
Gicumbi: Polisi irashakisha abakora inzoga z’inkorana n’abazikwirakwizwa

Mu murenge wa Byumba usanga bifashisha abakarasi bagashaka ayo macupa mato ashyirwamo inzoga z’inkorano
Bamwe mu baturage banze kuva ku izima bakaba bakwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, Police ikomeje kubaburira kureka ibyo bikorwa, aho gukomeza gucungana n’inzego z’umutekano, ubu harashakishwa ba rwiyemezamirimo n’abakozi babafasha muri ibi bikorwa.

Inzego z’Umutekano zikomeje Gushakisha abinjiza ibiyobyabwenge by’umwihariko Polisi ikaba iburira abakora inzoga z’inkorano kubireka bitarabaviramo igihombo n’ibihano bikomeye.
Uhagarariye Police mu karere ka Gicumbi CSP Dan Ndayambaje, asaba abakoreshwa akazi ko kwinjiza ibiyobyabwenge kubireka batarahura n’ingaruka zikomeye, ko abakora inzoga z’inkorano na bo babicikaho kuko bakomeje kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Uyu muyobozi aherutse kuburira urubyiruko rwifashishwa mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ubwo batwikaga ibifite agaciro ka miliyoni 23, gusa yababuriye ko ikigamijwe atari ukubashyira mu buroko, abatangariza ko nibatabicikaho bazahomba kurusha abakoresha babo.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo hari abo usanga batabinywa ahubwo bakifashisha urubyiruko, rukabiheka ruva ku mupaka wa Gatuna byinjira mu karere ka Gicumbi, ndetse bikaba bizwi ko ababyinjiza (Abarembetsi) babanza kubinywaho ngo bashire ubwoba babone uko batangira urugendo bava ku mupaka wa Gatuna, aho usanga bamwe muri bo bitwaza intwaro gakondo nk’ibisongo n’ibyuma byo guhangana n’abakora irondo rigamije kubakumira.
Usibye ikiyobyabwenge cya kanyanga gikunze kugarukwaho cyane muri aka karere, bimaze kumenyekana ko hari n’abandi bakora inzoga z’inkorano bakazishyira mu ducupa dusanzwe, nyamara nta buziranenge zifite ahubwo zikomeza kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Bakora udupapuro twerekana inganda zikora ubwoko butandukanye bw’inzoga kandi ari bo batwandikishije, tugashyirwa ku macupa ya Heineken cyangwa ay’izindi ganda, kandi ari inzoga z’inkorano bihimbiye, akenshi zinengwa ko zitujuje ubuziranenge kandi zikomeje kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Mu Karere ka Gicumbi bakomeje gutanga amahugurwa atandukanye arimo n’inzego z’umutekano hagamijwe kureba uko inzoga z’inkorano zakumirwa nk’uko ingamba zo kurwanya kanyanga zahagurukiwe.
Muri Gicumbi hatangijwe Club anti-kanyanga mu mirenge igize akarere, bakazarwanya ibiyobyabwenge birimo Kirabiranya, Yewe Muntu, Vubi, Sinzundongoye n’ibindi bikomeje kwitwa amazina atandukanye ariko bikanica ubuzima bw’abantu.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI