Julienne SEBAGABO yatawe muri yombi muri iki cyumweru agiye gusubira muri Norvege aho aba anafite ubwenegihugu bwaho. Ni nyuma y’uko abamuzi bamubonye yaje mu bukwe bagahita bavuga ko bamuzi ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi iwabo muri Gisagara. Julienne Sebagabo akomoka mu cyahoze ari komini Nyaruhungeri, secteur Nyange, Cellule ya Kigarama. Ubu ni mu […]Irambuye
Tags : Rwanda
Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama, mu karere ka Kirehe hatashywe ku inyubako zigezweho zizatangirwamo serivise z’ubuzima zitandukanye, igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki 26 Mutarama. Hatashywe Ikigo Nderabuzima n’ikigo cyita ku babyeyi (Maternity) n’ikigo cyakwifashishwa mu gihe haba habaye ikibazo cy’indwara y’icyorezo yandura. Impunzi zasabwe no kugerageza kwirinda indwara no kugana ibyo bigo […]Irambuye
Episode 3: Ibyo Brown ntiyigeze abyumva, yarinjiye bakinga urugi ndeba, umusore aba asize nomero gutyo. Nibwiye ko wenda Brown yaba yari asanzwe amuzi, akaba ahise amumenya kubera amazina ye yari amaze kumva, maze byose nshyiraho akadomo maze nikomereza gutanga me2u. Byageze nka saa munani, ha handi umuntu aba atangiye kumva akangononwa mu nda, mbega numvaga […]Irambuye
Muri gahuda yo gushyigikira iterambere ry’abaturage, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama cyatanze inka 33 ku banyamuryango ba Koperative ebyiri zo mu karere ka Huye, ahakorera umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria. Izi nka zatanzwe binyujijwe mu Mushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria, […]Irambuye
Polisi mu Karere ka Muhanga ku bufatanye na koperative z’abamotari mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko hagiye gukorwa ibarura ryimbitse ry’abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto kuko ngo hari abiyitirira uyu mwuga bagakora amakosa badafite aho babarizwa hazwi. Iki gikorwa kizabanzirizwa n’ibarura ryimbitse rizatuma habasha kumenyekana umwirondoro wa buri mumotari wese, ukubiyemo amazina yombi, ubwoko […]Irambuye
Burya habaho impamvu ituma ababyeyi bamwe bafungwa kandi birashoboka ko yafungwa afite inda, atwite agakatirwa amezi yagera yo kubyara igihe cye cyo gufungurwa kitaragera nibwo bamwe babyarira muri gereza. Mu gihe agiye gufungwa biba ngombwa ko aba ari kumwe n’uwo mwana we muri gereza uri munsi y’imyaka itatu. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Marie Josiane […]Irambuye
Abaturiye igishanga gihingwamo umuceri mu kagari ka Akaziba, mu murenge wa Karembo, mu karere ka Ngoma binubira kuba batabasha kugirana ubuhahirane n’abaturanyi babo bo mu kagali ka Nyamirambo na Kabirizi bitewe n’uko ikiraro cyabahuzaga cyasenyutse, bavuga ko aho banyuraga huzuye amazi kubera iki gishanga bagasaba ko hubakwa urutindo rugezweho rubafasha kwambuka. Bavuga ko babangamiwe no […]Irambuye
Mu biganiro byahuje intumwa za Leta n’abo mu miryango itari iya Leta abaganira ku buryo bushya bwo kuzamura abakennye cyane mu manga y’ubukene, hasobanuwe uburyo umugore yatekerejweho by’umwihariko bitewe n’ubuzima bwe butandukanye n’ubw’abagabo, ngo azaba yemerewe gukora ku isaha ashaka kandi azahembwe. Gatsinzi Justin Umuyobozi wa gahunda zishinzwe kurengera abatishoboye mu kigo cya Leta gitera […]Irambuye
*Hari abahembwaga ari baringa, abahemberwaga niveau badafite n’abahemberwa aho badakora, *Ngo ibibazo birimo ushatse kubirandurira rimwe byatuma uburezi buhagarara muri aka karere, *Abarimu benshi bakora nta byangombwa kuko ngo kubona akazi yari ruswa y’ibihumbi 200 na 300, *Ngo no mu tundi turere bakwiriye kureba ko ishyamba ari ryeru. Akarere ka Nyagatare kagaragara muri raporo y’ibikorwa […]Irambuye
Mu bihe bitandukanye umunyamakuru w’Umuseke Callixte Nduwayo yasuye Akarere ka Nyaruguru, yitegereza imibereho y’abaturage cyane mu mirimo ibateza imbere. Umuseke wabahitiyemo amwe mu mafoto ajyanye n’ubuzima bwa Nyaryuguru mu bijyanye n’akazi gasanzwe abaturage bakora ngo babeho, n’imiterere y’ubuhinzi muri Nyaruguru mu mwaka 2016 no mu matariki ya mbere ya Mutarama 2017. Mu gitondo cya kare, […]Irambuye