Digiqole ad

Hagiye gushyirwaho ‘Data bank’ y’igihugu ku batsinze ikizamini cy’akazi ka Leta ntibahite bakabona

 Hagiye gushyirwaho ‘Data bank’ y’igihugu ku batsinze ikizamini cy’akazi ka Leta ntibahite bakabona

Abashaka akazi mu Rwanda baruta imyanya iba ipiganirwa

*Amakuru yo muri iyi ‘Data bank’ (Ikusanyamakuru) azajya amara igihe ate agaciro.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage ko mu mavugurura yo mu itegeko ngenga rya Perezida ajyanye no gutanga akazi ka Leta, hazashyirwaho ikusanyamakuru (Data Bank) ku rwego rw’igihugu ku batsinze ikizamini cy’akazi ka Leta ntibahite bakabona.

Abashaka akazi mu Rwanda baruta imyanya iba ipiganirwa

Munisitiri w’Umurimo avuga ko mu Nama y’Abaminisitiri yo mu Ukuboza 2016, yemeje ko ‘Data bank’ y’abakozi batsinze ikizamini cy’akazi ntibahite babona akazi itajya ikoreshwa mu rwego rwa Leta rwatsindishije abakoze ikizamini benshi, ahubwo ko yajya ikoreshwa ku rwego rw’igihugu.

Bitewe n’uko umubare w’abakora ibizamini by’akazi uri hejuru ugereranyije n’imyanya y’akazi iba ipiganirwa, hari hasanzweho uburyo bwo gushyira ku rutonde abagejeje amanota 70% no kuzamura mu bizamini, bakaba bategereje ko uwabarushije amanota ku myanya runaka bakozeho yagira impamvu zituma atajya muri ako kazi, cyangwa akavaho mu gihe cy’amezi atandatu y’igerageza ku mukozi wa Leta, hagahita hitabazwa uwamukurikiye mu manota.

Uru rutonde rwakorwaga mu kigo runaka cya Leta igihe umwanya upiganirwa, abakandida barenze umwe babaga babonye amanota 70% no kuzamura.

Minisitiri Uwizeye Judith avuga ko ‘Data bank’ izakorwa izafasha ibigo bikeneye abakozi batsinze ikizamini cy’akazi bujuje ibisabwa bijyanye n’umukozi wifuzwa, kuba bajya bareba ugezweho ku rutonde agahamagarwa akajya muri uwo mwanya uriho atongeye gukora ikizamini cy’uwo mwanya.

Hon Senateri Ntawukuliryayo yibaza niba iyo Data bank izashyirwaho itazima amahirwe abandi bantu barangiza kwiga bashaka akazi mu gihe hazaba hafatwa abatsinze ikizamini.

Ati “Data bank buriya ntizafunga abantu bamwe bakaba Babura amahirwe yo kujya mu kazi. Kuko igihe imyanya ari mike tukaba dufite Data bank y’abantu bakoze ibizami (batsinze/bagejeje 70%), tukaba dusohora abantu, iyo Data banki izacungwa ite ugereranyije n’abandi bantu bashya basohoka?”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuga ko umuntu uzamara amezi atandatu ari muri Data bank atarabona umurimo, amakuru ari muri Data bank azateshwa agaciro, hakorwe indi.

Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta y’ibikorwa byakozwe mu 2015, igaragaza ko mu myanya y’akazi Leta yari ifite 1 719, abayipiganiye ari 43 126, abantinze ikizamini ni 3 836, muri bo 1 719 bagiye mu kazi abandi 2 117 bashyirwa ku rutonde rw’abategereje akazi mu bigo batsinzemo.

Isesengura

Data bank (ikusanyamakuru) yo ku rwego rw’igihugu nishyirwaho bizafasha ko abatsinze ibizamini by’akazi mu myanya runaka bagabanya gusiragira bajya gusaba akazi muri uwo mwaka kuko inzego za Leta zizaba zifite akazi zizareba abatsinze bari muri Data bank.

Amafaranga yatangwaga mu mitegurirwe y’ibizamini by’akazi na yo ashobora kuzagabanuka bitewe n’uko igihe ikigo kizaba kibonye umukozi wujuje ibyo gisaba muri Data bank nta mpamvu yo kuzongera gutegura ikizamini.

Habaga ubwo mu kigo runaka bamara igihe barabuze umukozi, bizoroshya kubona umukozi ukenewe.

Iyi Data bank ishobora kuzaca ikimenyane na ruswa byakunze kuvugwa mu nzego za Leta mu mitangirwe y’akazi, kuko abasaba abakozi ntibazajya guteguka urwego rw’igihugu ruzaba rucunga iyo Data bank gusimbuka kanaka ugezweho ngo bashyiremo kanaka wundi wari inyuma.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • muzatubarize kubijyanye na kazi muri UCEL Impanvu Basigaye Batanga Akazi Bakareba Muri IPRC zimwe nazimwe abize technique mubigo bitazwi bakaba badafite ayo mahirwe yo gukora interiview

  • OBOBOBOBO UWO MUSHINGA NINKUWA JORIJI BANETI, NONESE IYO DATA BANK ABAZABA BASHINZWE KUYIRINDA NIBO BAZARYA RUSWA CYANE KANDI BYOROSHYE USHINZWE IYO LIST AZAJYA ASHYIRAMO UWO ASHAKA KANDI UTARAKOZE IKIZAME AHANTU AHARIO HOSE NIMBE NAMBERE KUBERA BYACAGA MUNZIRA NYINSHI MUBANTU BENSHI NUBWO NABYO ARI IMIHANGO GUKORA IKIZAME CYAKAZI KKUKO IMYANYA IBA IFITE BANYIRAYO. NABAYISHYIREHO IYO DATA BANK WENDA ABAZAYIKORAMO BIBONERE IMIRIMO NAHO IBYAKAMARO KO NDUMVA NTAKO!!!! NONESE NIHANGAHE MURWANDA MUMEZI ATANDATU GUSA BABA BAKENEYE ABAKOZI NTAHO!!!! NIMYAKA ICUMI IRASHIRA NKANSWE AMEZI ATANDATU YO GUTA AGACIRO KWAMANOTA

  • Icyaborohera, ni ukubanza gushyiraho data bank y’abo ako kazi ka Leta kagenewe, kugira ngo abafite amahirwe angana na 0% yo kukabona boye kwirirwa batakaza igihe cyabo batanga candidatures zabo cyangwa bapiganwa.

  • None se igihe Leta itari buhite itanga akazi ku mwanya runaka, iba yawushyiriye iki ku isoko? Ntibisobanutse.

    • NDASHIYE

      MBEGAMBEGA NA AKUMIRO mushobora kuba mutabyumvise neza kuko nibyiza ugereranije n”ibisabzwe!
      Aho gutegereza mum kigo kimwe wakoreyemo ikizamini, wategereza muri icyo gihe ariko utegereje muri za Institutions zose za Leta. Uko byagenda kose amahirwe ararutana n’ubwo bitoroshye.
      Bitewe nuko ABAKORESHA ibizamini baba baganishwa kubagabanyiriza akazi, bazajya baha amanita umwe gusa bagaragaze ko ariwe watsinze bityo iyo Data Bank izaburaho Abantu.
      Ntimubizi se ko umuntu agira 48/50 mu kizamini cyanditse agahabwa 20/50 muri Interview kugira ngo adatsinda.

      Keretse basubijeho gukorera kuri 80 y’icyanditse na 20 ya Interview akarengane kaberamo kaba gakeya.

  • HAHAHAHAHAHA MINISTER YAVUMBUYE AGAKORYO NAKO YAHANZE AGASHYA UMUGANI WABO. IBI NTACYO BYANGUYE NA GITO . RIEN NE SE PERD RIEN NE SE CREE COMME LE NOMBRE D’AVOGADRO.

  • Ni byiza. Ariko amanota bayimana kubushake. Ni gute mubantu 2009 bapiganwa kumyanya 64 itandukanye hagatsinda 65? Kuki mugutoranya abazakora ikizamini mudakuramo abafite akazi bityo bakajya bazamurwa muntera bitewe n’ isuzumamikorere aho guhora muziba icyuho (mukoresha ibizami) mubataye akazi bajya mukandi?

  • OK!
    Ese haba hari ahandi ku ISI haba database nkiyi kuburyo twabareberaho?

  • GAel niwowe joroji. Ukaba na nzukira. Jyubanzusome ushyire no mubwenge ukore analysis umenye icyo bavuze. Ureke kuzamuka gusaa. Uratuka hon. Wowe wanjijiwe kdi ibyo bidufitiye akamaro twe dukoribizamini. Stupid

    • Ngenzi witukana cyane! Twese dukora ibizamini tuzi rero uko bikorwa rekera aho gutukana! Ikibazo kiri mu itangwa ry’Akazi si ubwinshi bw’abagashaka ahubwo ni ruswa yamunze abakoresha ibizami n’abatanga akazi. iki nicyo kibazo aho kuba aricyo bashaki umuti baragica ku ruhande. igihamya ni uko abenshi mu bahabwa akazi hashira igihe gito ukumva ngo beguye, bibya akayabo, birukanywe n’ibindi bibazo mutayobewe, ikibitera ni kimwe ni uko akazi gahabwa abatagakwiye. Jye mbona ubunyangamugayo bwarabuze muri RALGA natanga inama bareka tugapinganwa bya nyabyo nta marangamutima utsinze akajya mu kazi nta kimenyane. Naho ibya Data Bank yego harimo icyiza kimwe kuko uwatsinze azajya ategereza mu gihugu hose ariko bajye bashyira urwo rutonde ku karubanda aho buri wese amenya abari mu Data Bank ari bande bitabaye ibyo byaba ari amshyengo ya politike. Ikindi kandi 6monts ni make cyane iyo byibura biba umwaka. Gusa Finaly byose nta musaruro bizatanga kuko ngo “abarinzi bajya inama inyoni zijya indi”, abo batanga ibizami nabo si abana bazahindura uburyo bwa ruswa. Umutimanama mubi nako kuba inyangabirama nicyo kibazo kiri mu batanga ibizami

      • biba si “bibya”

  • REB HAKOZE IBIZAMINI BARATSINDA IMYAKA IBAYE 2 BADASHYIRWA MU MYANYA KANDI MIFOTRA IRABIZI PSC IRABIZI NGAHO RE

  • yewe! iby’akazi ko nubundi ni akabagomba kukabona. gusa mubatubwirire bagabanye ikimenyane kugirango igihigu cyacu gitere imbere. ugasanga umuntu ari mu mwanya udahuye n’ibyo yigiye ese ubwo ni gute twabona innovation?

Comments are closed.

en_USEnglish