Digiqole ad

Uzajya wishyura umunota wa mbere kuri Airtel iyindi yose umunsi wose ibe ubuntu

 Uzajya wishyura umunota wa mbere kuri Airtel iyindi yose umunsi wose ibe ubuntu

Ushobora kuryoherwa muri Tera stori ya Airtel Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri ikigo cy’itumanaho cya Airtel-Rwanda cyatangije gahunda kise ‘Tera Stori’ aho abanyarwanda batunze sim-card ya Airtel bazajya bahamagarana bagenzi babo bafite Airtel bakishyura amafaranga 30 Frw ku munota wa mbere iyindi ikaba ubuntu umunsi wose.

Ushobora kuryoherwa muri Tera stori ya Airtel Rwanda

Abakiliya kandi bazajya babasha gukoresha imbuga nkoranyambaga (Twitter, Facebook, Whatsapp, Instagram) ku buntu umunsi wose. Iyi gahunda ubu ishobora gutangira gukoreshwa n’Abanyarwanda bose batunze sim-card ya Airtel.

Akandi karusho ngo ni uko umuntu ufite sim-card ya Airtel azajya abasha guhamagara izindi sim-cards (MTN na TIGO) ku mafaranga 30 nk’uko bimera iyo ahamagaye Airtel.

Ubusanzwe umuntu uhamagaje Airtel ahamagara mugenzi we bahuje ifatabuguzi yishuraga 32Frw naho yaba ahamagaye izindi sim- cards (MTN na TIGO) akishyura 38 Frw.

Ibi ngo ni byo biciro bito kurusha ibindi mu bigo bitanga service zo guhamagara mu Rwanda. Kubera ubu buryo abantu bazajya babasha kuganira birambuye ari byo bise ‘Tera Stori’.

Abindabizemou Moses ushinzwe amasoko muri Airtel Rwanda

yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda igamije gufasha Abanyarwanda kuganira bisanzuye badafite impunngege z’uko amafaranga yabashirana.

Ibi ngo bizateza imbere itumanaho ndetse bifashe abacuruzi gukora business zabo kandi amakuru atangwe nta nkomyi. Iyi promotion izamara amezi atatu, nyuma Airtel irebe uko abakiliya bayishimye bityo iyikomeze.

Izakorera mu Rwanda gusa, ntabwo abakiliya bemerewe kuyikoresha bahamagara mu mahanga. Za ‘packs’ zari zisanzwe zizakomeza gukora uko bisanzwe.

Airtel ni ikigo cya gatatu gikomeye ku Isi gikora kandi kigatanga serivise z’ikoranabuhanga n’itumanaho. Kuva yagera mu Rwanda imaze gukoreshwa n’abantu benshi kubera ibiciro byayo biri hasi n’umuvuduko wa Internet yayo.

Nyampinga Clementine umwe mu bakozi ba Airtel Rwanda

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Singaho The Ben abyungukiyemo uyu mutipe narabitekerezaga ko atazabura company yamamariza

  • nonese urahamagara gusa ntakindi bisa mubyukuri ntago mudusobanuriyw neza ndifuza kumenya niba ntamibare uka nkuko dusanzwe tugura izindi packs zisanzwe nonese noguhamagar indi mirongo nka MTN na TIGO naho umuntu azajya yishyura umunota wa mbere gusa cg namafaranga 30/min ?

    • Nonese urahamagara gusa ntakindi bisaba mubyukuri ntago mudusobanuriye neza ndifuza kumenya niba ntamibare runaka nkuko dusanzwe tugura izindi packs zisanzwe nonese noguhamagar indi mirongo nka MTN na TIGO naho umuntu azajya yishyura umunota wa mbere gusa cg namafaranga 30/min ?
      R\1.Oya,ntakindi bisaba ,nuguhamagara gusa umunota wambere hagenda 30rwf ugakomeza kuvuga kubuntu 60Min (Udakupye tel)
      2.Oya,indi mirongo ziko biri ahubwo kuyihamagara ku Min 1=30RWF Urumva ko buri munota uzajya wishyura 30 rwf

  • AITEL UMUYOBORO WATELEPHONE ZIGEZWEHO.GENDA URATUDABAGIJE TOO!

  • Airtel iba icyatsa gusa, connection yayo niyo nkoresha ariko iba yenda nkunsaza kubera ukuntu igenda gahoro ubundi ikaba yikuyeho ni danger kabisa. Noneho igira message za buri kanya yohereza zo zakurangiza neza neza.

Comments are closed.

en_USEnglish