Digiqole ad

Abakora mu gifundi bazahabwa impamyabushobozi zijyanye n’ubumenyi bwabo mu kazi

 Abakora mu gifundi bazahabwa impamyabushobozi zijyanye n’ubumenyi bwabo mu kazi

Bamwe mu banyamuryango ba STECOMA bari bitabiriye igikorwa cya NEP Kora wigire cyo guha imyamyabushobozi abantu 2000 bahuguwe mu myuga

Ihuriro ry’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOM), bwa mbere mu Rwanda rirateganya gutanga impamyabushobozi ku bari mu mwuga w’igifundi, (work permits) nyuma yo kubagenzura bakareba ubumenyi bafite aho basanzwe bakorera akazi kuri ‘chantier’.

Bamwe mu banyamuryango ba STECOMA bari bitabiriye igikorwa cya NEP Kora wigire cyo guha imyamyabushobozi abantu 2000 bahuguwe mu myuga

Evariste Habyarimana Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA (Syndicat des Travailleurs de Construction, Menuiserie et Artisanat), yatangarije Umuseke ko izi mpamyabushobozi zizatangwa tariki ya 10 Gashyantare 2017 kuri Stade ya Kigali.

Avuga ko kuba abafundi n’abayedi n’abanyabukorikori bakoraga badafite ibyangombwa byerekana ko ibyo bakora hari urwego rubizi ko babifiteye ubushobozi, ngo bagorwaga no gukora akazi bityo urwo rupapuro ngo ruzabyoroshya.

Habyarimana agira ati “STECOMA ku bufatanye na WDA yakoze isuzumabumenyi ku bafundi, abakora mu bubaji n’ubukorikori mu Rwanda, bakunze kwita abafundi bafite inararibonye mu rwego rwo kubaha agaciro twahisemo kubaha icyemezo cy’akazi cyerekana akazi bakora, icyo cyemezo bashobora kugikoresha mu gihugu, mu karere u Rwanda rurirmo, n’ahandi hose babona umurimo ujyanye n’ibyo bakora kuko ni icyemezo gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha.”

Izo mpamyabushobozi zizatangwa ku itariki ya 10 Gashyantare 2017 mu mujyi wa Kigali ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na WDA.

Mu gihugu hose hasuzumwe abantu bakora muri iriya mirimo bagera ku 15 000 ariko muri Kigali honyine impamyabushobozi zizahabwa abantu 5 260, nyuma no mu zindi Ntara abasuzumwe bagende bazihabwa ku yindi minsi.

Ati “Ntekere ko uko abafundi bajyaga gusaba akazi bajyanye urukero ku rutugu, inyundo bitewe n’umwuga akora noneho azajya ajyana n’icyemezo kigaragaza ko azi uwo mwuga.”

Akandi kamaro ibi bizagira ku bakora mu gifundi ngo ni uko kuri ‘chantier’ (ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi) birukanaga abantu uko bishakiye ariko kubera ko abakozi bazaba bafite icyo cyangombwa cy’urwego rubifite ubushobozi, ngo no kubavugira bizaba byoroshye.

Ibyo byangombwa bazahabwa (certificates) bikoze nk’udutabo, bikaba birimo paji zitandukanye, ngo kubera ko usanga umufundi azi imirimo myinshi ijyanye na byo, nko kuba yaba ari charpantier, maçon, feryer cyangwa umusuderi, ngo nta mwuga azapfukiranwa ahubwo azajyenda akorera buri mwuga yiyumvamo kugeza ubwo azarangiza iyo myuga yindi ashoboye gukora iri muri icyo cyangombwa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ejo hazaza h’Abanyarwqnda bingeri zose ni heza.iyo tubona buri munyarwnda bitewe nurwego arimo yitaweho na reta,dushima cyane ubuyobozi bwiza buturangaje imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish