Tags : Rwanda

Gambia: Ingabo za Senegal ziteguye gukuraho Yahya  Jammeh

Igihugu cya Senegal cyiteguye gukuraho Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh igihe cyose yaba yanze kurekura ubutegetsi ku munsi wa nyuma wa manda ye tariki 19 Mutarama 2017, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi b’Umuryango w’Ubukungu muri Africa y’Iburengerazuba Ecowas. Ingabo ziteguye “Stand-by forces” ziryamiye amajanja ku kuba isa n’isaha zakoherezwa kujya gushyira mu bikorwa ugushaka kw’abaturage […]Irambuye

South Sudan: Museveni yasabye Kirr na Machar kureka intambara

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasuye Sudani y’Epfo aganira na Perezida Salva Kiir amusaba ko we na Riek Machar uri muri Africa y’Epfo bareka intambara n’amakimbirane bagatangira kwitegura amatora anyuze muri Demukarasi azaba muri 2018. Museveni yabwiye The Daily Monitor ko yasabye abahanganye kureba uko baha amahirwe abaturage babo yo gutuza no gutangira kwitegura kuzatora […]Irambuye

Urubyiruko rwa AERG rwaganirijwe ku guhanga imirimo

Buri mwaka guhera 2013 urubyiruko ruranjyije muri Kaminuza zoze zikorana n’Ikijyega FARG by’umwihariko urubyiruko rwabaga mu muryango wa AERG rujyenerwa amahugurwa ku bijyanye no guhanga imirimo (Employment and Business) bagahugurwa n’inzobere. Nyuma y’amahugurwa uru rubyiruko rushyira mu bikorwa ibyo rwahuguwe bakaba babifashwamo n’ab’abishinzwe muri AERG babahuza na Bank zikorana na bo muri iyi gahunda. Dusenge […]Irambuye

USA: Yafunzwe imyaka 31 arengana, afunguwe ahabwa $ 75

Lawrence McKenney yabeshyewe ko yafashe umugore ku ngufu mu 1977, mu 2009 aza kurekurwa burundu, ahabwa sheki y’amadolari 75 ngo atangire ubuzima. Ubu arasaba kurenganurwa agasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo. Lawrence yahawe amadolari 75 ( Frw 61 500) nyuma yo gufungwa imyaka 30 arengana. Televiziyo ya CNN ivuga ko uyu muturage wo muri Leta […]Irambuye

Kenya: Impaka ku guhindura itegeko ry’amatora ryateye Abadepite kurwana

*Umwe mu Badepite yise Perezida Kenyatta ‘Igicucu gikabije”, Kenyatta na we ati “Ibigoryi bikomeje ku ntuka”. Abadepite bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’irir ku butegetsi muri Kenya basohowe mu ngoro y’Inteko aho bavuga ko bahohotewe muri iyo nzu. Ibibazo byavutse mu mpaka zikomeye zijyanye no guhindura itegeko rijyanye n’amatora mu bijyanye no kuzabarura amajwi mu […]Irambuye

Kirehe: Umushinga KWAMP wakoresheje  miliyari 45 ukura abaturage mu bukene

Kuri uyu wa gatatu nibwo imirimo ya nyuma yo guhererekanya impapuro zikubiyemo ibikorwa by’uyu mushinga wa KWAMP (Kirehe Community Based Watershed Management Project) zashyikirijwe Akarere ka Kirehe imbere y’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence wasabye ko ibikorwa by’umushinga byazabungabungwa neza. Uyu mushinga wari ufite ingengo y’imari ya miliyoni 50 $ (Miliyari 45 […]Irambuye

Volkswagen nizana uruganda mu Rwanda, izazana uburyo bwo gusangira imodoka

*RDB na Volkswagen bumvikanye ko mu mpera z’umwaka utaha uruganda ruzaba rwatangiye guteranyiriza imodoka mu Rwanda Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Francis Gatare umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere-RDB na Thomas Schaefer, umuyobozi w’uruganda rw’imodoka ‘Volkswagen’ muri Africa y’Epfo bashyize umukono ku masezerano agamije kuzazana uruganda ruteranyiriza imodoka za Volkswagen mu Rwanda. […]Irambuye

Gambia: Ba Ambasaderi 11 basabye Jammeh kurekura ubutegetsi

Ba Abambasaderi 11 ba Gambia mu bihugu bitandukanye ku Isi basabye Perezida Yahya Jammeh kurekura ubutegetsi akanashimira Adama Barrow wamutsinze mu matora. Ubusabe bw’aba ba Ambasaderi buje nyuma y’aho Perezida Yahya Jammeh afashe icyemezo cyo kwanga ibyavuye mu matora, yatsinzwe na Adama Barrow watangajwe tariki ya 1 Ukuboza, ndetse mbere Jammeh akaba yari yemeye ko […]Irambuye

DRC: Hatangajwe Guverinoma nshya, Lambert Mende yagumye ku mwanya we

Minisitiri w’Intebe Mushya, Samy Badibanga yatangaje urutonde rw’abagize Guverinoma, bose hamwe ni 67, hari abinjiye muri Guverinoma bashya, abandi baguma ku myanya bariho muri bo Lambert Mende Omalanga Tshaku National usanzwe ari Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta. Iyi Guverinoma yaraye itangajwe ku wa mbere, igizwe na ba Visi Minisitiri w’Intebe batatu, ba Minisitiri ba Leta […]Irambuye

en_USEnglish