Digiqole ad

Yakoreshaga SimCards 22 mu kwambura yiyita umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi

 Yakoreshaga SimCards 22 mu kwambura yiyita umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi

Uyu mugabo yatangajwe ku rubuga rwa Polisi rwa Twitter

Umusore witwa Nkundimana wo ku Gisozi yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira inzego no kwambura abantu abeshya ko ari umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi.

Uyu mugabo yatangajwe ku rubuga rwa Polisi rwa Twitter

CSP Ngondo Elia wungirije Komiseri ushinzwe gukurikirana ibyaha muri Police yavuze ko Nkundimana yakurikiraga urubanza runaka mu rukiko akahavana amakuru y’ibanze.

Ubundi akoresheje SimCards zirenga 22 afite, zirimo 20 zimwanditseho, agahamagara Police akayisaba numero za Perezida w’Urukiko ruri guca urubanza ashaka yiyita umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi.

Perezida w’Urukiko ngo yamuhaga amakuru ahagije ku rubanza kuri telephone maze aya akayaheraho asaba ababuranyi amafaranga ngo abakurikiranire urubanza batsinde yiyita Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi.

Bikagera aho bayamuha batigeze babonana na we byose bikorwa kuri telephone kubera kubasha kumvisha ababuranyi umwanya we mu rubanza, kandi batanamubonye.

CSP Ngondo avuga ko n’ubundi umwaka ushize yari afungiye ibyaha by’ubutekamutwe, akaba yari amaze amezi abiri arekuwe.

Gusa Nkundimana we yagaragaye azunguza umutwe nk’ikimenyetso ko ibyo ashinjwa atabyemera.

Police y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kuba maso bakirinda ababashuka bagamije kubatwara ibyabo bahereye ku kutamenya n’amarangamutima yabo.

CSP Ngondo avuga ko bagenzuye bagasanga yahamagaye Police inshuro zirenga magana abiri (200) ari gushaka amakuru yifashisha mu byaha bye. Ngo yahamagaragara yiyita umuturage cyangwa umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu mugabo afite ubwenge bwinshi bwafasha benshi aramutse abukoresheje mu buryo bwiza, ni uko gusa abukoresha mu manyanga.

    • None se ku mumuduhisha mu maso aho ntimumubeshyera?

  • Uyu cyangwa yakoranaga na Police! Ntibyumvikana ukuntu umutekamutwe yahamagara police incuro zigera kuri 200 police ntitahure ko ari umunyamitwe! Muzadukurikiranire uru rubanza

Comments are closed.

en_USEnglish