “Kwigarurira ibiro bya Komisiyo y’Amatora ni igikorwa giteye isoni, kitanubahisha ubushake […]Irambuye

“Aho gutaha nofuma nkajya mu ruzi rw’Akagera kakamira” – Umwe

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe ziravuga ko zititeguye gutaha igihe cyo Perezida Pierre Nkurunziza atarekuye ubutegetsi ngo hajyeho inzibacyuho, kuri bamwe ngo aho gusubira iwabo “bajya mu ruzi rw’Akagera rukabatwara”, mu Burundi ngo umutekano nturagaruka nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’inkambi. Bigirimana yaganiriye n’Umuseke umusanze aho bafatira ibyo kurya bibamaza ukwezi. […]Irambuye

Yakoreshaga SimCards 22 mu kwambura yiyita umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi

Umusore witwa Nkundimana wo ku Gisozi yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira inzego no kwambura abantu abeshya ko ari umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi. CSP Ngondo Elia wungirije Komiseri ushinzwe gukurikirana ibyaha muri Police yavuze ko Nkundimana yakurikiraga urubanza runaka mu rukiko akahavana amakuru y’ibanze. Ubundi akoresheje SimCards zirenga 22 afite, zirimo […]Irambuye

ISHUSHO RUSANGE: Ibyaha n’umutekano mu Rwanda mu 2016

*Ibyaha bitanu nibyo byiganje mu gihugu *Abana 1 274 barasambanyijwe * Buri mwaka mu Rwanda hinjira ibinyabiziga 17 443 * Abantu 114 bapfiriye mu mpanuka mu mezi 6 ashize Police y’u Rwanda uyu munsi yagaragaje uko igihugu kifashe mu mutekano muri rusange ndetse no ku mihanda. Muri rusange ngo ibyaha byagabanutseho 12% muri uyu mwaka […]Irambuye

Kanye West yaganiriye na Donald Trump ku rugomo rukorwa muri

Ibiganiro hagati ya DonaldTrump uzatangira kuyobora USA tariki ya 20 Mutarama 2017 n’umuraperi ukomeye ku Isi Kanye West, umugabo wa Kim Kardashian byabaye kuri uyu wa Kabiri muri Trump Tower. Ngo baganiriye ku bibazo bitandukanye byerekeye imyitwarire y’Abanyamerika harimo n’urugomo rumaze igihe rugaragara mu duce dutandukanye twa USA cyane cyane Chicago. Trump yabwiye ABC News […]Irambuye

AMAKURU: Ubu imashini ni yo izajya yandika “contravention” mu muhanda

*Ntabwo umupolisi azongera gufata permis y’umuntu ngo ayigumane Muri iki gitondo Police y’u Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rishya mu kunoza servisi z’umutekano mu muhanda. Ubu buryo bushya buzatuma umupolisi atongera kuba ari we wandikira umushoferi wakoze icyaha ahubwo imashini afite niyo izajya ibikora. Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ishami ryo mu muhanda yasobanuriye itangazamakuru […]Irambuye

Menya indwara ya Hepatite B na C, Umunyarwanda wese adakwiye

*Mu Rwanda habarurwa abarwayi ba Hepatite B na C 600 000, *Abaturage ngo ntibarasobanukirwa ubukana bw’izi ndwara ngo ntibihutira kuzikingiza. Musanze – Kuwa kabiri ikigo cy’Ubuzima (RBC) cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y’umwijima, abuntu basaga 2000 bakingiwe iyi ndwara ya Hepatite B mu karere ka Musanze, muri rusange ngo Abanyarwanda 600 000 barwaye Hepatite B […]Irambuye

Mu Rwanda nta muco wo kwihanira uhari – Guverineri Kazayire

Rukumberi  – Nyuma y’aho mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma hakomeje kugaragara ihohoterwa mu byiciro bitandukanye cyane irikorerwa mu ngo, ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba burasaba abaturage kwirinda kwihanira. Kazayire Judith Guverineri w’Uburasirazuba avuga ko i Rukumberi hari ihohotera ryo mu ngo, agasaba ko abaturage baryirinda kuko bashobora kugongwa n’amategeko. Mu ijambo yagejeje ku batuye […]Irambuye

en_USEnglish