Digiqole ad

Raporo turazikora ariko abantu ntibaraziha agaciro – Prof Shyaka

 Raporo turazikora ariko abantu ntibaraziha agaciro – Prof Shyaka

Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB

Mu kiganiro kirambuye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ikigihugu cy’Imiyoborere Prof Shyaka Anastase yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage, yavuze ko raporo nyinshi zikorwa n’inzego zitandukanye zikagaragaza ibibazo ariko abazikoreweho ntibabihe agaciro bitewe n’uko nta byemezo bizikurikira.

Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB

Iki kiganiro kiri mu murongo Abasenateri bagize iyi Komisiyo bihaye mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo byagiye bigaragazwa muri raporo z’inzego bijyanye no kutubahiriza amahame remezo ya Leta no kuganira n’inzego ngo hashakwe umuti kuri ibyo bibazo.

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mutarama 2017, Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza baganiriye n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), nk’urwego rwigenga rurimo guhabwa inshingano nshya yo kugenzura imiyoborere myiza n’itangwa rya serivise mu nzego zose za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta ndetse rukazajya rugira inama Leta.

Iki kiganiro cyari kwibanda kuri Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi, iya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n’iya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta z’umwaka wa 2015 -2016 nyuma y’uko zisuzumwe n’aba Basenateri.

Mu kiganiro kirambuye, Prof Shyaka Anastase ntiyagarutse kuri izi raporo, ahubwo yavuze ibikubiye muri Raporo y’Ubushakashatsi, ikigo RGB cyakoze mu gihugu hose kigamije kureba imitangire ya serivise, ibibazo bicyugarije abaturage mu buzima bwa buri munsi n’icyakorwa ngo imyumvire kuri serivise irusheho kuba myiza.

Prof Shyaka avuga ko abaturage bagenda babona intambwe iterwa muri serivise zimwe na zimwe, mu burezi, mu bikorwa remezo, n’ibindi ariko cyane cyane ubuzima muri gahunda y’Abajyana b’Ubuzima abaturage iyi gahunda ibanyura hejuru ya 90%.

Muri ubu bushakshatsi bwitwa Citizen Report Card (CRC) 2016, hagaragako abanyarwanda bunyuzwe n’uko uburezi bumeze ari 73.2%, mu gihe bari 63.4% muri CRC 2015. Ubushakashatsi bwerekana ko abanyuzwe na politiki z’ubuhinzi n’ibindi bijyana na bwo, muri rusange ari abaturage 48.4% mu gihe abagaya ari 37.4%.

Abishimiye serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze ni 75.9% muri rusange, naho abanenga ni 18.0%,  abishimiye serivisi bahabwa mu butabera ni 62.7%, abanenga ni 16.0%, mu gihe muri rusange abishimiye serivisi z’ubuzima ari 74.9% naho abanenga bakaba 21.8%.

Serivise z’isuku n’isukura zishimiwe ku kigero cya 58.6% zikanengwa na 38.3%, imibereho myiza y’abaturage ishimwa ku gipimo cya 61.2%, ikanengwa na 31.4%, serivisi z’ibikorwaremezo zishimwa na 53.1%, zikanengwa na 45.3%, ngo ni zo zishimiwe cyane kuko muri CRC 2013, 30.0% nib o bari bazishimiye gusa.

Mu Rwanda nk’igihugu kitarimo intambara, inzego z’umutekano zishimiwe ku gipimo kiri hejuru ya 90%, ariko nk’uko Prof Shyaka Anastase abivuga umudendezo w’igihugu ubangamiwe bikomeye n’ubujura bufata intera aho 75,7% bemeje ko iki kibazo kibabangamiye, hiyongeraho urugomo n’amakimbirane bifata intera.

Iyi myumvire y’abaturage kuri serivise zitandukanye, yiyongera ku kibazo cy’uko mu kwezi kw’Imiyoborere ikigo RGB kicyakira ibibazo byinshi by’abaturage byaburiwe umuti, umwaka ushize hakaba harakiriwe ibisaga 993, muri byo 755 byari bijyanye n’ubutaka.

Muri video yeretswe Abasenateri, abaturage bagaragaje ko gahunda za Leta hari ubwo zibahombya nko gutinda kwishyura amafaranga y’ingurane z’ubutaka n’ibindi bikorwa, cyangwa hakaba ahavugwa ko hazashyirwa igikorwa remezo runaka ariko bikarangira kitahagiye.

Abasenateri bibajije ubwinshi bw’ibigo bya Leta bishyirwaho hagamijwe koroshya itangwa rya serivise icyo bikora n’uko bikorana nyuma yo gusanga ko ibibazo bikiri byinshi kandi n’abanenga zimwe muri serivise bakaba ari benshi.

Mu gitekerezo cya Hon Senateri Mukankusi Perrine humvikanamo ko kuba inzego nyinshi zishobora guhurira ku gukemura ibibazo bimwe, hashobora kubamo ‘bureaucratie’ (gukorera mu biro cyane) n’agasigane bigatuma ikibazo kitabonerwa umuti ku gihe, hakaba hakwiye amavugururwa.

Kuri Hon Senateri Narcisse Musabeyezu we abona ko inzira imwe yo gukemura ibi bibazo ari uko abayobozi bafata inshingano zabo.

Ati “Twakora iki ngo duhindure imikorere, abayobozi bakorere abaturage? Abayobozi babanze batekereze ku kazi aho gutekereza ku mafaranga mbere?”

Kuri Hon Senateri Ntawukuliryayo Jean Damasece we abona ubuhwituzi budakwiye kugera mu nzego z’ibanze gusa, ahubwo ngo no mu buyobozi bukuru hari ikibazo kuko mu kwesa imihigo Uterere twarushije za Minisiteri n’Ibigo bizishamikiyeho.

Hon Ntawukuliryayo asaba ko RGB yakoresha inshingano yahawe nk’urwego rushinzwe gukurikirana imiyoborere, kugenzura no gutanga inama kuri Leta mu buryo serivise zarushaho kunoga, hakarebwa uko amahame remezo ya Leta akurikiranwa agashyirwa mu bikorwa, kandi hakihutishwa intego yo kugeza amazi ku baturage bose kuko ngo ntiyagezweho nk’uko byari byavuzwe mbere.

Mu magambo make asubiza ibibazo anatanga umwanzuro, Prof Shyaka Anastase yavuze ko raporo zikorwa ari nyinshi ariko ugasanga ntizihabwa agaciro, ahanini bigaterwa n’uko nta zindi ngamba ziteganya ku bayobozi.

Iki kibazo yagihaye Abasenateri ngo na bo bagende bagikoreho umukoro. Shyaka Anastase wemera ko hakiri ibibazo mu miyoborere, ariko ngo hafashwe icyemezo cy’uko amanota 10% mu agenerwa imihigo yajya ahabwa akarere hagendewe ku byo ubu bushakashatsi CRC bwakagaragajeho, ngo biri mu rwego rwo gushyiraho uburyo bw’imiyoborere abayobozi bagakora badashaka amanota, ahubwo bakurikiza uko ibintu bikwiye gukorwa.

Prof Shyaka Anastase ngo asanga ubushake bw’abashyira mu bikorwa imiyoborere na gahunda za Leta ari bwo bukenewe kuruta gukora raporo gusa ngo zizakemura ibibazo.

Mu cyumba cy’Inteko Rusange ya Sena Prof Shyaka Anastase aganira n’abagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage iyoborwa na Senateri Niyongana Galican

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ABAYOBOZI NIBATEKEREZE KU NSHINGANO ZABO NO GUTEZA IGIHUGU IMBERE KURUSHA UKO BATEKEREZA KU NYUNGU ZABO BWITE/GUKUNDA IGIHUGU BISABA KWIGOMWA, UBWITANGE N’UBUNYANGAMUGAYO,NIBAGIRE ISHYAKA RYO GUKUNDA IGIHUGU KURUTA GUSHYIRA INYUNGU ZABO IMBERE. MURAKOZE

  • Ibyo bipindi byanyuse nindubushaka kubisoma?

  • Iyo Prof Shyaka agira ati: Raporo turazitekinika…

  • Ubu hari ikibazo cy’ingorabahizi abaturage basigaye bahura nacyo kijyanye no kubimura ku butaka bari batuyeho kandi batunzwe n’ubuhinzi, noneho aho Leta ibimuriye ntibahe amasambu (imirima) y’ingurane ngo bakomeze ubuhinzi bwari bubatunze.

    Ikibazo nyamukuru ni uko bashukisha abo baturage amazu meza yo guturamo hanyuma imirima yabo bahingaga Leta ikayitwara ntibongere kuyihinga hanyuma bakicwa n’inzara.

    None se iyo mirima y’abo baturage igihe Leta iyitwaye ikabimurira ahandi, aho ibimuriye ikahabubakira amazu meza gusa ikayabashyiramo bakayaturamo nta mirima y’ingurane ibahaye ngo babe bakomeza umwuga w’ubuhinzi wari ubatunze, ayo mazu bazayabamo batarya?????

    Aho gutura mu nzu nziza nubakiwe na Leta inyatse amasambu yanjye kandi iyo nzu ntacyo nyiriramo, nahitamo gutura mu nzu yanjye iciriritse ariko mfite ibyo kurya nkuye mu murima wanjye.

    icyo kibazo rwose cyo kwimura abaturage mu masambu yabo, hanyuma bakabura aho bahinga bakicwa n’inzara cyangwa bagatangira gusabiriza kandi bari bitunze Leta ikwiye kucyigana ubushishozi.

    Niba Leta yimuye abaturage mu masambu yabo kandi bari batunzwe n’ubuhinzi, iyo Leta ikwiye kubaguranira ikabaha andi masambu bagakomeza gutungwa n’ubuhinzi. Ibyo kububakira amazu meza bagatakaza amasambu yabo, nyuma bakicwa n’inzara, ntacyo bivuze rwose.

  • Politike y’imihigo ni nziza ,ariko mwuyitondere kuko Abayobozi basigaye bashakisha ibyo bazashyira mu mihigo kugirango gusa babone AMANOTA batitaye ku gushishoza ngo barebe kure kubyo bari gukora. Gufata umuntu usanzwe utunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ukamushyira munzu isa neza cyane bigaragara ko ihenze ,mbese ibereye ijisho ikagaragara neza mu ifoto izajya muri raport ,wa muturage akaza akurura ihene akinjira muri ayo cadastre ,ariko nta munsi y’urugo ntaho azaragira cg azahirira rya tungo rye !! Inzara ikaba irateye iwe akajya ku Murenge gusaba inkunga y’imibereho . Muhindure umuvuno

Comments are closed.

en_USEnglish