Digiqole ad

AMAKURU: Ubu imashini ni yo izajya yandika “contravention” mu muhanda

 AMAKURU: Ubu imashini ni yo izajya yandika “contravention” mu muhanda

Minisitiri Busingye Johnston atangiza iyi gahunda shya

*Ntabwo umupolisi azongera gufata permis y’umuntu ngo ayigumane

Muri iki gitondo Police y’u Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rishya mu kunoza servisi z’umutekano mu muhanda. Ubu buryo bushya buzatuma umupolisi atongera kuba ari we wandikira umushoferi wakoze icyaha ahubwo imashini afite niyo izajya ibikora.

Minisitiri Johnston Busingye ni we watangije uburyo bushya bwiswe "Driving License & Vehicle Safety Information Management System"
Minisitiri Johnston Busingye ni we watangije uburyo bushya bwiswe “Driving License & Vehicle Safety Information Management System”

Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ishami ryo mu muhanda yasobanuriye itangazamakuru na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ko iri koranabuhanga riri kwifashishwa ngo bimwe byihute.

Ibyuma by’ikoranabuhanga bigiye gukoreshwa ngo bizafasha mu gukusanya amakuru ku bibera mu muhanda batagombye kujya mu mpapuro.

CP Rumanzi yavuze ko iri koranabuhanga rizatuma ntawuzongera kubeshya ku ndangamuntu mu gihe cyo gukoresha ibizamini by’impushya z’agateganyo kuko umukandida indangamuntu ye izajya icishwa mu cyuma byihuse birebe niba ari iy’umwimerere.

Ibintu ubundi byafataga umwanya munini bikabamo n’uburiganya bwinshi.

Abapolisi ku muhanda bandikiraga abantu ku mpapuro hakazamo ibibazo binyuranye, ubu hazifashishwa utwuma mu gihe bahagaritse utwaye ikinyabiziga niba afite ikosa aryerekwe, aka kuma gasohore agapapuro kariho icyaha n’amande.

Uwahanwe ngo azajya ashobora kwishyura ako kanya yifashishije Mobile Money, Visa Card cyangwa kujya kuri Bank, yishyure bijye muri system akomeze.

Mu gihe atishyuye imodoka ye (permis ye na plaque z’imodoka) izajya muri system nk’imodoka ifite ibyaha.

Iyi modoka izajya ikurikiranwa n’iri koranabuhanga ibe yabonwa n’uburyo bwitwa Automatic Number Plate Recognition bwifashishije Camera, ikinyabiziga kibe cyagaragara mu kiri kongera ibyaha n’amande.

Ndetse n’ahandi umupolisi yagufata akanyuza permis yawe muri cya cyuma azajya abona andi makosa wakoze mbere, niba warishyuye amande cyangwa utarayishyuye.

Aho basuzumira ibinyabiziga naho bazifashisha ikoranabuhanga rishya mu guha abayigana gahunda biciye kuri Online wanishyuye Online ukagenda ku isaha baguhaye.

CP Rumanzi avuga ko iri koranabuhanga rizakusanya amakuru yose ku binyabiziga, kuko bazakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, (RRA) kumenya nyiri ikinyabiziga, bakorane na NIDA na za Banki kumenya niba ikinyabiziga gifite assurance yanditse kuri nyiracyo.

Iri koranabuhanga Minisitiri w’Ubutabera yaryise “milestone”, avuga ko ari intambwe ikomeye cyane kuba Polisi iri kuva ku gukoresha impapuro ikajya mu gukoresha ikoranabuhanga.

Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko igikorwa nk’iki ari ingirakamaro cyane mu kugabanya ibyaha n’impfu z’abantu mu mpanuka.

Yemeza ko igikorwa nk’iki kizanagabanya cyane urwikekwe na ruswa byavugwaga muri izi serivisi wasangaga zikorwa cyane n’abantu, ubu ikoranabuhanga rikaba ari ryo rizaba rikora cyane kurusha abantu.

Umuhate wa Police ngo watumye impanuka zivamo impfu zaragabanutseho 12% hagati ya 2015 na 2016. Naho mu mezi atandatu ashize muri uyu mwaka izi mpanuka zagabanutseho 37%.

Asoza, Minisitiri Busingye yavuze ko ibi ari ibikorwa kugira ngo igihugu kirusheho kugendera ku mategeko.

Johnston Busingye ati “Umunyarwanda ufite ubwenge namuha inama yo kubahiriza amategeko kuko inzira yo kutayubahiriza ni yo izamugora kandi ikamuvuna.”

Iki cyuma kizajya gisuzuma amakuru yose ashoboka kuri permis kinatange contrevention aho biri ngombwa
Izi modoka zashyizwemo icyuma kiri imbere y’iyo mashini kitwa Automatic Number Plate Recogniser kizajya kireba plaque y’imodoka nikibona ifite ibibazo by’ibyaha kimenyeshe abapolisi
CP George Rumanzi asobanurira Minisitiri w’ubutabera imikorere y’iri koranabuhanga
Minisitiri yavuze ko umunyarwanda uzi ubwenge yakubahiriza amategeko kuko indi nzira ubu izamugora cyane
Abanditsi Bakuru b’ibitangazamakuru byo mu Rwanda baganirizwa kuri ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga Polisi yazanye

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Aho ndasobanukiwe ni ukumenya niba amakosa yagibwagaho impaka n’umushoferi n’umupolisi akemutse, agusanze ahagaze ati aha ntiwemerwe kuhahagarara, kandi nta cyapa gikumira uhabona, n’ibindi nkibyo. Gusa numvisemo akantu ko kwishyurira kuri MMoney no kudatwara ibyangombwa by’umuntu!! ibi byasererezega, uzi kukwandikira ku Kibuye wari uvuye i Kigali utembere muri weekend, ukazava i Kigali ugiye gushaka ibyangombwa, cg aho bakubwiye kubijyana bakamara iminsi ntazi bitarahagera!!

    • Good!
      Ubutaha bazashyireho n’ibyuma ku mihanda bipima imivuduko (Radar)

      • Bapimisha ijisho se?

  • Ese iyi System izaba ifitemo na map kuburyo ahakorewe icyaha hazaba hagaragara kuri contravention? Mu rwego rwo gukuraho impaka ziba hagati y’abatwara n’abapolisi; ko twigeze kubwirwa ko ibyapa bya 40 bigiye kuzasimbuzwa ibya 60; iyo gahunda yaba igeze he?

  • congratulations to RNP we are together in road accidents prevention

  • mbega ibintu byiza cyane, njye mba ku mugabane w,uburayi. hari ikintu kimwe n,angaga mu Rwanda iyo uri mu muhanda. uzi kuba utwaye ugiye gusura abavandimwe mu ntara,bagufata mu ikosa, ngo permit turayisigarana,ngo manza ujye kw,ishyura.ukababaza uti ndishyurira he se, rimwe na rimwe,ugasanga ahari bureau yo wishyuriraho urabanza no kurira imisoziuhashaka,kandi nta na tom tom ufite, icyo gihe ufite n,inkeke za permit yawe, kandi ikibazo atari amafranga ,ahubwo ari uburyo bikorwamo. none murakoze cyane.kuba umuntu azajya akomeza urugendo rwe akishyurira aho, cyangwa akishyura ageze iyo ajya.iri ni iterambere Rwose. byabindi byo kwirirwa uterana amagambo n,aba politie mu muhanda nizere ko birangiye.guhe factuur,wikomereze, n,ubundi akazi ke s,uku discuta cyangwa kubaza amafranga. good job!!!!! ubu nzagaruka muri vacance byarashyizwe mu bikorwa

  • Rwanda ndakwemeye pe iyo system ninayo ibihugu byateye imbere bikoresha nahano canada nikimwe nibyo police iyo ari inyuma yawe ashyize plaque yawe muri system ahita amenya ibyawe byose bravo RNP nibindi muzabigeraho n’izibika zari amagi

  • bakemure n’ikibazo cyo kwiyandikisha gukorera definif aho batanga umunsi umwe gusa, umuntu yanabigerageza kuri 4ne bikanga.umuntu agomba gutegereza nyuma y’amezi ane yose.ikibazo kindi provisoir imara imyaka ibiri gusa. icyo ni ikibazo

  • Muhumure ibyiza biri imbere, kandi igihe cyose Igihugu cyacu kizaba kiyobowe neza ntakabuza tuzagera ku Iterambere rirambye.

    Ibi byose tubikesha Nyakubahwa Paul KAGAME udahwema kudukangurira umurimo unoze

  • aho nisawa umuntu bamwandikiraga muntara kandi uvuye ikigali bikatugora none birakemutse

  • Byiza cyane!! police n’igihugu cyacu murakataje mu iterambere rigamije gufasha abaturage kubona service nziza.CONGRATURATION RNP!!!

  • Ikiza kirimo ni ukudasigarana ibyangombwa! nizere ko harimo map na location y’ibyapa kuko bakwandikira nta n’icyapa gihari kibikubuza.

  • ibi babyita ibikorwa byindashyikirwa.muzambarize ubuyobozi bwa migration impamvu bo badatangariza abanyarwanda ikorana buhanga kandi tubona bateye imbere cyane kurusha ibihugu bikomeye?turabashima cyane.
    Hanyuma kubyerekeye police nasabaga minister wa mininfra kureba ahantu kumihanda ijya muntara hatagira ibyapa byaravuyeho ariko ntibibabuze kukwandikira, nahandi usanga hari ibyapa byo kugendera muri 40 ariko ukabona bidasobanutse.urugero umuhanda Kigali-nyagatare ugasanga ibyapa nka 4 bikurikiranye byose ari ukugenda muri 40 kandi hadatuwe kandi harambitse

Comments are closed.

en_USEnglish