Digiqole ad

Imitangire y’imirimo ya Leta sinahakana ko irimo ikibazo – Min Uwizeye

 Imitangire y’imirimo ya Leta sinahakana ko irimo ikibazo – Min Uwizeye

*Prof Nkusi Laurent yibaza itandukaniro ry’ikizamini cy’akazi na concours (isuzumabumenyi),
*Hon Sen Dr.Ntakuliryayo asanga hakwiriye kujyaho Ikigo cya Leta kihari gishinzwe gutanga ibizamini by’akazi ka Leta,
*Hari ubwo usanga ngo nk’Abarimu bakoreshwa ibizamini n’abatazi iby’uburezi, cyangwa bakabazwa ‘definitions’,
*Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ngo ifite ingamba ariko inakeneye inama za buri wese zakemura iki kibazo.

Mu kiganiro Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yagiranye na Komisiyo ya Sena y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage, kuri uyu wa kabiri tariki 7 Gashyantare, yemeranyijwe n’impungenge zagaragajwe n’Abasenateri ko hakwiye kuvugururwa no kunozwa imitangire y’ibizamini by’akazi mu nzego za Leta n’ibizamini bitangwa ubwabyo.

Uwizeye Judith Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurirmo

Ibi biganiro biri muri gahunda ndende iyi Komisiyo yihaye yo kuganira n’inzego zinyuranye ku bijyanye na Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015-2016, mu rwego rwo kunoza imicungire y’abakozi ba Leta no gushaka umuti wa bimwe mu bibazo iyi raporo yerekanye bikiri mu itangwa ry’akazi ka Leta.

Muri iyi raporo, hagaragaramo ko muri rusange ababajijwe (ni abari mu myanya y’akazi ka Leta) 70,9% banyuzwe n’uko imitangire y’akazi (ka Leta) iteye mu Rwanda, 75,4% banyuzwe n’ikizamini cyanditse, kuri 73% banyuzwe n’ikizamini gitangwa mu buryo bw’ikiganiro (INTERVIEW), 53% banyurwa n’uko abatsinze bashyirwa mu myanya y’akazi.

Iyi mibare n’indi y’ibitagenda byagaragaye muri iyi raporo ni ibigenderwaho n’Abasenateri mu kwerekana ko hakwiye kujyaho ubundi buryo bwizewe kurushaho bwo gutanga ibizamini by’akazi kandi n’ibizamini bitangwa bikaba ari ibizamini koko bifite ireme bijyanye n’umwuga ukora icyo kizamini yigiye.

Hon Sen.Prof. Nkusi Laurent agira ati “Biriya bizamini dukoresha bya e-recruitment nibaza niba ari ibizamini cyangwa ari concours (isuzumabumenyi), concours ni ukuvuga ko abantu baba babizi ariko noneho kubera ko hari umwanya umwe cyangwa ibiri cyangwa itatu bagafata abo, bivuga ngo n’uwatsinzwe muri ibyo bizami ntabwo yatsinzwe ahubwo imyanya yashize.”

Hon Sen Musabeyezu Narcisse avuga ko e-recruitment nikora neza bishobora kuzarangiza ibibazo ariko ngo si yo izakoresha ibizamini ahubwo ngo izafasha ko abantu birinda gusiragira n’ibindi, hakaba hakwiye kubaho uburyo ibizamini bitegurwamo kandi n’ababitegura bakaba babifitiye ubushobozi.

Ati “Abantu bavuga ko abakozi batsinze ibizamini badashoboye, nagira ngo mbaze Minisitiri niba hari systeme ishobora kumenya umusaruro umukozi atanga, kuko niba abantu binubira ko abantu batsinze ikizamini ariko ntibashobore akazi, ni ukuvuga ngo hari ahandi hari ikibazo, nagira ngo turebe uko Mifotra ishinzwe gucunga abakozi, si ukubacunga gusa ngo umenye ngo bagiye mu myanya ni ukugira ngo bajye mu myanya batange serivise nziza. Niba rero bakoresha ibizamini, kimwe ni ukureba ngo ibizamini biteye bite? Ni byo biduha kubona abantu babishoboye?”

Hon Sen Musabeyezu atanga urugero ku bizamini bikoreshwa abanyamwuga, nko mu bwarimu, aho usanga ku Karere ikizamini gitangwa n’abantu batazi iby’uburezi cyangwa se babizi ariko bakabaza abarimu ibintu bya theorie bashobora kuba batibukira aho ariko babasha kubyigisha neza mu ishuri.

Ati “Nagira ngo mbaze ko hari uburyo bwo gukorana n’izindi Ministeri ko zabafasha gutegura ibizamini mu buryo bw’umwuga (professional) niba twarahisemo ko abakozi bose bakora ibizamini.”

Aha muri uyu mwuga w’Uburezi, Hon Musabeyezu avuga ko hari ubwo inzitizi y’amikoro ibuza Leta gushyiraho abarimu bafite impamyabumenyi n’ubushobozi mu kwigisha amasomo runaka, (Leta) bagahitamo gushyiramo abadafite impamyabumenyi bahembwa amafaranga make, kandi abarangije bahari.

Hon Sen Dr.Ntawukuliryayo Jean Damascene avuga ko nubwo hari intambwe iterwa mu mitangire y’ibizamini by’akazi ka Leta, ariko ngo imibare igaragazwa na Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta ku bantu bataranyurwa ifite uburemere bwayo.

Ati “Impamvu tutagira ikigo cyihari cya Leta ko tugenda dushyiraho ibigo byihariye ku bw’impamvu runaka, icyo kigo kiri professional gifite n’ubusobozi bwo gukoresha ibizamini abakozi ba Leta?”

Kuri ibi bibazo by’Abasenateri n’ibitekerezo, Minisitiri Uwizeye Judith avuga ko hari amavugururwa yakozwe mu itegeko ngenga rya Perezida rigena imishakire y’abakozi ba Leta, aho ngo hashyizweho akanama k’abakozi batatu bazajya bakurikirana uko umukozi yasabye akazi kugera akinjiyemo, gusa iri tegeko ngo riracyategerejwe.

Yavuze ko ibizamini by’akazi bitangwa igihe isoko ry’umurimo ririho abantu benshi bigafasha kumenya abo uhitamo, kandi ngo na Minisiteri ayobora bumva ko ikizamini cyakorwa mu buryo bw’umwuga, ariko ngo baratekereza inzira byakorwamo hakabaho guha ububasha (accreditation) abantu bashakira abakozi inzego za Leta.

Ati “Uburyo bw’imitangire y’ibizamini mu nzego z’imirimo ya Leta rwose ntabwo nahakana ko bitari ikibazo, ni ikibazo abantu bakwiye kureba ingamba zo kubishyira ku murongo, inzego zitanga ibizamini zikaba ari inzego zigaragaza ibyemezo ko zibishoboye n’ibizamini bitangwa abantu bakareba ko ari ibyerekana ubushobozi umuntu afite mu kazi ke ka buri munsi.”

Minisitiri Uwizeye Judith avuga ko gushyiraho ikigo cya Leta kizaba gishinzwe gutanga ibizamini by’akazi no gushakira Leta abakozi, basabye Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ko ibanza igakora ubushakashatsi kugira ngo haboneke inzira nyayo icyo kigo cyashyirwamo.

Ati “Gushyiraho ikigo twarabitekereje ariko nagira ngo mbwabwire ko twavuz engo reka tubanze dukore ubushakashatsi, dukore inyigo yo kugira ngo turebe ngo cyaba ari ikigo ku ruhande, inshingano zarwo zajya muri Komisiyo, cyangwa hari urundi rwego rwafata inshingano za Komisiyo igasigara ishinzwe gushakira Leta abakozi, mu by’ukuri haracyari gukorwa inyigo.”

Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta igaragaza ko abajuriye bagera kuri 37% mu bizamini byanditse Komisiyo yasanze bafite ukuri, abajuriye muri Interview 46% na bo bari bafite ukuri, mu gihe abajurirye mu gutoranya amadosiye, yasanze 42% bari bafite ukuri, ibyo bikerekana ko hakwiye gushyirwaho uburyo bunogeye bose bwaca akarengane mu itangwa ry’akazi ka Leta.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • yewe nibajye muri UR bambarize ibyaho. aho umuntu akora ikizamini agatsinda maze bakamwima umwanya. Nkubu twakoze kumwanya wa Director of Estate ariko twarumiwe. ngo abo bashakaga kujyaho sibo batsinze none barabiryamishije ngo bakunde badupyinagaze. bagiye kuzana urwitwazo ngo ibyo twize ntibijyanye nibyo tugiye gukora. kandi twaradepoje, bagakora shortlist ndetse tukanakora exam twamara kuyitsinda ibyo byose bakaba aribwo bashaka izo mpamvu zose. Rwose mutubarize

  • Jye mbona mu rwego rwo guha agaciro Diplomes zitangwa na Kaminuza zacu, Ibizamini byanditse bizaveho, hanyuma hajye habaho Tombola mu ruhame y’abajya interview, abatsinze amanota atangazwe bitarenze uwo munsi!

    • Oya rwose urabyishe, nta interview mu bantu, kuko uyirenganiyemo wakwisura! Urazi kugirango uhatwe ibibazo wumve ko wanabisubije, ariko umuntu aguhe ayo ashaka? Wowe uzacungira ku bakureba mu maso bakakuzuriza cg bakayakwima, ntabwo nemeranya nawe. Ese waramenya ujurira ute ahbwo ko kwijujuta byakwiyongera. Kubwanjye ahubwo bazavaneho interview, kuko ibyo wanditse biba bifitiwe refenece kuburyo bigoye kuharenganira mu gihe inyandiko z’ibyabajijwe ndetse n’ibisubizo zihari. Leta turayishyigikiye rwose, nikomeze ikosore aho byakorwaga nabi.

      • Interview wajemo kuri Tombola ku mugaragaro, nibura byakemura byinshi!
        Ahubwo se mu bateye imbere (USA, EUROPE, JAPAN,…) mwatumenyera ibizamini by’akazi bakora ari ibihe? Ibyanditse? cg ni za interview? Batoranya ababijyamo gute?

  • Birakabije mugihe turihafi muri manda ya gatanu umuntu yakwibaza ahotujya naho tuvuye.

  • Yewe ibyo minister yavugaga nukugirango ave imbere yabo, najye I Rubavu arebeko mubakoze ikizamini cya executif bimirenge ni gute umuntu akora ikizamini Atari kuri list yamanitswe yabemerewe gukora ikizamini, barebe izo list kuri site zabo barabona ukuri. Njye nabagira inama nibajye bakora interview nkibigo byamahanga kandi bizababera byiza binagabanye amafaranga bakoresha bashaka abakozi.

  • Turacyari hasi cyane ku bijyanye no gushaka abakozi pe! Nawe se umuntu ajya gukora Exam aho bakamubajije ibyerekana ko ashoboye akazi ahubwo bakamubaza imboroko zo mu ishuri aherukamo avant 10 ans. Hanyuma Interview zo ndazishyigikiye ariko hagakosorwa uburyo bategura ibibazo. Muzarebere ku bigo bikomeye by’ubucuruzi nkaza Tigo, MTN, za Ambassades ,…. Iyo bashaka umukozi bakeneyeho inyungu (umusaruro)bamukoresha Interview nibura 3 ku nzego zitandukanye bakamubaza ku bijyanye n’akazi azakora bakareba ko agashoboye naho muri Leta ho aho kureba icyo ushoboye ahubwo bareba amashuri n’amanota wabonye mu ishuri kandi byamaze kugaragara ko imyigire yacu ari Theories gusa.

  • Rwose imibarize mu bizamini by’akazi ntinoze. Kuko umuntu akwiye kubazwa ibintu bijyane n’umwanya ariho ashaka, ariko bikaba bikwiye ko byatuma nutsinze ikizamini aba afite ubuhobozi bwo gukora umwanya yatsindiye. Mugihe tutaranoza imibarize, cyangwa se ngo hajyeho icyo kigo, mu bigo bya Leta hakwiye ubufatanye aho ikigo cyajya gitira inzobere ikindi kikakibariza umukozi mubyo icyo kigo kizobereyemo byafasha. Urugero niba ubaza umuntu nka Engineer mu mihanda ukaba wasaba RTDA kukubariza, waba ushaka Engineer mu buhinzi ugasaba ko ubazwa nabo muri RAB, bityo bityo…

  • Icyifuzo cyo gushyira ikigo numva cyasuzumwa neza. None se icyo kigo kizaba kirimo inzobere mu bintu byose kuburyo zabaza ku bakozi bose bakenewe kweri?

  • RALGA nayo ikoresha ibizamini mu nzego z’ibanze, mbere yo gushyiraho ikindi kigo bazasuzume barebe niba yo (RALGA) ibikora neza. Umuti ntawundi ni ubunyangamugayo no gukunda Igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish