Digiqole ad

ISHUSHO RUSANGE: Ibyaha n’umutekano mu Rwanda mu 2016

 ISHUSHO RUSANGE: Ibyaha n’umutekano mu Rwanda mu 2016

Abayobozi bakuru ba Polisi y’Igihugu mu biganiro byabahuje n’abayobora ibitangazamakuru bakanatanga raporo y’umutekano y’impera z’umwaka

*Ibyaha bitanu nibyo byiganje mu gihugu
*Abana 1 274 barasambanyijwe
* Buri mwaka mu Rwanda hinjira ibinyabiziga 17 443
* Abantu 114 bapfiriye mu mpanuka mu mezi 6 ashize

Police y’u Rwanda uyu munsi yagaragaje uko igihugu kifashe mu mutekano muri rusange ndetse no ku mihanda. Muri rusange ngo ibyaha byagabanutseho 12% muri uyu mwaka ugereranyije n’ushize.

Abayobozi bakuru ba Polisi y’Igihugu mu biganiro byabahuje n’abayobora ibitangazamakuru bakanatanga raporo y’umutekano y’impera z’umwaka

ACP Morris Muligo, Komiseri ushinwe ishami ryo gukurikirana ibyaha (CID) yavuze ko ibyaha bitanu mu gihugu byihariye 53% y’ibindi byaha byose byakozwe mu 2016.

Ibyo ni:
* Gukubita no gukomeretsa
* Gukwirakwiza, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge
* Gusambanya abana
* Ubujura buciye icyuho
* N’ubujura budakoresheje kiboko

Icyaha cy’ibiyibyabwenge cyo cyonyine gifata 25,9% by’ibyaha.
ACP Morris Muligo yavuze ko muri uyu mwaka hafashwe 3 247Kg z’urumogi, Litiro 28 602 z’inzoga zitemewe mu Rwanda n’ikiyobyabwenge cya Heroin (Mugo) 1,36Kg.

ACP Muligo avuga ko muri ibi byaha by’ibiyobyabwenge bafashe abantu 3 522 muri bo harimo abagore 522. Abafashwe muri ibi byaha 71% bari hagati y’imyaka 18 na 35.

Ku cyaha cyo gusambanya abana mu 2016 handitswe ibyaha 1 199 byakozwe ku bana 1 247. Muri aba abagera kuri 507 bari hagati y’imyaka  15 na 17 naho abari munsi y’imyaka 10 ni 457.

Ku cyaha cyo gucuruza abantu uyu mwaka handitswe ibyaha 31 ugereranyije na 35 byabaye ubushize.

Mu muhanda handitswe ibyaha 240 103

CP George Rumanzi Komiseri ushinwe  umutekano mu muhanda yatangiye asobanura ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ibinyabiziga byiyongera cyane mu mihanda aho ubu mu Rwanda habarwa ibinyabiziga bya moteri 822 300.

Avuga ko buri mwaka mu Rwanda hinjira ibinyabiziga 17 443 bivuze ibigera ku 1 420 buri kwezi.

Muri uyu mwaka Abanyarwanda 132 850 bakoze ibizamini bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, abatsinze muri aba ni 26 139.

CP Rumanzi avuga ko amakosa yahanwe mu muhanda ari 240 103 muri uyu mwaka.

Mu mezi atandatu ashize abantu 114 batakaje ubuzima mu mpanuka zo ku muhanda mu Rwanda. Abakomeretse cyane ni 230.

CP Rumanzi ati “Ugereranyije n’igihembwe gishize ibi byagabanutseho 37% kubera ingamba zinyuranye zafashwe.”

CP Rumanzi avuga ko mu gutanga servisi zinoze no kwirebaho ubwabo hirukanwe abapolisi bo muri traffic 22 muri uyu mwaka gusa. Aba ngo ni abaketsweho ruswa bakirukanwa kubera amategeko ngengamyitwarire ya Police atihanganira ukekwaho iki cyaha.

CP Rumanzi avuga kandi ko bafashe abasivili 131 batanga ruswa ku bapolisi ku muhanda, mubya Permis cyangwa mu gukora dosiye z’impanuka. Naho abafashwe bigana permis ngo ni 47.

CP Rumanzi avuga ko imbogamizi igihari ku mutekano mu mihanda ari imihanda mito ikoreshwa n’abanyamaguru, abatwaye amagare, moto, imodoka nto n’inini.

Hakaba kandi n’ibikorwa rusange nk’insengero n’amasoko byegereye cyane imihanda bigateza impanuka.

CP Emmanuel Butera ushinzwe ibikorwa muri Police y’u Rwanda avuga ko muri rusange mu gihugu umutekano usesuye kuko nta bikorwa bihungabanya umutekano w’Abanyarwanda biri mu gihugu kandi ibyaha bikorwa Police ikora ibishoboka ngo bigabanuke.

CP Butera asaba Abanyarwanda kwitwararika ibyaha muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Ati “Kwishima ni byiza birakwiye ariko ntabwo abantu bakwiye konona ubuzima bwabo ngo kuko 2016 irangiye, abantu bazishime ariko batabangamira umutekano.”

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ntawe utakwishimira ko ibyaha biri kugenda bigabanuka mu Rwanda, ibi biterwa n’ingamba zikomeye polisi yacu igenda ifata, kandi natwe abaturage turi kugenda tumenya ibyiza byo gukorana na polisi yacu kandi tukaba twakwishimira intambwe bigezeho, gusa twese duharanire ko mu mpera z’umwaka mu iminsi mikuru yagenda neza ntawe ugiriyemo ikibazo.noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Comments are closed.

en_USEnglish