Tags : Rwanda

Ngoma: Umugabo umaze imyaka 7 aba munsi y’igiti yabonewe icumbi

*Ubuzima bwo kurara mu nzu ngo butandukanye cyane n’ubwo kurara hanze, *Gusa ngo indangamuntu ye ifungiraniye mu kagari arasha ko bayimuha. Nyuma y’inkuru duherutse kubagezaho ivuga ku muturage wo mu murenge wa Mugesera, mu  karere ka Ngoma witwa Ntezimihigo Erneste wari umaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti cy’avoka, ubuyobozi bwamaze kumushakira aho aba acumbikiwe mu […]Irambuye

Tanzania ntizongera kwakira impunzi zihunga mu kivunge zo mu Biyaga

*Iki gihugu ngo ntikizongera no gutanga ubwenegihugu ku bantu benshi b’impunzi. Leta ya Tanzania yatangaje ko yahagaritse kwakira impunzi zihunga mu kivunga zikomoka mu bihugu byo mu biyaga bigari kubera ko nta mpamvu zibangamiye umutekano zatuma abo bantu bahunga bakajya kubaho nk’impunzi muri iki gihugu. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Tanzania Mwigulu Nchemba, yavuze ibyo mu […]Irambuye

Kaboneka yavuze ku iyirukanwa n’isezera ry’abakozi bo mu nzego z’ibanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Fancis Kaboneka avuga ko ibimaze iminsi biba mu nzego z’ibanze atari ukwegura ku bakozi n’abayobozi, ahubwo ngo habayeho kwirukanwa no gusezera ku mpamvu bwite kandi ngo nta gikuba cyacitse mu nzego zibanze bahora ‘bavugurura’. Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yabazaga Minisitiri Francis Kaboneka icyo atekereza ku gikorwa cyo kwegura kw’abayobozi babarirwa muri magana cyane […]Irambuye

Episode 1: Tugeze i Rubavu, jye ntangira gucuruza me2u Gasongo

Episode 1: We – “Munteze amatwi?” Twese – “Yego” We – “Gasongo yari umusore nkamwe, twakuranye duherezanya mu Kiliziya, nyuma tuza gutandukanywa n’amashuri, dusoje twagarutse mu rugo, akomeza kumbera inshuti y’akadasohoka, akazi gakomeje kubura  twanze kuba abashomeli, ari nabwo twapanze kujya mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu) kwirwanaho. Tugezeyo njye nagiye mu bya me2u naho we […]Irambuye

Uzajya wishyura umunota wa mbere kuri Airtel iyindi yose umunsi

Kuri uyu wa Kabiri ikigo cy’itumanaho cya Airtel-Rwanda cyatangije gahunda kise ‘Tera Stori’ aho abanyarwanda batunze sim-card ya Airtel bazajya bahamagarana bagenzi babo bafite Airtel bakishyura amafaranga 30 Frw ku munota wa mbere iyindi ikaba ubuntu umunsi wose. Abakiliya kandi bazajya babasha gukoresha imbuga nkoranyambaga (Twitter, Facebook, Whatsapp, Instagram) ku buntu umunsi wose. Iyi gahunda […]Irambuye

Gambia: Adama Barrow yashyizeho umugore uzamwungiriza

Perezida mushya muri Gambia, Adama Barrow yagize Visi Perezida we umugore uzwi cyane ndetse wigeze kuba mu butegetsi bwa Yahya Jammeh nyuma akiyunga n’abatavuga rumwe na we, akaba ari na we watangaje ko azageza mu butabera Yahya Jammeh. Hari bamwe batangiye kunenga icyemezo cya Perezida Barrow bavuga ko Fatoumata Jallow-Tambajang w’imyaka 68, atari akwiye kujya […]Irambuye

Mu mu myaka 5 mu Rwanda ngo hazaba hari ‘Internet

Kuri uyu kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda hatangijwe ibigo bine by’ikitegererezo mu mashami atandukanye bizafasha Abanyarwanda kongera ubumenyi mu mashami atandukanye harimo na ICT.  Ibigo by’ikitegererezo bine muri Africa bizaba biri mu Rwanda ni ikigo kigisha ikoranabuhanga(ICT), ikigo kiga kandi kigatunganya ingufu hagamijwe iterambere rirambye, ikigo cy’ubumenyi n’imibare, n’ikigo gikusanya amakuru kikanayasesengura (Data sciences). Ibi […]Irambuye

Raporo turazikora ariko abantu ntibaraziha agaciro – Prof Shyaka

Mu kiganiro kirambuye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ikigihugu cy’Imiyoborere Prof Shyaka Anastase yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage, yavuze ko raporo nyinshi zikorwa n’inzego zitandukanye zikagaragaza ibibazo ariko abazikoreweho ntibabihe agaciro bitewe n’uko nta byemezo bizikurikira. Iki kiganiro kiri mu murongo Abasenateri bagize iyi Komisiyo bihaye mu rwego rwo gukemura […]Irambuye

Abakora mu gifundi bazahabwa impamyabushobozi zijyanye n’ubumenyi bwabo mu kazi

Ihuriro ry’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOM), bwa mbere mu Rwanda rirateganya gutanga impamyabushobozi ku bari mu mwuga w’igifundi, (work permits) nyuma yo kubagenzura bakareba ubumenyi bafite aho basanzwe bakorera akazi kuri ‘chantier’. Evariste Habyarimana Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA (Syndicat des Travailleurs de Construction, Menuiserie et Artisanat), yatangarije Umuseke ko izi mpamyabushobozi zizatangwa tariki ya 10 Gashyantare […]Irambuye

en_USEnglish