Digiqole ad

Asura inganda i Masoro ati “Ibikorerwa mu Rwanda nibigurishwe ku giciro abanyarwanda bibonamo”

 Asura inganda i Masoro ati “Ibikorerwa mu Rwanda nibigurishwe ku giciro abanyarwanda bibonamo”

Perezida Kagame asura inganda z’i Masoro muri iki gitondo

*Abayobozi ngo batange urugero bakoresha ibyo mu Rwanda

Muri iki gitondo Perezida Kagame yasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro ngo arebe ibihakorerwa ndetse anaganire n’abashoramari bahafite ibikorwa. Mu ijambo yabagejejeho yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bikwiye kugenerwa abanyarwanda mbere na mbere kandi bikagurishwa ku giciro bibonamo.

Perezida Kagame asura inganda z'i Masoro muri iki gitondo
Perezida Kagame asura inganda z’i Masoro muri iki gitondo

Iki cyanya cyahariwe inganda ubu kinase kugeramo inganda 32, izindi 20 ziracyari kubakwa.

Perezida Kagame yatembereye muri izi nganda hafi ya zose agenda areba ibizikorerwamo ndetse aganira na bamwe mu bakozi bazo kubyo bakora.

Nyuma yaganiriye n’abafite ibikorwa muri iki nyanya abashimira uruhare bafite mu guteza imbere u Rwanda, yavuze kandi ko yaje kureba ibyo bagezeho no kumva neza akazi gasigaye gukorwa.

Ati “Intambwe imaze guterwa iragaragara ariko turacyafite urugendo rurerure.  Ni byiza kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ariko ijya kurisha ihera ku rugo. Tugomba kubanza kwihaza ubwacu.”  

Yavzue ko ibikorerwa muri izi nganda bigomba kugenerwa abanyarwanda mbere na mbere. Ati “Ibikorerwa hano bigomba kuba byiza kandi bikagurishwa ku giciro Abanyarwanda bibonamo.”

Perezida Kagame yakomeje ati “ kudakoresha iby’iwacu byiza tukararikira iby’ahandi bibi biterwa ahanini no kutiha agaciro.”

Yavuze ko Leta izakomeza gutunganya ibishoboka maze abashoramari nabo bakongera ibikorwa byabo.

Yashimye cyane ibikoresho by’ubwubatsi bikorerwa aha i Masoro avuga ko abatanga amasoko ya Leta n’abikorera bakwiye kuba ari ibi baheraho aho gutuma ibyo hanze.

Ibikorerwa aha muri rusange ngo bibereyeho guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda nk’uko abivuga.

Avuye aha i Masoro yagiye muri Stade nto i Remera aho yabonenye n’abayobozi bo ku nzego z’ibanze mu karere ka Gasabo, aho yababwiye ati “Nk’abayobozi nitwe dukwiriye gufata iya mbere mu guteza imbere iby’iwacu, tubikoresha. Tugomba gufata iya mbere mu gufasha abaturage kumvako hari ibyiza bikorerwa iwacu.

Perezida Kagame yari kumwe n'abayobozi barimo Dr Gerardine Mukeshimana Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, MInisitiri w'ubucuruzi n'inganda n'umuryango wa Africa y'Iburasirazuba Francois Kanimba, Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi uwo aherutse gusimbura Francis Gatare n'abandi
Perezida Kagame yari kumwe n’abayobozi barimo Dr Gerardine Mukeshimana Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, MInisitiri w’ubucuruzi n’inganda n’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba, Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi uwo aherutse gusimbura Francis Gatare n’abandi
Aganira na bamwe muri aba bayobozi ku bikorwa biri aha
Aganira na bamwe muri aba bayobozi ku bikorwa biri aha
 Aha bari barangije gusura izi nganda
Aha bari barangije gusura izi nganda
Perezida Kagame aganira n'abashoramari bafite ibikorwa muri iki cyanya cy'inganda i Masoro
Perezida Kagame aganira n’abashoramari bafite ibikorwa muri iki cyanya cy’inganda i Masoro
Perezida Kagame mu kiganiro n'aba bashoramari
Perezida Kagame mu kiganiro n’aba bashoramari

Photos © Innocent ISHIMWE/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ngukundira ko urebakure kd ukaba ijwi ry’abanyarwanda.
    ufashe igiciro cy’imifariso ya Rwandafom na Dodoma cyirihejuru cyane. bazagabanye igiciro

  • Mu Rwanda tuzashyireho na ba Maneko mu by’inganda, bajye basimbukira hakurya y’amazi batuzanire amakuru y’uko ahandi bakora, natwe tubikore ntibakadusige.

  • Yego your Excellency nibyo rwose. Na caisse social nayo yumvireho igire igiciro cy’amazu ajyanye n’amikoro y’abanyarwanda na cyane cyane ko ari imisanzu yabo ikoresha!!!

  • I can’t get enough of HE ideas kabisa. Nzakugwa inyuma

  • NI IMANA YAMUTWIHEREYE!

  • Amabanki agabanye inyungu ku nguzanyo. Ikindi, bajye baduha amamfaranga yo gukoresha ahagije.Fond de roulement cg working capital. Hanyuma ikindi kitugora ni ukwishyura TVA nyuma ukazajya kuyisaba ngo uyisubizwe. Ibikoresho by’ibanze(Raw material ) bikurirweho droit d’entrée . Ahasigaye tuzakora ibijyanye n’ubushobozi bw’umuguzi w’umuturarwanda kandi duhangane n’ibiva mu mahanga.

Comments are closed.

en_USEnglish