Tags : Rwanda

Hagiye gushyirwaho ‘Data bank’ y’igihugu ku batsinze ikizamini cy’akazi ka

*Amakuru yo muri iyi ‘Data bank’ (Ikusanyamakuru) azajya amara igihe ate agaciro. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage ko mu mavugurura yo mu itegeko ngenga rya Perezida ajyanye no gutanga akazi ka Leta, hazashyirwaho ikusanyamakuru (Data Bank) ku rwego rw’igihugu ku batsinze […]Irambuye

Charlotte Umunyarwandakazi umurika imideli mu birwa bya Cyprus

*2013 yabaye uwa mbere mu kumurika imideri muri Cyprus Charlotte Mufumbi, umunyarwandakazi umurika imideri mu birwa bya Cyprus yabwiye Umuseke ko ubumenyi yungukiye mu mahanga yiteguye kubusangiza abanyarwanda bakora umwuga nk’uwe. Mufumbi yatangiye uyu mwuga mu 2011 ahereye muri Agence ya PMA (Premier Model Agency), imwe mu zatoje abanyamideri benshi mu Rwanda. Ati “Igihe narangizaga […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom ya

Kuri uyu wa kabiri, ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ry’u Rwanda imigabane ya Crystal Telecom n’iya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 21,246,000. Ku isoko hacurujwe imigabane 235,300 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 21,177,000, yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri. Iyi migabane yacurujwe ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nacyo giciro wariho ejo […]Irambuye

 Min. Mukantabana yasabye abegereye inkambi ya Mahama kubanira neza Abarundi

*Impunzi ngo zigomba kubaha buri Munyarwanda wese zikamufata nk’umuntu uzicumbikiye, *Abaturage na bo begereye inkambi ya Mahama bagomba kumenya ko impunzi ari abashyitsi babo. Mahama – Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi nyuma y’amakimbirane ya hato na hato hagati yazo n’abaturage baturiye inkambi, Minisitiri Mukantabana Seraphine ufite impunzi mu nshingano yazibwiye ko zigomba kumenya ko zitari hejuru […]Irambuye

Gicumbi: Polisi irashakisha abakora inzoga z’inkorana n’abazikwirakwizwa

Bamwe mu baturage banze kuva ku izima bakaba bakwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, Police ikomeje kubaburira kureka ibyo bikorwa,  aho gukomeza gucungana n’inzego z’umutekano, ubu harashakishwa ba rwiyemezamirimo n’abakozi babafasha muri ibi bikorwa. Inzego z’Umutekano zikomeje Gushakisha abinjiza ibiyobyabwenge by’umwihariko Polisi ikaba iburira abakora inzoga z’inkorano kubireka bitarabaviramo igihombo  n’ibihano bikomeye. Uhagarariye Police mu karere ka […]Irambuye

Dukwiye guhora dutaka inzara ngo ni uko imvura itaguye? –

Petit Stade Amahoro – Kuri iki gicamunsi aganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu, utugari, imirenge by’Akarere ka Gasabo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gufata amazi y’imvura, ndetse no gukoresha imigezi bakuhira aho guhora bataka inzara kubera ko imvura itaguye. Kuri uyu wa kabiri, Abayobozi mu nzego z’umudugudu, akagari, imirenge n’Akarere ka […]Irambuye

Rwanda-Uganda: Abanyamakuru bajya birengagiza gukora inkuru z’abafite ubumuga

Mu nama y’abahagarariye inzego z’abafite ubumuga mu Rwanda no muri Uganda iri kubera i Kigali, kuri uyu wa kabiri abayirimo barebeye hamwe imikoranire y’abafite ubumuga n’itangazamakuru bemeza ko ibinyamakuru muri rusange byirengagiza gukora inkuru zabo, ngo hari n’abazikora ntibazitangaze cyangwa bagasaba amafaranga. Margaret Ssentamu uyobora Radio yitwa Mama FM yo muri Uganda yavuze ko muri […]Irambuye

Asura inganda i Masoro ati “Ibikorerwa mu Rwanda nibigurishwe ku

*Abayobozi ngo batange urugero bakoresha ibyo mu Rwanda Muri iki gitondo Perezida Kagame yasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro ngo arebe ibihakorerwa ndetse anaganire n’abashoramari bahafite ibikorwa. Mu ijambo yabagejejeho yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bikwiye kugenerwa abanyarwanda mbere na mbere kandi bikagurishwa ku giciro bibonamo. Iki cyanya cyahariwe inganda ubu kinase kugeramo inganda 32, izindi […]Irambuye

Imitangire y’imirimo ya Leta sinahakana ko irimo ikibazo – Min

*Prof Nkusi Laurent yibaza itandukaniro ry’ikizamini cy’akazi na concours (isuzumabumenyi), *Hon Sen Dr.Ntakuliryayo asanga hakwiriye kujyaho Ikigo cya Leta kihari gishinzwe gutanga ibizamini by’akazi ka Leta, *Hari ubwo usanga ngo nk’Abarimu bakoreshwa ibizamini n’abatazi iby’uburezi, cyangwa bakabazwa ‘definitions’, *Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ngo ifite ingamba ariko inakeneye inama za buri wese zakemura iki kibazo. […]Irambuye

Episode 14: Nelson arafashwe akubitwa bikomeye azira Brendah

Episode ya 14 ……………..Brendah – “Sha Mama akigukubita imboni byabaye ibindi, yanjyanye mu cyumba maze ambaza aho nkuzi n’aho twamenyaniye maze ndirekura nanjye mubwira byose kuva ku ijambo rya mbere twavuganye, ako kanya nta kintu kindi yambajije ahubwo nimugoroba nibwo twicaranye maze yongera kumbaza koko niba ngukunda nongera kubihamya arambaza ngo ntabwo ushobora kuba warayobye? […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish