Digiqole ad

Episode 1: Tugeze i Rubavu, jye ntangira gucuruza me2u Gasongo atwaza abantu imizigo…

 Episode 1: Tugeze i Rubavu, jye ntangira gucuruza me2u Gasongo atwaza abantu imizigo…

Episode 1: We – “Munteze amatwi?”

Twese – “Yego”

We – “Gasongo yari umusore nkamwe, twakuranye duherezanya mu Kiliziya, nyuma tuza gutandukanywa n’amashuri, dusoje twagarutse mu rugo, akomeza kumbera inshuti y’akadasohoka, akazi gakomeje kubura  twanze kuba abashomeli, ari nabwo twapanze kujya mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu) kwirwanaho. Tugezeyo njye nagiye mu bya me2u naho we ajya muri cooperative y’abaterura imizigo y’abagenzi.

Twakomeje gukora tutikoresheje, ndetse bikadutera ishema kuko twitungaga ntitwitwe abashomeri, twahoraga twifuza gutera imbere no guteza imbere imiryango yacu, ababyeyi, na barumuna bacu.

Hari umunsi umwe nari nicaye mu mutaka ku muhanda aho nacururizaga me2u, maze haza imodoka ya taxi, umusore wari wicaye ku ruhande arandembuza.

We – “Tsiiiiii! Umva wowe ucuruza me2u, zana ikarita hano vuba ndi kwihuta!”

Njyewe – “Eh! Ndaje reka nohereze akajana hano ubundi mpite nza mbahe Boss!”

Nahise nohereza me2u ku mukiliya nari mfite ubundi nirukanka njya ku modoka ya taxi yari iparitse ku muhanda, irimo yinjiza abagenzi. Ngezeyo, uwari umpamagaye ahita ambwira.

We – “Umva musore, zana ikarita ya magana atanu hano!”

Njyewe – “Eh! Ntiwumva se ahubwo! Boss, unteje imbere uyu munsi ndanywa agasupu nishimye!”

Ntangira kwisakasaka mu mufuka w’akajire, ari na ko imodoka igenda itsimbura gato gato, agakarita nkamuherereza mu idirishya na we atangira gukora mu ikofi ari na ko nanjye niruka inyuma y’imodoka, Chauffeur ashyiramo vitesse ya kabiri imodoka insiga gutyo.

Ooohlala! Ubwo nikoreye amaboko imodoka nyitegereza irenga numva ndababaye cyane, nkiri aho numva urushyi mu mugongo ngo pyaaa! Nahise mpindukira vuba  vuba mbona ni Gasongo!

Njyewe – “Gaso, ndeka nta mikino ndiho wangu, ubu uzi ko maze guhomba ay’umunsi wose.”

Gasongo – “Hhhhhh! Nakubonye wiruka ukurikira imodoka nibuka rya somo watsindaga twiga muri primaire ryitwaga EPS! Ariko uzi kurambika amaguru ku kibuno weee! Kuba igusize ni uko ahari utariye!”

Nakomeje kwitegereza Gasongo numvaga mushoboye naterura nkajugunya hejuru, yamanuka nkamufunga, ariko kubera blague ze zamfashaga gusunika ubuzima ndaseka na we araseka. Twese dukomeza gusekera icya rimwe burya iyo wibutse amwe mu mateka wabanyemo n’umuntu niho ha handi haza igihe cyo guseka no mu bibabaje. Tugiseka.

Gasongo – “Eee! Kinga nabonye, urabona igihe wasekeye!”

Njyewe – “Nawe ndabona rya kara wogesha amenyo ryarakoze akazi! Uzi ko noneho usigaye useka simbone igishyimbo mu menyo!”

Gasongo – “Hhhhhh! Reka ahubwo mbe ngiye ndebe ko nabona uwo ntwaza ay’agasosi akaboneka, kandi wibuke ko tugomba no kwishyura ubukode bw’akazu tubamo!”

Nkigira icyo mvuga, Gasongo yahise yiruka akurikira imodoka yari izanye abagenzi ngo arebe ko hari umuzigo yafataho ikiraka, nanjye nsubira ku mutaka aho nacururizaga me2u.

Nubwo nasaga nk’uwirengagije ko nari maze guhomba, nakomagaho agatima nkumva akajinya karaje ariko ngahita nigarura ngakomeza ubuzima kuko buriya ahantu nkaho ni ho ubutwari no kwihanganira ibyo utabasha guhindura biba bikenewe!

Nakomeje akazi n’imbaraga nyinshi, byageze hafi saa mbiri z’ijoro ngitegereje Gasongo ngo dutahane ariko ndamubura ni ko gufata umwanzuro wo kwitahira.

Nzinga umutaka nkubita ku rutugu ndazamuka ndatambika gato ngeze hirya ahantu habaga dépôt ya Bralirwa nsanga hari ikamyo irimo ipakirwa ndebye neza mbona nguwo Gasongo akazi kamubanye kenshi, nanjye nguma aho niyumvira stories zisekeje cyane zari ziri aho.

Ntibyatinze imodoka barangije kuyipakira baranabahemba duhita dufata inzira twigira aho twitaga muri ghetto! Tukigerayo dusanga Boss w’aho twabaga ahagaze ku muryango.

Boss – “Ngize amahirwe mbaboneye hafi, ngira ngo iyi tariki murayibuka, ngaho rero mwishyure amezi abiri mundimo!”

Twahise turebana dutangira kwisakasaka mpereza Gasongo ayo nari mfite aho na we ashyiraho ayo yari afite tuburaho ibihumbi bibiri, ngiye kuyabikura kuri mobile money nsanga nayamaze.

Gasongo – “Boss! Muri iyi minsi ko ikibuga kiri kunyerera, wakwihangana ukaba ufashe aya ngaya andi tukaba tuyashaka ejo ko ureba connection zanze?”

Boss – “Eraaa! Ngo iki? Ni mwebwe cyanyereranye mwenyine se? Ese connection zibura mugiye kwishyura inzu gusa? Ahubwo se ayo ni angahe ubundi mushaka kumpa?”

Njyewe – “Boss! Erega ibintu bya online ni hatari, biranze da! Mwihangane muyakire dore turaburaho ibihumbi bibiri byonyine! Natwe ntabwo tuba twanze kwishyura ahubwo ni ibihe turimo bituma tutajyana amafaranga mu ntoki, nawe se ntuzi akazi dukora, hari igihe agukirigita ukaba uranyarutse unyweye agasosi imibare ikaba irapfuye!”

Boss – “Eh! Kandi koko ngo ntawe ukibika amafaranga mu masogisi, ngaho muzane ayo!”

Boss yahise agenda, nanjye ndeba agafunguzo ndafungura turinjira, dusohora imbabura dutangira kwitekera tuniganirira, agasosi karashya Gasongo akora ubugari asoje dutangira kurya.

Gasongo – “Bro, njye kabisa ndabona binaniye pe! Ndumva ngiye kwisubirira mu rugo nkajya gufata isuka ngafasha ababyeyi guhinga!”

Njyewe – “Gaso, ubwo se aka kanya uviriyemo mu majonjora koko? Nkaho wakoze imyitozo myinshi ikipe ukinamo igatsinda imikino yose ndetse kuri finale ugacyura igikombe, none ngo uratashye?”

Gasongo – “Muvandi, none se ko n’ayo dukorera twakaguzemo agapantaro cyangwa agakweto tuyarekura tuyareba ahubwo tugasigaramo n’amadeni? Bro, uzi ko dukorera inda gusa!”

Njyewe – “Niba natwe turakora tukigaburira tukaryama tugasinzira, ntuzi ko se hari n’ababurara? Bro, reka ibyo gutaha n’ubundi urabizi uko wasize mu rugo iwanyu   bimeze, uzi ko ubu bazi ko uzagaruka nko ku Bunane ubazaniye ibisorori n’ibiringiti bishya! Ahubwo courage musore wanjye!”

Gasongo – “Hhhhhhhh! Uti ibisorori rwose! Ariko Bro, ugira utuntu tw’utwizere ntazi ahantu udukura.”

Njyewe – “None se utagize icyizere ni gute waba uwo wifuza kuba we? Ahubwo courage ubu ni bwo umukino uryoshye! Urumva ukeneye umusimbura se?”

Gasongo – “Ewana kabisa nta bintu by’abasimbura ahubwo ni ukuri urakoze kundema agatima. Uzi ko burya bwose ukuze!”

Njyewe – “Hhhhhh! None se wari uzi ko nsaziye ubusa nk’igihaza koko? Buriya nubwo ntari we ariko umusaza asazana uruhara ari nako asarura ubwenge!”

Gasongo – “Eeeeh! Ni byo Bro, reka tumare kano kagari turyame iby’ejo bibare umuhanda twirirwaho.”

Njyewe – “Hhhhhhh! Uti akagari Bro? Ejo ubwo tuzarya umurenge!”

Twese – “Hhhhhhhhhh!”

Twagize vuba birumvikana nk’abantu b’abasore tuba turasoje twinjira mu buriri. Sinajyaga ndota ahubwo nakangutse mu gitondo kare kare nkangura na Gasongo twihumura mu maso mfata umutaka nkubita ku rutugu. Gasongo na we akubitamo igisarubeti na courage nyinshi twerekeza ku muhanda w’umukara aho Imana yari yaragennye ko tuhakura igeno ryacu rya buri munsi.

Twagezeyo Gasongo akata inzira ze nanjye nkomeza ha handi nacururizaga me2u, nkizamura umutaka mbona umugabo usa nk’aho ari munini ukuntu, burya umuntu uri VIP iyo akugezeho uhita ubyibwira.

Njyewe – “Eh! Boss, ni karibu rwose, tubahe agakarita k’igihumbi se?”

We – “Ni ko musore, mu bantu bose bacururiza hano ni wowe wigumuye?”

Njyewe – “Gute se Boss?”

We – “Umva ngo arijijisha, ubwo se ntabwo uzi ko guhera uyu munsi bitemewe gucururiza hano ku muhanda?”

Njyewe – “Eeeeh! Bwana muyobozi rwose ntabyo nari nzi mumbabarire.”

We – “Bimenye wimura umutaka wawe ugenda ubu tuvugana!”

Njyewe – “Ubu se koko mwaretse wenda nkigiza hepfo gato ko iyi seta ari yo nkuraho agafunguro?”

We – “Ariko wa musore we urumva cyangwa?”

Nabonye ntacyo nkiramira nzinga umutaka ndahindukira ndagenda, nerekeza mu du quartier aho hafi ngeze ahantu ku muhanda w’amabuye wabonaga ko hari ingendo z’abantu batandukanye nshinga umutaka ntangira gucururiza aho.

Hashize nk’iminota mirongo itatu ntawe umbajije, ntangira kumva nshitse intege ndetse numva n’ibitotsi biraje ntangira guhondobera si nzi ukuntu numvise umuntu ankozeho nshigukira hejuru.

Njyewe – “Karibu kiliya, tubahe ama unités y’angahe se?”

Nabivugaga nisakasaka aga telephone natangishaga me2u mu kureba neza uwari unkozeho mbona n’umukobwa mwiza wari ushinguye, yari yambaye aka gofero keza k’ubudodo mu mutwe, yambaye aga singlet k’umweru, hasi yari akenyeye igitenge mu guhuza amaso na we mba ngize amasoni ndeba hasi.

We – “None se ko mbona unaniwe wakwitahiye aho kugira ngo usinzirire ku muhanda?”

Njyewe – “Mwihangane nari nshitswe gato, ariko ubusanzwe ni ukuri ntanga service nziza kiliya!”

We – “Eh! Byo birashoboka ndabona rwose tutazongera kugura unités kure, ngaho mpa aya magana atanu.”

Njyewe – “Murakoze! Mwakire mushyiremo numéro zanyu.”

Namuhereje aga telephone amaso nyahanga hakurya ibintu by’amasoni byari byantanze imbere, arangije kwandika arampereza mushyiriraho amafaranga ubundi arahindukira aragenda, nanjye mboneraho kwirebera ingendo ye n’uburyo yari ateye neza, ntiraririye ubanza ari bwo bwa mbere nari mbonye umukobwa mwiza pe!

Ubwo yarakomeje gato akingura igipangu cyari hepfo gato ndikanga, amaze kwinjira mbona kugarura amaso gusa ubanza uwo mukobwa yari umunyamugisha kuko nyuma ye haje abakiliya benshi ndikanga numva ndishimye.

Nakomeje gucuruza na courage nyinshi, byageze nka saa kumi nshuruje nka me2u z’ibihumbi bitanu, kuri njye byari ibyishimo!

Nka saa kumi n’imwe nkiri aho ndetse nakira abakiliya, hari umusore umwe waje mu bakiliya basaga nk’aho babaye benshi akomeza kwihagararira hirya gato arangariye muri telephone ye nini cyane ku buryo nagize amatsiko yo kuyireba ariko ndifata nkomeza akazi kanjye maze abakiliya basa nk’abagabanutse aranyegera arambwira.

We – “Bite se wangu?”

Njyewe – “Ni byiza Boss!”

We – “Ndabona washinze akantu k’ubwenge hano?”

Njyewe – “Nibyo Boss! Ahantu nakoreraga batumenesheje mpitamo gukinga isoni hano!”

We – “Ahubwo iyo uba waraje kera, hano hantu ni cyo cyahaburaga kabisa!”

Tukiri muri ibyo, nabonye wa mukobwa wanguriye ama unites ya magana atanu azamuka ava iwabo gusa nabanje kumuyoberwa kubera ukuntu yari yikozeho ryatse, ya masoni yanjye ahita aza nirebera hasi, arakomeza araza no ku mutaka ngo baa!

We – “Uh! Ubu se koko ntuzahomba?”

Njyewe – “Kubera iki se Mabuja? Rwose kuva cya gihe sinongeye gusinzira!”

We – “Hhhhhh! Oya si ugusinzira mvuga ahubwo nyine wanyoherereje me2u inshuro ebyiri, nari nkuzaniye andi magana atanu yawe rero!”

Njyewe – “Eeeeh! Murakoze cyane Imana ibahe umugisha.”

We – “Hhhhhh, sawa rero!”

Uwo mwana mwiza w’umukobwa yahise agenda, ndebye wa musore wari ugihagaze aho mbona amaso yayamuhanze, ndamureka yimara ipfa, ahindukiye ahita ambwira.

We – “Njyewe nitwa Brown, ntuye hariya ruguru gato kuri kiriya gipangu cy’icyatsi.”

Njyewe – “Eh! Hariya mbona  hinjiye iriya modoka nziza?”

We – “Yego! Niho mu rugo rero, ewana ndashaka unkinire aka Game rero.”

Njyewe – “Eh! Akahe ka Game se Boss?”

We – “Nitwa Brown humura winyita Boss, ahubwo nyine ndashaka unshakire numero ya telephone y’uriya mwana w’umukobwa uvuye hano, ni ukuri uyimpaye nagura, kuva nava muri America nibwo mbonye umukobwa mwiza! Mbabarira umfashe ndakwinginze!”

Njyewe – “Uh! Ushobora kuba wamukunze ariko? Uzi ko nakurebaga nkabona wahezeyo neza neza!”

Brown – “Eh! Ntakubeshye kwihagararaho ni ukwipfuka umunwa! Uriya mwana kumureba agenda birenze kureba film nziza zibaho ku isi. Ukuntu yatambukaga disi atababaza isi, uriya ambwiye ngo mbe inkweto ze ajye ankandagiramo nabyemera, burya koko Imana izi kurema ndabibonye! Ahubwo muvandi urazimpa se?”

Njyewe – “Oh! Urihangana nanjye ntazo mfite, buriya nanjye mubonye gutyo nk’abandi bakiliya.”

Brown – “Bro, nyine reba numero woherereje me2u inshuro ebyiri ubundi uzimpe ibindi ndirwariza, ni ukuri ndakwinginze mpoza umutima utamamo impumuro y’uriya mwana w’umukobwa, ndamushaka  weeee ……………!”

Online Game, ntuzacikwe na Episode izakurikira….

********************

 

20 Comments

  • ibintu bitangiye neza da

  • ndabashimiye cyane kuriyi nkuru
    imyandikire myiza nkuye ingofero

  • Murakoze kutumara irungu. Nari narifashe mapfubyi.. Thx

  • Ndabona ari sawa da, murakoze Umuseke.

  • thanks,twibutse Eddy.

  • Murakoze kongera kutugezeho inkuru nunva izaryoha izatwigisha byinshi. Courage mwanditsi mwiza

  • It’s been longtym my Eddy keep it up kararyoshye

  • Cool kbs

  • Irungu ryari ritwishe, murakoze kongera kuritumara.

  • Murakoze cyane

  • Haha thx umuseke.com

  • Wawoo!!!! Nari narababaye none ndumva ari sawa kabisa Courage!!

  • Mana we ibyishimo birandenze mubyukuri EDDY urarenze,niwowe rwose uburyo yandikanye ubuhanga nikwakundi kwawe uruwambere ukanikurikira “ngo baa” nawundi ubivuga ni eddy amahoro yimana uratunezeza big up

  • murakoze kbs

  • mbega byiza congz kbsa mukomerezaho!!!!!!!

  • MURAKOZE KUTUGEZAHO INKURU Y UBUZIMA BUBAMO BENSHI

  • Eddy uruwambere rwose

  • biraryoshe nimubandany pe

  • Eddy Ujyiye Kudushyira Igorora, Tx

  • Yup it is beautiful story and interesting, it will enter in heart may keep it up, i love it thx we need those staries that teach us

Comments are closed.

en_USEnglish