Tags : Rwanda

Manda ya II ya Paul Kagame yageze kuki mu miyoborere

Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku ntambwe yagezweho mu myaka yari ishize mu gushimangira impinduka […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 09

Kuri uyu wa 06 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga 09, ugereranyije n’agaciro wariho kuwa gatanu ushize. Kuwa gatanu umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.20, none kuri uyu wa mbere wageze ku mafaranga 103.29, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 09. Agaciro k’umugabane […]Irambuye

Nigeria: Perezida Buhari yasabye kongererwa ikiruhuko cyo kwa muganga

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, umaze igihe mu Bwongereza kubera impamvu zo kwivuza yasabye abagize Inteko Nshingamategeko kumwongerera igihe yagombaga kumara kwa muganga.   Buhari yavuze muri Nigeria hashize ibyumweru bibiri byari biteganyijwe ko asubira mu gihugu cye kuri uyu wa mbere tariki 6 Gashyantare 2017. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida, rivuga ko […]Irambuye

Episode 13: Papa Brown akinguye amarembo Nelson na Gasongo batangira

Tubanje kubiseguraho kubwo gukerererwa kwa Episode ya 13, turaharanira ko bitazongera…Murakoze.   ………… Papa Brown yigiye hino yitegereza Gaju ubundi arakata yigira hirya ahanga amaso ukwezi kwarengaga, nyuma y’akanya katari gato amarira yaragabanutse maze na Gaju Olga asa nk’ugaruye ubwenge yitegereza umuryango we maze ako kanya ahita apfukama hasi yongera kurira. Mama Brown yahise aza […]Irambuye

USA: Abanyarwanda bizihije Umunsi w’intwari z’u Rwanda

Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bahuriye ku cyicaro cya Ambasade bafatanya kwibuka no gusingiza ubutwari bwaranze Abanyarwanda kuva u Rwanda rwaremwa. Ambasaderi w’u Rwanda muri America Prof. Mathilde Mukantabana yavuze ko uyu mwiherero wababera uburyo bwo kunoza imiyoborere ibaranga aho bari mu mahanga kandi bakazirikana ubutwari bw’abahanze u Rwanda. Amb Mukantabana yabwiye […]Irambuye

Ishuri rya Nyundo ni igikorwa gikomeye ku muziki w’u Rwanda

AMAFOTO: Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben kuri uyu wa gatanu ubwo yerekezaga mu gitaramo akorera i Rubavu yasuye ishuri rya Nyundo rifasha abafite impano y’umuziki kuzamuka, akaba yavuze ko iri shuri ari igikorwa gikomeye ku muziki w’u Rwanda. The Ben, Riderman na King James barahurira kuri Stage Umuganda i Rubavu kuri […]Irambuye

Rusizi: Yakubiswe ishoka mu mutwe none amaze imyaka 4 yihagarikira

Umugabo witwa Ntamusangiro Emmanuel w’imyaka 35 wo mu murenge wa Gikundamvura amaze imyaka ine akoresha sonde kugira ngo yihagarike kuko yabuze ubushobozi bwo kwivuza, uwamukubise ishoka ngo yafunzwe umwaka umwe ararekurwa ariko ubuyobozi ntibumutegeka kuvuza uwo yahemukiye. Buri guhe ngo asaba ubuyobozi kumutabara akavurwa cyangwa bukamuvuza. Ntamusangiro avuga ko uwamukubise ishoka yamusanze mu kazi ke, […]Irambuye

Impunzi ngo ntizigomba kubaho zitegereje gutamikwa nk’ibyana by’inyoni… – `Min.

*Impunzi zifite imbaraga n’ubwenge bwazifasha kubaho, *Hari amahirwe igihugu cyazicumbikiye gifite zakoresha. Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa remezo by’ubuvuzi mu nkambi ya Mahama mu cyumweru gishize, yasezeranyije impunzi zarenze ikigero cyo kwiga ko zigiye guterwa inkunga mu gukora imishinga ibyara inyungu, kugira ngo izabafashe kubaho badategeye […]Irambuye

Tshisekedi yari yarahisemo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwose buzayobora Congo Kinshasa

Colette Braechman ni umunyamakuru uzwi cyane wo mu Bubiligi wandika ku mateka ya Politili mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Uyu mugore aherutse kubwira Radio Okapi ko akurikije uko nyakwigendera, Etienne Tshisekedi utaravuze rumwe n’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwayoboye Congo Kinhsasa, yitwaye ubwo yari Minisitiri w’Intebe ku bwa Perezida Laurent Desire Kabila no ku butegetsi bw’umuhungu […]Irambuye

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagizwe Ambasaderi, Claire Akamanzi yongera kuba

*Iyi nama yemeje amateka Irya Perezida ryirukana ba Officiye muri Polisi 66, n’Irya Minisitiri ryirukana ba Sous-Offisiye 132. Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatanu yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye harimo MUKARULIZA Monique wayoboraga Umujyi wa Kigali wagizwe Ambassaderi w’u Rwanda muri Zambia. Iyi nama yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yagize […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish