Digiqole ad

Mu mu myaka 5 mu Rwanda ngo hazaba hari ‘Internet of Things’

 Mu mu myaka 5 mu Rwanda ngo hazaba hari ‘Internet of Things’

Kuri uyu kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda hatangijwe ibigo bine by’ikitegererezo mu mashami atandukanye bizafasha Abanyarwanda kongera ubumenyi mu mashami atandukanye harimo na ICT.

 Ibigo by’ikitegererezo bine muri Africa bizaba biri mu Rwanda ni ikigo kigisha ikoranabuhanga(ICT), ikigo kiga kandi kigatunganya ingufu hagamijwe iterambere rirambye, ikigo cy’ubumenyi n’imibare, n’ikigo gikusanya amakuru kikanayasesengura (Data sciences).

Abafatanyabikorwa banyuranye bahuriye kuri iki gikorwa
Abafatanyabikorwa banyuranye bahuriye kuri iki gikorwa

Ibi bigo bizafasha abanyarwanda kubona ubumenyi ku rwego rwa Masters na PhD, mu gihe cy’imyaka itanu ikiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizamara.

Ikigo cy’ikitegererezo muri Africa kigisha ikoranabuhanga, n’ikigisha iby’ingufu n’uburyo zabyazwa umusaruro urambye bizaba biri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Ikigo kigisha gukusanya no gusesengura amakuru (Data sciences) kizakorera mu ishami ryigisha ubukungu n’imari hanyumarya Kaminuza y’u Rwanda. Naho ikigo kigisha ubumenyi n’imibare cyo kizakorera mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha uburezi.

Saidi Ngoga wigisha ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda wavuze mu izina rya Prof Santhi Kumaran uzaba akuriye Ikigo kigisha ikoranabuhanga yabwiye Umuseke ko mu gihe kitari kirekire mu Rwanda abaturage bazaba bafite ikoranabuhanga rituma ibikoresho byo mungo zabo bibasha gukora bimwe mu byo bo bakoraga, iri koranabuhanga baryita “Internet of Things”.

Ngoga avuga ko umuntu akoresheje iri koranabuhanga iwe murugo, igikoresho nka Firigo gishobora kumenya ko imbuto cyangwa imboga zashizemo, kikaba cyabimenyesha nyiracyo akaba yabihaha cyangwa akabwira umucuruzi uri hafi aho akabijyana akabishyiramo akamwishyura.

Ngoga kandi avuga ko ririya koranabuhanga rizafasha abahinzi kumenya ubuhehere cyangwa ubushyuhe buri mu mirima yabo, bityo babone amakuru yabafasha mu gufata ingamba zo guhinga bya kijyambere.

Internet of Things ngo ntaho itandukaniye n’irindi koranabuhanga rikoresha Telefoni, gusa ngo yo izatuma n’ibintu bibasha gukora ibintu byari bisanzwe bikorwa n’abantu gusa. Ibikoresho byo mungo bizahabwa internet, bityo bibashe gukora imirimo imwe n’imwe yakorwaga n’abantu.

Gukoresha internet muri ibi bikoresho ngo bizajya bikoreshwa hifashishijwe ibyo bita ‘sensors’, bikaba byafasha kubona amakuru runaka yafasha mu gukora ibintu runaka.

Ngoga yabwiye Umuseke ko ikigo cyatangijwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga kizaha abanyarwanda ubumenyi, nabo bakazigisha abandi uko ‘internet of things’ ikora.

 Ngoga avuga ko iki kigo kizaha abanyarwanda ubumenyi kuri "Internet of Things"
Ngoga avuga ko iki kigo kizaha abanyarwanda ubumenyi kuri “Internet of Things”

Kuri we ngo kuba muri iki gihe hari inzugi zikingura (kubera za sensors) byerekana ko n’ibindi bikoresho bizabibasha. Akemeza ko mu gihe kitarenze imyaka itanu, mu Rwanda ririya koranabuhanga rizaba rikora.

Abazabona ubumenyi binyuze muri iyi gahunda ngo bazajya bajya mu  bice by’icyaro kuba ariho bashyirira mu bikorwa ibyo bize.

Ibigo by’ikitegererezo bya Kaminuza zo muri Africa byatangijwe mu Rwanda byatewe inkunga na Banki y’Isi, bikazakora mu gihe cy’imyaka itanu nyuma yayo hakarebwa umusaruro byatanze hanyuma hagashyirwaho indi gahunda. Ibi bigo byose bizakoresha miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika zatanzwe na Banki y’Isi.

Mu gutangiza biriya bigo ku mugaragaro, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Dr Celestin Ntivuguruzwa yashimye iki gikorwa avuga ko bizasaba ubushake n’ingufu nyinshi ngo bitange umusaruro byitezweho mu buryo burambye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish