Digiqole ad

Menya indwara ya Hepatite B na C, Umunyarwanda wese adakwiye gukinisha

 Menya indwara ya Hepatite B na C, Umunyarwanda wese adakwiye gukinisha

Umwe mu baturage ba Musanze akingirwa Hepatite B ku buntu ubusanzwe urukiko rugura Frw 15 000

*Mu Rwanda habarurwa abarwayi ba Hepatite B na C 600 000,

*Abaturage ngo ntibarasobanukirwa ubukana bw’izi ndwara ngo ntibihutira kuzikingiza.

Musanze – Kuwa kabiri ikigo cy’Ubuzima (RBC) cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y’umwijima, abuntu basaga 2000 bakingiwe iyi ndwara ya Hepatite B mu karere ka Musanze, muri rusange ngo Abanyarwanda 600 000 barwaye Hepatite B na C kandi ni ndwara zica.

Mayor wa Musanze Jean Damascene Habyarimana nawe yahawe urwo rukingo abera abaturage be urugero

Ni ubukangurambaga buzagera mu gihugu hose ariko kuri iyi nshuro ngo buzagera mu turere tubiri twa Musanze na Kayonza ahateganywa gukingirwa abantu basaga 4 000 muri utwo turere twombi.

Mu karere ka Musanze ejo kuwa kabiri abaturage basaga 2000 bakingiwe Hepatite B ku buntu abandi benshi bakangurirwa kugana ibigo nderabuzima bakigurira urukingo kuko ngo ububi bw’iyi ndwara butagereranywa n’ikiguzi cy’urukingo.

Dr. Makuza Jean Damascene Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinana n’izandurira mu maraso, muri RBC avuga ko izi ndwara ari mbi cyane ngo ntanaho zitandukaniye na SIDA ngo abaturage ntibarabasha kubisobanukirwa cyane kuko ngo usanga batitabira kuzikingiza.

Mu karere ka Musanze abaturage bazindutse ari benshi cyane kuko ku isaha ya saa mbiri abantu 2000 bari bateganyijwe gukingirwa bari bamaze kuboneka.

Gusa abenshi ntibari basobanukiwe ububi bwa Hepatite B n’uko yandura ariko ngo kuva bamaze kumenya ko ari mbi kubakingira byonyine ngo ntibihagije ahubwo ngo bagomba no kwipimisha bakamenya uko bahagaze.

Benshi bacikanwe n’uru rukingo rwatanzwe ku buntu bavuga ko nubwo batabonye urwo rukingo ngo batahanye amakuru kuri yo, kandi ngo bagiye kwemera batange Frw 15 000 kugira ngo bayikingize kuko ngo bumvise ko ntaho itaniye na SIDA kandi ngo urukingo rwa SIDA ruje ngo n’inka umuntu yayitanga ariko agakingirwa.

Emmanuel Ndagijimana umwe mu baturage ati: “Jyewe n’ubwo nta rukingo mbonye ntahanye amakuru kuri yo ahubwo ubwo ngiye kwemera ntange Frw 15 000. None se ko iyi ndwara numvise ntaho itaniye na SIDA ubu urukingo rwa SIDA ruje umuntu ntiyakwemera agatanga n’ibyo atunze byose ariko akayikingiza.”

Abandi baganiriye n’Umuseke bavuga ko bamenye uburyo Hepatite B yandura n’ubukana bwayo ubu nayo ngo bagiye kuyirinda nk’uko birinda SIDA, birinda ubusambanyi, gusangira ibikoresho bikomeretsa nk’uko birinda SIDA kuko ngo zifata kimwe.

Dr. Makuza avuga ko mu Rwanda abantu bakitiranya Hepatite B n’amarozi ugasanga yishe umuntu bari bazi ko yarozwe cyane cyane iyo yageze mu ku cyiciro cya nyuma umuntu yarazanye urushwima ngo benshi bibeshya ko barozwe kugeza bapfuye.

Avuga ko iyi ndwara igoye kumenyekana ko umuntu ayifite kuko ngo umuntu ashobora kuyimarana imyaka 15 na 20 itaragera ku cyiciro cya nyuma.

Indwara y’umwijima yugarije Isi n’u Rwanda aho ubu ngo abayirwaye baruta abarwaye SIDA.

Dr Makuza ati: “Ni indwara ihangayikishije Isi kuko abantu hafi miliyoni enye z’abatuye bafite Hepatite B  naho 3% by’abatuye Isi bafite Hepatite C  naho 780 000 bapfa buri mwaka bazize Hepatite. Mu Rwanda dufite abantu hafi 4% by’abaturage ni ukuvuga abantu bagera ku 300 000 bafite Hepatite B  n’abandi 300 000 bashobora kuba bafite Hepatite  C.”

Hepatite B yo yabonewe urukingo ariko uwamaze kuyandura ntikira naho Hepatite C yo nubwo ngo itarabonerwa urukingo iravurwa igakira ariko ngo imiti yayo irahenze cyane.

Mu Rwanda umuti wayo ugura $ 1 200  ariko ubwo ngo niho usanga uyu muti udahenda kuko Leta hari ibyo yumvikanye n’inganda ziyikora kuko muri Amerika uyu muti ngo ugura $ 85 000.

Urukungo rwa Hepatite B rwo mu Rwanda rugura amafaranga 15 000 dose eshatu kuko, dose imwe igura amafaranga 5000 kandi ngo umuntu aba agomba gufata dose eshatu.

Ubu bukangurambaga buzakomereza mu karere ka Kayonza ejo kuwa gatanu aho abaturage 2000 bazakingirwa iyi ndwara ya Hepatite B ku buntu.

Umwe mu baturage ba Musanze akingirwa Hepatite B ku buntu ubusanzwe urukiko rugura Frw 15 000
Abaturage bari bazindukiye kwikingiza iyi ndwara
Ku isaha ya saa mbiri abaturage 2000 bagombaga gukingirwa bari bamaze kuboneka
Dr. Makuza Jean Damascene ushinzwe avuga ko indwara y’Umwijima naho itandukaniye na SIDA
Hari abaturage benshi batashye badakingiwe ariko ngo ngo bazemera barwigurire kukoo ngo igiciro cyarwo nticyagereranywa n’ububi bw’iyi ndwara

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ubwo se umuntu wayanduye kumukingira atayipimishije ntibishobora kumubeshya ko ntakibazo afite kandi ayigendana?
    Jyewe namenyeko nanduye hepatite B mu 1992 (24 years), mperutse kwipimisha muri Faisal nsanga virus Ul/ml zikiri nkeya (zitazanyica vuba) nkurikije information nishakiye kuri internet kuko doctor nahasanze ntamakuru namake yampaye uretse kumbwira ngo nzagaruke nyuma y’amezi 6 kandi sinari namubwiye ko nsanzwe nziko nyirwaye. Narumiwe kubona doctor akubonamo indwara nkiriya ikomeye ntagire inama akugira cg counceling cg ngo anagusobanirire icyo results bagusanzemo zishatse kuvuga.

  • Njye hari ibintu bindenga mu buvuzi bwacu. Njye nabashije gufata inkungo za Hepatite B (3 times) ariko mbere yo gufata inkingo nabanje kwisuzumisha iyi ndwara nkuko abaganga nasanze kuri VPDD ariko mu nkuru ndi gusoma hano nkurikije uko yanditse abaganga bacu bakoze amahano peee…. gute ukingira umuntu indwara utabanje gupima niba adasanzwe ayirwaye? unless bakoze igikorwa cyo gusuzuma mbere then uyu munsi bakaza gukingira sinon izi nkingo bateye abaturage zishobora kuzagira ingaruka kuko ku muntu usanzwe afite Virus ya Hepatite B then ukamukingira ni nko kumwongerera Virus mu mubiri!!!

    Nshuti basomye b’umuseke, correct me if i’m wrong!!!!

    • Bwana @Karangirwa,nibyo rwose, ibyo uvuze nibyo. Mbere yo guha umuntu urukingo rwa Hepatite B uwo muntu yakagombye kubanza kwipimisha akareba niba iyo ndwara ntayo afite. Naho kumuha urwo rukingo kandi asanzwe afite iyo ndwara, ahubwo biba ari ukumugirira nabi cyane.

    • Murakoze kuri icyo kibazo cyiza. Urukingo ntacyo rutwara umuntu urwaye ahubwo runs rupfuye ubusa. Gusa kwipimisha bihenze kurushya urukingo kandi nkuko babitubwiye 4 ku ijana mu Rwanda nibo bafite Hep B. Bivuga ngo niba hakingiwe abantu 100, 96 babonye ubufasha urukingo rukaba rupfuye ubusa kuri bane bonyine. Muri public health biremewe kandi urumva ko aribyo byoroshye.

  • Ni iki gihamya se ko ibyo uvuga ari ukuri ?
    ushobora kuba unamubeshyera.

    • Ntabwo mbeshya kuko kubeshya ntanyungu naba mbifitemo, kandi ntanuwo ngamije gusebya kuko sinamuvuze. Ahubwo ni ugusangiza abasomyi observations nagize.

  • RATA NI BYIZA KO UZI IKINTU KIZA CYAGIRIRA ABANDI AKAMARO UKIBABWIRA. KANDI WAKOZE.

  • mwadufashije izo nkingo no kwipimisha kubuntu mwajya mubigeza no mumashuri ya secondary na primary na kaminuza
    kuko akenshi batanga iyo gahunda bari kwishuri
    plz mudufashe

Comments are closed.

en_USEnglish