Digiqole ad

Dukwiye guhora dutaka inzara ngo ni uko imvura itaguye? – Kagame

 Dukwiye guhora dutaka inzara ngo ni uko imvura itaguye? – Kagame

Perezida Kagame aganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Gasabo

Petit Stade Amahoro – Kuri iki gicamunsi aganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu, utugari, imirenge by’Akarere ka Gasabo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gufata amazi y’imvura, ndetse no gukoresha imigezi bakuhira aho guhora bataka inzara kubera ko imvura itaguye.

Perezida aganiriza abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Gasabo (07/02/2017)
Perezida aganiriza abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo (07/02/2017)

Kuri uyu wa kabiri, Abayobozi mu nzego z’umudugudu, akagari, imirenge n’Akarere ka Gasabo bagera hafi ku bihumbi bitatu (3 000) bahuriye mu Nama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere, biga kw’Isuku, Abazunguzayi, kubaka mu Kajagari, Umutekano, Ibiyobyabwenge n’ibindi bibangamiye iterambere ry’Akarere.

Muri iyi nama kandi hanatanzwe imidali y’ishimwe ku ‘Barinzi b’igihango’ ku rwego rw’utugari n’imidugudu bagera kuri 223.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe witabiriye iyi nama, yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko ari abayobozi bakomeye mu gihugu, kuko aribo bashyira mu bikorwa gahunda zose za Guverinoma, bityo ngo iyo badakoze ibintu neza cyangwa batumvise neza byose birapfa, kandi ngo ibyo bishe na ba Minisitiri na Perezida ntibabasha kubikosora.

Kagame yabasabye abayobozi ko mu gihe nk’iki baba bisuzuma, batajya bareba ibyagenze neza, n’ibitaragenze neza gusa, ahubwo ngo bakwiye kujya bareba n’ibidakorwa kandi bikwiye.

Ati “Hari ibikorwa neza, hari ibikorwa nabi biba kwiriye gukosorwa, hari n’ibindi biba bikwiriye gukorwa ntibikorwe.”

Yanenze abayobozi baba bafite mu bushobozi bwabo kuba bagira icyo bakora cyabateza imbere, kigateza imbere abo bayobora, ndetse kigateza imbere igihugu, ariko bakacyirengagiza ntibagikore.

Ati “…haba hari ikibazo. Kandi igice kinini ni ibyo biri mu bushobozi bwacu tudakora.”

Perezida Kagame aganira n'abayobozi b'inzego z'ibanze bo mu karere ka Gasabo
Perezida Kagame aganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Gasabo

Perezida Kagame akomoza ku makosa nk’aya yo kwirengagiza ibyateza imbere abaturage n’igihugu cyabo, yibanze ku rwego rw’ubuhinzi butunze Abanyarwanda benshi.

Yagize ati “Iyo tuvuga ubuhinzi cyane cyane iteka tugahora dufite ikibazo cyo kuvuga ngo Oooh inzara iratumaze cyangwa izamara abantu, kubera ko imvura itaguye, kubera ko ibihe byabaye bibi.”

Perezida yavuze ko aho u Rwanda rugeze, ubuhinzi butakabaye bugendera ko imvura yaguye cyangwa itaguye.

Ati “Twese hari ufite ubushobozi bwo kugusha imvura?…ariko igihe yaguye dufite ubushobozi bwo kureka amazi,…kuyafata ngo tuzayakoreshe imvura itaguye, ibyo biri mu bushobozi bwacu, iyo utabikoze uhora uri wawundi utegereje ko imvura igwa ukeza, yaba itaguye ugapfa nyine, ukicwa n’inzara.”

Yongeraho ati “Ibyo ko tubizi, kureka amazi kugira ngo tuyakoreshecyangwase dukoreshe n’andi asanzwe kuko hari imigezi isanzwe dufite twakoresha n’imvura itanaguye,…hari uburyo bwo gukoresha ayo mazi tukuhira imyaka tukeza n’iyo imvura itaguye twari tuyitegereje, kuki byatunanira rero?

Guhora rero tuganya umwaka umwe, uwa kabiri, ikaba itanu, ikaba 10, 20 tuganya ngo imvura yabuze ibintu bigacika tukajya gusaba ibyo kurya, ntabwo aribyo, nitwe kandi bireba, nta wundi bitegereje, undi uzategereza yaba nka ya mvura, iyo ashatse araza, ubundi yashaka ntaze.”

Perezida yavuze ko ubuhinzi bukwiye guhinduka, kuko Abanyarwanda batakiri abo gupfa kuko imvura itaguye, ahubwo ari abo kubaka ubuzima, ndetse n’umutekano w’imibereho n’uw’ubuzima bwiza.

Perezida Kagame avuga ku mutekano yavuze ko nta muntu ukwiriye guhungabanya iterambere u Rwanda rugezeho cyangwa ngo azize Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera.

Avuga ko umutekano ari ishingiro rya byose kandi nta ukwiye kurebeera abawuhungabanya yitwaje ko we bitamugeraho kuko ngo ingaruka amaherezo ziegera ku gihugu cyose.

Yongeye kwihanangiriza cyane abanyereza ibigenewe abaturage ndetse anenga abayobozi bacece bagenzi babo bazi ko banyereza ibya rubanda cyangwa barya ruswa.

Ati “Tugomba gukomera ku rugamba rwo kurwanya ruswa ku nzego zose.”

Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko nta wundi muyobozi bagomba gutegereza uzaza gukemura ibibazo by'abaturage, ko ahubwo aribo bireba.
Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko nta wundi muyobozi bagomba gutegereza uzaza gukemura ibibazo by’abaturage, ko ahubwo aribo bireba.
Abayobozi mu nzego zinyuranye mu Karere ka Gasabo bakurikirana impanuro za Perezida.
Abayobozi mu nzego zinyuranye mu Karere ka Gasabo bakurikirana impanuro za Perezida.
Ni abayobozi kuva ku rwego rw'umudugudu bagera hafi ku bihumbi bitatu.
Ni abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu bagera hafi ku bihumbi bitatu.
Kagame yabwiye abayobozi ko u Rwanda rudashobora gusubira inyuma, abasaba gukomeza kurwanya icyahungabanya umutekano, baharanira iterambere.
Kagame yabwiye abayobozi ko u Rwanda rudashobora gusubira inyuma, abasaba gukomeza kurwanya icyahungabanya umutekano, baharanira iterambere.
Ababyeyi bari mu myanya y'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze muri Gasabo nabo bari babukereye.
Ababyeyi bari mu myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Gasabo nabo bari babukereye.
Kagame kandi yashishikarije abanyarwanda kuva ku buhinzi buhabwa umusaruro n'uko ikirere cyifashe, bagatangira kujya buhira imyaka.
Kagame kandi yashishikarije abanyarwanda kuva ku buhinzi buhabwa umusaruro n’uko ikirere cyifashe, bagatangira kujya buhira imyaka.
N'abakuze bagaragara mu myanya y'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.
N’abakuze bagaragara mu myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Minisitiri Francis Kaboneka (ibumoso), Perezida Paul Kagame (hagati) na Mayor wa Gasabo Stephen Rwamurangwa bumva ibitekerezo n'ibibazo by'abari muri iyi nama.
Minisitiri Francis Kaboneka (ibumoso), Perezida Paul Kagame (hagati) na Mayor wa Gasabo Stephen Rwamurangwa bumva ibitekerezo n’ibibazo by’abari muri iyi nama.
Bashimira Perezida aho amaze kugeza u Rwanda.
Bashimira Perezida aho amaze kugeza u Rwanda.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo James Musoni yizeje Perezida ko ikibazo cy'abaturage bishyurira imisoro ubutaka bukomye kubera ko buba buzacishwamo imihanda kiza gukemuka vuba.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo James Musoni yizeje Perezida ko ikibazo cy’abaturage bishyurira imisoro ubutaka bukomye kubera ko buba buzacishwamo imihanda kiza gukemuka vuba.
Inzego z'umutekano nazo zari zitabiriye iyi nama, ndetse zinatanga ibiganiro byagaragaje ko Gasabo iza mu turere twa mbere dufite ibyaha byinshi kuva mu myaka itatu ushize.
Inzego z’umutekano nazo zari zitabiriye iyi nama, ndetse zinatanga ibiganiro byagaragaje ko Gasabo iza mu turere twa mbere dufite ibyaha byinshi kuva mu myaka itatu ushize.
Abarinzi b'igihango bagera kuri 223 bahawe imidari y'ishimwe.
Abarinzi b’igihango bagera kuri 223 bahawe imidari y’ishimwe.

Photos © Innocent ISHIMWE/UM– USEKE

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Ibi nibyo rwose. Gucungira ubuzima kukirere,udafiteho ubushobozi na bukeya ni ubucucu. abashobye kugera muli Egypte cyangwa se muli Israel,biboneye ukuntu bahinga kandi bakeza ibyo bashaka mubutayu.

    • YES!
      Ahubwo za nzobere dufite mu byo kuhira (Irrigation) nizidufashe, kuko imigezi turayifitiye mu turere twose tw’u Rwanda. Badufashe iriya migezi idakomeza kudupfana ubusa. Naho ubundi IMANA yo ikibazo yagikemuye kera; yaduhaye ibibazo n’ibisubizo icyarimwe!

  • Abaturage icya mbere kibashegeshe ni politiki mbi z’ubuhinzi.

  • ubwose wakuhirishiki invura itaguye!!! kandi avuga ngo twuhirishe amazi y’invura! keretse ahubwo Construction of river dams if possible but the government should assist the local people to do that! otherwise there is problem of famine and hunger which leads to absolute poverty!

  • ntago u Rwanda aho tugeze twagakwiye kuba tugitaka inzara kuko hari uburyo bwinsh bwo kuyirwanya kandi tukanayihashya kuko dufite ubumenyi buhagije bwo kuyirandura si kuko ubumenyi dufite burahagije kugirango tumenye uko twahangana n’imihindagurikire y’ibihe!

  • uburyo u Rwanda rugerageza kubungabunga ibidukikije rwose ntitwakabaye tubura imvura, gusa na none iyo iterambere rije ntirigomba kudusiga reka twige uburyo dushobora kuhira imyaka ndetse twige nuburyo bwo kuba twabasha kubika amazi azifashishwa ubundi ngo murebe uburyo amazi azabyara amavuta.

  • ntiwumva se ahubwo umuyobozi mwiza, dufate amazi y’imvura ahasigaye tuyabyaze umusaruro

  • birasaba ko buri munyarwanda abyiyumvamo akanabikora , aho guhora hari abataka inzara kandi imvura yaraguye, nibacukure ibidamu basasemo amashitingi imvura nigwa bareke amazi ahasigaye azakoreshwe mukuhira imyaka

  • kuba dufite umutekano nicyo gishoro naho ahandi nubwo imvura itagwa turi mu karere k’ibiyaga bigari twabikoresha tukihaza mu biribwa tukanasagurira ibihugu nk’u Burundi bihora mu nduru

  • AYo nibyo muzhe! ubwose wa mugani itongeye kugwa igihugu tuzagihunga!? Nyamara kdi tuzi ibihugu byinshi cyane bitagira imvura kdi bibayeho neza bisobanuye ko dukwiye guhindura imitekerereze imvura niza idufashe wenda itworohereze ariko ninabura ubuzima ntibugomba guhagarara!

  • abakozi ba Minagri babihugukiwemo cyane nibamanuke basange abahinzi hasi mu byaro dore ko mu mijyi ntawe uhahinga, nibikorwa neza nta kabuza tuzihaza mu biribwa

  • inama umukuru w’igihugu atanga zirumvikana ahasigaye nizikurikizwe

  • dufite ingero nyinshi z’ibihugu biba ahantu hatagwa imvura nyinshi kandi bibeshejweho no kuhira imyaka bakoresheje amazi maze bakura mu nzuzi n’ibiyaga kimwe na make y’imvura bagira. tubigireho rero nkuko natwe baza kutwigira imiyoborere myiza

  • Uku ni ukuri rwose Nyakubahwa Perezida wacu. Ariko jyewe ndasaba Leta gufasha abaturage muri iyi gahunda yo gufata amazi y’imvura mu gihe igwa kuko niyo agira matieres nutritifs ku bihingwa kurusha amazi asanzwe atemba. Nkumva rero iyo campaign itangiye nko mu myaka itanu iri imbere twaba tumaze gukemura ikibazo.

  • ibyogutegereza imvura igihe izagwira nibyacyera ubu ni ukujyana niterambere ugahingira igihe ushakiye utitaye kugihe

  • ibyo H.E avuga nibyo rwose kandi cyanee gusa hakenye kujyaho polivy ibigenga ndetse Gvt igakora investments zifatika mu buhinzi kuko rwose extensive subsistence farming iraza kumara abantu kdi economy yacu iri heavily dependent ku buhinzi as long as bukora nabi ntanarimwe tuzaba twibeshya economy yacu ntiyatera imbere

  • Rwose Inama HE yatugiriye niyo.ahubwo turifuza ko MINAGRI,RAB n’ibindi bigo birebwa nagahunda yo kuhira bagerageza bakanoza iyo politic.cyane bahere kuri ba banyeshuri baheruka kwihugura muri Israel.
    Ikibabaje nuko bavayo ntibabone akazi.

  • Duhere ku by’iwacu tubanze duteze imbere inganda zikorera mu Rwanda, tuzamure n’ubukungu bw’igihugu cyacu! Dushimire President wacu udahema kudukangurira gukora ibyateza imbere igihugu.

  • Nyuma y’imyaka irenga 20 ubu nibwo bigaragaye ko kuhira imyaka ari ngombwa?

  • Tugomba kumenya kwishakamo ibisubizo, nonese umunsi imvura itazagwa ikamara nk’umwaka wose tuzicwa n’inzara cg dusabirize? Tumenye ubwenge dushakishe izindi ngamba zitari ugutegereza ikirere tudafitanye gahunda.

  • iyi gahunda yo kuhira hakoreshejwe amazi y’imvura yafashwe,ndetse n’imigezi iri hirya no hino mu gihugu nishyirwe mu bikorwa kandi hakorwe n’ubukangurambaga mu gihugu hose.ese tuzajya dutegereza ko H.E KAGAME ariwe umanuka akaza gukora ubwo bukangurambaga mu midugudu cg mu mirenge? birababaje pe. none se MINAGRI,RAB aba Agronome b’ akarere,utugari n’imirenge bahemberwa iki?bakora se iki?,birirwa bagenda kuri za motor leta yabahaye, ntibashobora kwegera abaturage aho mu mirima yabo cg mu gishanga aho bahinga ngo babagire inama?hakwiye amavugururwa muri MINAGRI.

  • None ko mwambuye abaturage ibishanga mwagira ngo bigende bite Nyakubahwa Prezida?

  • ahubwo mwebe mugira amahirwe ibyerekieye imvvura iwacyu biri mu nzozi dushobora kumara imyaka ibiri totabonye na agatonyanga k imvura ocean amazi yayo n umunyu icyo dusigaranye n ugucukura hafi ya metero 20 no kurenza ho kugirango tubone amazi nta imigezi dufite

Comments are closed.

en_USEnglish