Digiqole ad

U Rwanda rwavuye ku gushakisha imibereho ubu ruri gushaka ubukire – Kagame

 U Rwanda rwavuye ku gushakisha imibereho ubu ruri gushaka ubukire – Kagame

Kagame Paul afungura Umushyikirano ku nshuro ya 14

Mu nama y’Umushyikirano iba ku nshuro ya 14, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wafunguye iyi nama yashimye ibimaze kugerwaho mu mutekano n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, asaba Abanyarwanda gukunda igihugu no gukundana hagati yabo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ageza ijambo ku bateraniye muri Kigali Convention Center mu Nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 14

Perezida Paul Kagame afungura ku mugaragaro Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 14, yabanje guha ikaze buri wese, haba abaturutse mu Rwanda n’abaturutse ahandi hose ku Isi bakurikiranye ibiganiro mu buryo butandukanye.

Yavuze ko nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ibiganiro nk’ibi bigamije gutuma Leta igaragaza ibyo ikorera abaturage n’uruhare rwayo ku baturage.

Perezida Kagame yavuze ko mu bihe bishize u Rwanda rwagiye rutera imbere mu bigaragazwa na UN, nk’ikimenyetso cy’ibikorwa mu guteza imbere abaturage.

Yavuze ko mu byashyizwe imbere mu myaka 22 ishize ari umutekano n’ubwiyunge, nyuma habaho gukomeza inzego.

Perezida Kagame yavuze ko bwa mbere, mu Rwanda buri muturage igihugu kimufata nk’umugenerwabikorwa nta n’umwe uhigwa kandi bikagaragarira ku cyizere kirenga 95% abaturage bafitiye inzego z’umutekano.

Yavuze ko u Rwanda rwashoye imbaraga nyinshi mu bizagirira akamaro abaturage mu bihe bizaza kandi ngo byatangiye gutanga umusaruro kubera ko ubukerarugendo busigaye ari ikintu cyinjiza amafaranga menshi mu bukungu bw’igihugu.

Yavuze ko hakozwe byinshi mu gushyiraho ibikorwa remezo kandi ngo u Rwanda rwagabanyije abakennye cyane ku buryo imibare igenda isatira nibura umuturage umwe ku bantu 10, mu gihe mbere abenshi bari abakene.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ritabaho hatari umutekano n’ubumwe n’ubwiyunge. Yavuze ko urubuga mu bwisanzure muri politiki bishingiye ku nyungu no gushaka kw’abaturage.

Perezida Kagame yasabye ko mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 14, hakwiye gushyirwaho igihe ntarengwa rugomba gutegereza inkunga ruhabwa n’abandi.

Yashimiye abafatanyabikorwa bashyigikira u Rwanda mu buryo butandukanye haba mu bitekerezo no mu bundi buryo.

Yavuze ko Agaciro k’Abanyarwanda kadashingiye ku bukungu gusa, ahubwo ko kagomba no gushingira ku kwiyubaha.

Ati “Intego y’igihugu cyacu ni ubumwe n’ubwiyunge, abaturage bagomba gukunda igihugu ariko bakanakundana hagati yabo.”

Umuseke wakurikiranye uko inama yagenze mu biganiro byabaye nyuma y’uko Perezida Paul Kagame afungura iyi nama:

Andrew Mwenda umwe mu nshuti z’u Rwanda arageza ikiganiro ku bari mu Mushyikirano…….

Andrew Mwenda atanga ikiganiro ku byo yigira ku Rwanda (U Rwanda ngo rwamubereye urugero rwiza)
Mu biganiro bya Andrew Mwenda haba harimo no gusetsa, Perezida Paul Kagame na Jeanette Kagame na benshi mu bari mu cyumba kinama biraboneka ko bishimye
Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w’Ikigo cy’Imiyoborere RGB ageza ku bari mu Mushyikirano ibyagezweho
Nyiramahoro Theopista yumva mu Rwanda icyiru cya Penetensiya gikwiye guhinduka ntikibe za "NdakuramutsaMariya" nyuma y'urugendo yakoze muri Colombia agasanga ikiru cyaho cya Penetensiya ari uguhinga ikawa
Nyiramahoro Theopista yumva mu Rwanda icyiru cya Penetensiya gikwiye guhinduka ntikibe za “NdakuramutsaMariya” nyuma y’urugendo yakoze muri Colombia agasanga ikiru cyaho cya Penetensiya ari uguhinga ikawa
Andrew Mwenda yasabye ko RPF n’inzego z’u Rwanda bakomeza gukorera mu mucyo kugira ngo ibyagezweho bisigasirwe
Imbere mu cyumba cy’inama cya KCC ahabera Umushyikirano
Cleophas Barore ni we wayoboye ibiganiro imbere ari kumwe na Prof Shyaka, Mwenda, Bishop Rucyahana na Nyiramahoro Teopista
Bamwe mu bitabiriye Umushykirano biganjemo abayobozi b’Ibigo
Abaturage batumiwe mu Mushyikirano ku nshuro ya 14
Inama y’Umushyikirano ni ubwa mbere ibereye muri KCC

12h00: Ikiganiro ku byagezwe mu Bumwe n’Ubwiyunge nk’inkingi u Rwanda rwubakiyeho, cyatanzwe na Bishop Rucyahana

Bishop Rucyahana John Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge atangaza ibyakozwe mu myaka itanu

Yavuze ko mu myaka itanu hagati ya 2010 na 2015 Abanyarwanda mu bijyanye no gusobanukirwa n’amateka yabo bavuye kuri 81,7% bagera kuri 91,8%.

Gusobanukirwa ibiranga umuntu, ngo imibare yavuye kuri 95% igera kuri 96,7%. Uko bumva imiyoborere byavuye kuri 77% bigera kuri 88,4%.

Umutekano, uko bumva gutekana byavuye kuri 71%, bigeze kuri 90,7%. Ubutabera icyizere cyavuye kuri 77% kigera  kuri 91,4%.

Mu mibanire, imibare yavuye kuri 87% igera kuri 96,1%. Abanyarwanda kwiyumvamo ishime ry’Abanyarwnda, bigeze kuri  97,3% kandi ngo abagaragaza ko biteguye guharanira no kurinda ubusugire n’agaciro ku giciro cyose  byabasaba bagera kuri 97,4%.

Abishimira ko u Rwanda rugendera mu ndangagaciro zunga Abanywranda ni 90.6% Naho ngo Abanyarwanda 95,7% bafitiye icyizere inzego z’ubuyobozi.

Ubwizerane mu Banyarwanda bwavuye kuri 72% muri 2010, bigeze muri 93% muri 2015.

Bimwe mu byo Abanyarwanda, bashima bibongerera ubumwe bavuga, nk’uko Rucyahana abivuga ni Ukwibuka Jenoside n’icyunamo, Umuganda, Ndi Umunyarwanda, Girinka, iyi gahunda ngo yabagaruye ku muco, n’Umushyikirano utuma ngo Abanyarwanda bakomeza ubumwe.

Bishop Rucyahana ariko avuga ko hakwiye ibihe byo gusasa inzobe, kubera zimwe mu mbogamizi mu bumw en’ubwiyunge.

Abanyarwanda 27,9% birebera mu ndorerwamo y’amoko. Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, n’abandi bagera kuri 25,8% bafite ibikomere bya Jenoside.

Ingengabitekerezo igaragarira muri bimwe mu bikorwa byabaye byo gupfobya Jenoside mu gihe cyo Kwibuka muri uyu mwaka.

Mu Ntara y’Uburasirazuba habaye ibibazo nk’ibyo 95, mu Majyepfo habonetse 69, i Kigali 65, mu Majyaruguru 55 no mu Burengerazuba 25.

Indi mbogamizi ikomeye ngo ni abana bagaragaweho ingengabitekere bagera kuri 6,3% kandi Jenoside yarabaye bataravuka.

Abana bato bariho mu gihe cya Jenoside abagera kuri 36,3% bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside n’abandi 57,4% abari bamaze kugira imyaka runaka na bo bagaragaweho ingengabitekerezo kuri urwo rugero.

Ruchahana avuga ko bidakanganye cyane kubera ko imyaka 22 ishize ikiri mike.

11h30: Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi arimo gutanga ibyagezweho mu myanzuri 13 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 13…

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ageze ku nama y’Umushyikirano ibyakozwe ku myanzuro 13 yafashwe ubushize

Minisitiri w’Intebe yavuze ko imyanzuro 13 yafashwe, igera ku icyenda yashyizwe mu bikorwa hejuru ya 85% indi ine yashyizwe mu bikorwa munsi yaho ariko ngo hari ibyakozwe.

Bimwe mu byo yavuze byagezweho hari ukuba Paji miliyoni 60 z’inkiko z’imanza z’inkiko gacaca zarabitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga….. Kubika neza intwaro gakondo zakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994 nka kimwe mi bumenyetso bya Jenoside.

Ikinyarwanda cyashyizwe mu masomo yigishwa abana b’u Rwanda nk’uko byari byatanzweho umwanzuro………. Gushishikariza abaturage kwizigamira….

Kandi ngo gutanga bourse ku banyeshuri ba Kamunuza byaranogejwe biba inguzanyo itangwa na BRD.

Mu bindi byakozwe ni ukurwanya Malaria mu duce dutandukanye, no gutanga inzitiramubu, no kuvura ku buntu abari mu cyiciro cya kabiri n’icya mbere by’Ubudehe igihe basanzwemo Malaria.

Imihanda imwe n’imwe yararangiye harimo uwa Cyanika, indi mihanda irimo n’uwa Nyanza-Ngoma amafaranga yo kuwubaka ngo aracyashakwa kandi bigeze kure…. Ibindi bitarakorwa, Minisitiri w’Intebe yavuze ko  hazashyirwamo imbararaga.

Yasabye Perezida Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2017, agakomeza gutanga umusanzu we mu guteza imbere igihugu afatanyije n’Abanyarwanda.

11h19: Perezida Paul Kagame afunguye Umushyikirano ku nshuro ya 14.

Perezida Paul Kagame afungura Umushyikirano ku nshuro ya 14
Rucagu Boniface Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu
Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Green Party ritavuga rumwe na Leta na we yatumiwe muri iyi nama
Umushyikirano witabirwa n’Abanyarwanda baba mu Rwanda n’abaturuka hanze
Hon Sen Prof Karangwa Chrisologue mu byicaro bye
Hon Sen Jean Damascene Ntawukuriryayo wayoboye Sena na bagenzi be mu byicaro byabo
Hon Sen Jean Damascene Ntawukuriryayo wayoboye Sena na bagenzi be mu byicaro byabo
Abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga inyuranye barimo n'Umuyobozi wa GIZ, ONEUN
Abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga inyuranye barimo n’Umuyobozi wa GIZ, ONEUN
Abanyarwanda b'ingeri zose bari muri iyi nama
Abanyarwanda b’ingeri zose bari muri iyi nama
Bamwe mu bayobozi bakuru mu ngabo z'igihugu RDF
Bamwe mu bayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu RDF
Visi Perezida w'Inteko Nshingamategeko Umutwe w'Abadepite ushinzwe amategeko Hon Uwimanimpaye
Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko Hon Uwimanimpaye
Hon Mudidi Emmanuel na bagenzi be b'Abadepite bitabiriye Umushyikirano
Hon Mudidi Emmanuel na bagenzi be b’Abadepite bitabiriye Umushyikirano
Umushyikirano urabera mu cyumba cy'Inama muri Kigali Convention Center
Umushyikirano urabera mu cyumba cy’Inama muri Kigali Convention Center

11h00: Perezida Paul Kagame na Jeanette Kagame binjiye mu cyumba cy’inama.

Saa 10h00: Ku nshuro ya 14, Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteraniye i Kigali, mu nyubako ya Kigali Convention Center Abanyarwanda na bamwe mu bayobozi batandukanye babukereye kugira ngo batange ibitekerezo muri iyi nama ifatwa nk’ibumbatiye ingamba ziganisha u Rwanda ku cyerekezo rwihaye cy’iterambere.

Insanganyamatsiko ihamagarira buri wese kubaka igihugu
Insanganyamatsiko ihamagarira buri wese kubaka igihugu

Mbere y’uko Inama itangira, Abanyarwanda batandukanye n’abanyobozi mu nzego zitandukanye bakomeje kugera mu cyumba inama iberamo.

Mu maso yabo, baragaragaza akanyamuneza, baraganira basa nk’ababazanya amakuru. Abandi nabo bakomeje kuza ahagiye kubera iyi nama.

Abayobozi mu nzego zitandukanye baramukanya
Abayobozi mu nzego zitandukanye baramukanya
Abitabira inama bakomeje kuza
Abitabira inama bakomeje kuza
Brafata ibyicaro
Brafata ibyicaro
Abo mu nzego z'umutekano babanje kumenamo abiri
Abo mu nzego z’umutekano babanje kumenamo abiri
Inzego z'umutekano
Inzego z’umutekano
Abasenateri biteguye gutanga ibitekerezo
Abasenateri biteguye gutanga ibitekerezo
Abanyamadini n'amatorero
Abanyamadini n’amatorero
Bakomeje kuza
Bakomeje kuza
Mu nzego zitandukanye, abayobozi bitabiriye
Mu nzego zitandukanye, abayobozi bitabiriye
Bategere gutanga ibitekerezo
Bategere gutanga ibitekerezo
Abayobozi b'uturere bararamukanya
Abayobozi b’uturere bararamukanya
Babukereye ngo batange ibitekerezo byubaka
Babukereye ngo batange ibitekerezo byubaka

Photo@Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • NYABUNA BAMBARIRE BAVUGE NO KUBIBAZO BYUGARIJE KAMINUZA Y’URWANDA. UBU RWOSE TWARUMIWE NTAMIKORER WAPI. BAVE MUNAMA BAHINDUYE BAMWE MUBAYOBOZI BAYO KANDI BATANGE DECENTRALIZATION KURI KAMINUZA Y’URWANDA. BIRABABAJE KUBONA IKINTU CYOSE UKENEYE MURI KAMINUZA Y’U RWANDA USABWA KUJYA KIGALI KUGISABA. RWOSE BIGE KURI ICYO KIBAZO.

    • UVUZE KAMINUZA? AHUBWO BAZIHE UMUKORO W’UKO IBIZIGIRWAMO IGIHE KIGEZE NGO BIZANE IMPINDUKA BIHEREYE MU TUGARI N’IMIRENGE ZUBATSEMO!!!
      (Ibaze kubona izuba ryumisha ibihingwa burundu, ahantu baturiye imigezi na Kaminuza zigisha ibyubuhinzi harimo no kuvomerera/Irrigation; biratangaje pe!)

  • Jye uwampa aho mba nshakishiriza imibereho iby’ubukire bikaza nyuma, usibye ko ku myaka ngezeho ubanza atari ibyange.

  • NISHIMIYE KWONGERA KUBONA PROFESSEUR KARANGWA CHRISOLOGUE MUHERUKA CYERA I MUHUNGU KULI ISP I BUKAVU.

  • Hazibukwe ikibazo cy’abana bacu bize,nabarimo kwiga bamwe bagatangwaho asaga miliyali muri program nshya(Clinical Medicine and Community Health) mu buvuzi yashyizweho kugirango bakemure ibibazo by’umubare muto w’abaganga yashyizweho na Minisante muri kaminuza y’Urwanda nyuma ikemezwa n’inama y’abaminisitiri 2011.Muri 2013 abarangije kwiga basabye Minisante kubashyira kumbonerahamwe y’imirimo nokubakoresha mugukemura ikibazo cyatumye program itangizwa ariko Minisante ntiyigeze ibikora.

    Muri 2014 Dr Ndimubanzi umunyamabanga wa leta muri Minisante yandikiye uturere twose atumenyesha ko Minisante igiye kuboherereza abo baganga bazwi nka Clinical Officers mugufasha ibigonderabuzima gutera imbere kubera ubumenyi bafite ariko ntibyashyirwa mubikorwa.Kugeza ubu hari abarenga 150 bayirangijemo badafite imirimo kandi bakaba batizeye kuyibona kuko batagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo(organogramme) ya Minisante, bityo bakaba nta rwego rw’ubuvuzi na rumwe bemererwa gukoreramo kubera ko batazwi mu buvuzi bwo mu Rwanda.

    Ese ni iyihe mpamvu Minisante itabashyira kuri iyo mbonerahamwe y’imirimo ngo banakoreshwe mugukemura ibibazo byatumye babaha iyi training itari isanzwe mubuvuzi bwo mu Rwanda?Ese ntibari bakenewe? Niba badakenewe kubera iki bagikomeje kwigisha abanyeshuri iyi program biga ibidakenewe? Murakoze

  • nyakubahwa Perezida, bamwe mu bayobozi barakubeshya! abanyarwanda benshi baracyashakisha imibereho! ntabwo washakisha ubukire cg ubukungu urya rimwe ku munsi kandi nabwo indyo ituzuye, ubu urebye ababashije kwishyura mutuel de sante ni mbarwa kdi dore aho umwaka ugeze, n’ibindi byinshi cyane bijyanye n’imibereho ya buri munsi.

  • H.E, abashakisha UBUKIRE ni bo mwicaranye muri iyo CONVENTION CENTER! Naho se twe ko no kubona ayo kugura pack ya 200 ku munsi ari uguhanyanyaza…!nzagaruka kuri net nyuma ya Noheli.

Comments are closed.

en_USEnglish