Nyuma yo kweguzwa hamwe n’abari bamwungirije, Kayiranga Eugene Muzuka muri iki gitondo yahaye Veneranda Uwamariya ububasha bwo kuyobora Akarere ka Huye, amusaba gukomereza aho bari bageze. Yamuhaye igitabo kirimo imihigo y’Akarere ka Huye (kabaye aka gatatu mu ishize) amubwira ko bari bageze ku gipimo kiza bayesa, amusaba ko batazasubira inyuma. Muzuka ati “twari tugeze mu […]Irambuye
Tags : Rwanda
Hari amakuru avuga ko Ngeze Hassan wahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru “rutwitsi” Kangura yaba agiye kurekurwa kuko amaze gukora bibiri bya gatatu by’igifungo k’imyaka 35 yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwa Arusha. Ikinyamakuru ‘cyo mu Bwongereza The Guardian’ cyanditse ko Ngeze Hassan ashobora kurekurwana n’abandi bagororwa bakatiwe na ICTR nabo barangije bibiri […]Irambuye
*Umukozi we ngo niwe wabikoze Young Grace uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu minsi ishize yahaniwe kwamamaza Skol yambaye umwenda wayo kandi ari mu irushanwa rya BRALIRWA, yari yakaswe amafaranga bahabwa ku kwezi, ariko akomeza gusaba imbabazi. Ku mafaranga ahabwa abahanzi bari mu irushanwa angana na miliyoni ku kwezi yo kubafasha […]Irambuye
Marie Claire Safari, umunyarwandakazi w’umuganga uba mu Butariyani uvuka mu karere ka Huye yatekereje kugira icyo afasha ikipe y’iwabo maze ayigenera inkunga y’imyambaro y’abakinnyi. Iyi nkunga igizwe n’imyenda (amakabutura n’imipira,imipira y’imbeho), amasogisi, ingofero n’ibikapu. Claire akiri muto ngo yakunze ikipe ya Mukura kuko ari nayo yumvise mbere akura ayikunze cyane kandi ayishyigikira. Aho aba mu […]Irambuye
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habumuremyi Evariste hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere Kamanzi Raymond batawe muri yombi bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha nk’uko umuvugizi wa Police mu majyaruguru yabibwiye Umuseke. Aba bayobozi ntibafashwe bonyine kuko hanafunzwe Sembagare Samuel wari Umuyobozi w’aka karere kuva 2009 kugeza 2016. Abandi bafunze ni Mujyambere Stanislas usanzwe ari Division […]Irambuye
Mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke mu mvura yagwaga mu ijoro ryakeye inkuba yakubise abantu bane bari begeranye babiri bahita bapfa, mu bapfuye harimo umukobwa w’imyaka 12. Inkuba kandi yakubise mu karere ka Nyagatare aho yahitanye umuntu umwe. Jean Bosco Nkurunziza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga muri Gakenke yabwiye Umuseke ko abapfuye hano […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Bubiligi yakiriwe n’umwami Filipo w’Ububiligi iruhande rw’inama yagiyemo ku iterambere yitwa European Development Days iri kubera i Buruseri. Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango w’ubumwe bwa Africa n’umwaka ushize yari yatumiwe muri iyi nama ari ko ntiyabonanye n’umwami Filipo. U Rwanda ni igihugu cya […]Irambuye
Umunyamideli Kate Bashabe uyu munsi yatanze inkunga y’amafaranga Miliyoni ebyiri n’ ibihumbi 120 hamwe n’ibiribwa ku miryango y’abatishoboye barokotse mu murenge wa Mageragere, amafaranga agamije kunoza umushinga bafite wo kwiteza imbere. Iki gikorwa cy’ urukundo Kate Bashabe yakoze ngo ni icyo yatangaje mu kwezi kwa kane ubwo yashakaga inkunga binyuze mu kugurisha imyenda ariko bikaza […]Irambuye
*40% by’amabuye y’agaciro ari aho bacukura niyo babasha kuvanamo Kuri uyu wa kabiri, urwego rw’igihugu rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gazi rwatangaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bugiye kunoza ubucukuzi ku buryo umusaruro wabwo uzava kuri miliyoni 373 z’amadolari ya America yabonetse mu mwaka ushize ukagera kuri miliyoni 600. Byagarutsweho mu nama igamije […]Irambuye
Mu myaka mike ishize Ndasingwa Jovith yaje mu Rwanda mu nama y’Umushyikirano avuye aho atuye mu Bubiligi ageze i Kigali asanga ari ku rutonde rw’abakatiwe n’inkiko Gacaca, maze asaba gusubirishamo urubanza. Ubu ari kuburana adafunze. Yabyemerewe n’ubutabera atanga ikirego mu Ukuboza 2016 mu rukiko rw’ibanze rwa Kaduha, atangira kuburanishwa 2017 ariko ruza gusubikwa kuko yarwaye […]Irambuye