Mu ijoro ryakeye muri Sweden baraye bahaye Olivier Karekezi igihembo cy’umutoza mwiza mu batoza amakipe y’abakiri bato kitwa Leif freijs Minnespris Tilldelas mu ikipe ye ya Råå Idrottsförening izwi cyane nka Råå IF. Karekezi atoza ikipe ya Råå IF kuva mu ntangiriro za 2016 aho yari yageze muri iyi kipe mu 2015 agiyeyo nk’umukinnyi ariko anafite impamyabushobozi […]Irambuye
Tags : Rwanda
Mu gitaramo cyo kubwira abaturage iby’iyi Promotion ya Airtel yitwa “Tera Stori” abantu benshi cyane i Huye bagaragaje ko bayishimiye. Iyi Promotion iha amahirwe umufatabuguzi wa Airtel guhamagara no gukoresha impuga nkoranyambaga ku mafaranga 30 gusa kandi umunsi wose. Muri iyi week end abahanzi batatu bakomeye mu Rwanda aribo The Ben, Riderman na King James basusurukije […]Irambuye
*Akarere ka Kamonyi kahaye icumbi MUKARUBAYIZA umukecuru w’incike, *Ubuyobozi bwemeye kumukodeshereza umwaka wose kandi burateganya kumwubakira inzu ye bwite. Nyuma y’uko Umuseke ubagejejeho inkuru y’umukecuru MUKARUBAYIZA Vénantie wabaga mu nzu ikikijwe n’ibihuru kandi idakinze, ndetse yenda kumugwaho, kuri ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bumaze kumuvana aho hantu abantu bavugaga ko umuntu adakwiye kuba. Ubwo Umuseke […]Irambuye
Kuba abaturage bakirwa nabi, bagahabwa na serivise zitabanogeye ni kimwe mu byo Abanyabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yo mu karere ka Rusizi bashaka kongera kwibutsa abayobozi b’ibanze ngo bizabafasha kwesa imihigo bahereye ku bagenerwabikorwa ari na bo “bayoborwa” biri mu byo bamaze iminsi batozwa n’ikigo RIAM. Aba Banyamabanga Nshingwabikorwa bavuga ko iyi gahunda izabafasha gukora neza ndese […]Irambuye
Mu ijoro ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Kaminuza yo muri America, Oklahoma Christian University imaze ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yashimiye imiryango y’Abanyamerica bemeye kwakira abana b’Abanyarwanda bagiye kwiga muri iyi kaminuza bwa mbere. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 10 y’umubano hagati ya Oklahoma Christian University (OCU) n’u Rwanda wabereye muri […]Irambuye
*Agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho ifaranga rimwe. Kuri uyu wa 10 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 57,345,400, yacurujwe muri ‘deals’ eshatu. Uyu munsi, umugabane wa BK wacurujwe ku mafaranga 232, ari hejuruho ifaranga rimwe, ku gaciro wariho ejo hashize k’amafaranga 231. Bivuze ko agaciro k’umugabane […]Irambuye
Mu minsi yashize hagiye hagaragara ko hari impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda nyuma zikaza gufata ibindi byangombwa biza kugaragara ko hari abahungabanya umutekano dore ko ngo bamwe bagaragaye basubira mu gihugu cyabo, bamwe bakararayo bakagaruka mu Rwanda nk’abaje gushakisha imibereho kandi bakiri impunzi mu Rwanda. Gukora akazi gasanzwe nta Murundi ubibujijwe ariko bigatera impungenge […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’umubuzima Dr. Diane Gashumba yatangaje ko impamvu bafashe umwanzuro wo kubuza abaganga kwinjirana Telefone mu kazi ari uko gufata Telefone uvura umurwayi ari Serivisi mbi umuganga aba ari guha umurwayi. Mininisitiri Dr. Gashumba yavuze ko bataciye Telefone mu mavuriro bya burundu, ahubwo ngo hazasigara Telefone imwe ikoreshwa […]Irambuye
Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ngenga ugira Igiswahili ururimi rwiyongera ku zindi eshatu zari zemewe mu Rwanda, Hon Bamporiki yabajije Minisitiri w’Umuco na Siporo igikorwa ngo Ikinyarwanda kirengerwe. Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko kuvuga Ikinyarwanda biterekana ubujiji, ko ahubwo umwenegihugu akwiye guterwa ishema no kukivuga. Umushinga w’itegeko ngenga ryemera […]Irambuye
*Abikorera bishimiye ko Perezida wa Repubulika ubwe yiyemeje gukemura ibibazo bahura nabyo iyo bahatanira amasoko ya Leta. Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rutunga agatoki abashinzwe amasoko ya Leta ko akenshi banga kugura ibikorerwa mu Rwanda bakagura ibyo hanze kubera ko ho baba bashobora gukoramo uburiganya bakaryamo Ruswa. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Benjamin Gasamagera, umuyobozi w’Urugaga […]Irambuye