Digiqole ad

Gambia: Abakuru b’ibihugu bane ntibemeje Yahya Jammeh kwera ibyavuye mu matora

 Gambia: Abakuru b’ibihugu bane ntibemeje Yahya Jammeh kwera ibyavuye mu matora

Perezida Yahya Jammeh wa Gambia yavuze ko amatora atabayemo ukuri kw’Imana

Intumwa ya UN yaburiye Perezida wa Gambia Yahya Jammeh ko azafatirwa ibihano bikomeye igihe azaba agerageje kuguma ku butegetsi.

Perezida Yahya Jammeh wa Gambia yavuze ko amatora atabayemo ukuri kw’Imana

Mohammed Ibn Chambas, intumwa ya UN muri Africa y’Iburengerazuba yasabye ingabo za Gambia kuva ku biro bya Komisiyo y’Amatora zigaruriye ku wa kabiri.

Yagize ati “Kwigarurira ibiro bya Komisiyo y’Amatora ni igikorwa giteye isoni, kitanubahisha ubushake bw’abaturage ba Gambia.”

Yahya Jammeh yari yemeye ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, akaba yaratsinzwe na Adama Barrow bari bahanganye ariko nyuma aza kwisubiraho hashize icyumweru kimwe.

Kuva ubwo yajyanye ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga aho avuga ko mu matora habayemo amakosa akomeye yabonye nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse yakoze.

Ibn Chambas, yasuye Gambia ku wakabiri, avuga ko kujyana ikirego mu rukiko bihabanye cyane n’inshingano za Yahay Jammeh, ngo agomba kuva ku butegetsi tariki ya 19 Mutarama 2017.

Ati “Kuri Jammeh, iri ni ryo herezo kandi nta kindi icyo ari cyo cyose cyatuma akomeza kuba Perezida.”

Ntibirasobanuka neza uko Urukiko rw’Ikirenga ruzaburanisha ikirego cya Perezida Jammeh kubera ko mu bacamanza barindwi b’urwo rukiko umwe gusa ni we uri mu kazi.

Umwe mu bacamanza muri Gambia yavuze ko nubwo ikirego cyakiriwe, hataramenyekana niba umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga uzasohoka mbere y’itariki ntarengwa Yahya Jammeh agomba kuba yavuye ku butegetsi.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Gambia, Alieu Momar Njai, ibyakosorwa mu mibare yatangajwe y’ibyavuye mu matora bitagomba guhindura amajwi yari yatangajwe mbere, ngo Adama Barrow aracyafatwa nk’uwatsinze amatora.

Intumwa ya UN yagiye muri Gambia nyuma y’aho ba Perezida, uwa Nigeria, uwa Ghana, uwa Liberia na Sierra Leone bananiwe ku wa kabiri kumvisha Yahya Jammeh ko agomba kurekura ubutegetsi.

Perezida wa Liberia,  Ellen Johnson-Sirleaf yavuze ko kumvisha Yahya Jammeh kureka ubutegetsi atari ikintu cyari gukorwa mu munsi umwe. Yavuze ko raporo ku biganiro bagiranye na Jammeh izasohorwa ku wa gatandatu mu nama y’Ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburengerazuba, Ecowas.

Mu gihe hari umwe mu bayobozi ba Ecowas uherutse kuvuga ko Jammeh ashobora kuzeguzwa ku ngufu hakoreshejwe ingabo z’uyu muryango, Ibn Chambas yavuze ko ibyo gukoresha ingabo muri Gambia adatekereza ko ari byo byihutirwa, gusa ngo byatekerezwa igihe inzira z’ibiganiro zananirana.

Yagize ati “Bishobora kuba atari byo byihutirwa. Reka tuzambuke ikiraro igihe tuzaba tuhageze.”

Abakuru b’Ibihugu bine byo muri Africa y’Iburengerazuba bananiwe kumvisha Jammeh ngo arekure ubutegetsi

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • hhhh ariko uziko musetsa none se uwo watowe ko numva yavuze ngo azamufunga ubwo ari wowe wavaho uziko igihome kigutegereje

Comments are closed.

en_USEnglish