Kate Bashabe yatanze miliyoni 2,1 ku batishoboye
Umunyamideli Kate Bashabe uyu munsi yatanze inkunga y’amafaranga Miliyoni ebyiri n’ ibihumbi 120 hamwe n’ibiribwa ku miryango y’abatishoboye barokotse mu murenge wa Mageragere, amafaranga agamije kunoza umushinga bafite wo kwiteza imbere.
Iki gikorwa cy’ urukundo Kate Bashabe yakoze ngo ni icyo yatangaje mu kwezi kwa kane ubwo yashakaga inkunga binyuze mu kugurisha imyenda ariko bikaza kurangira bitagenze uko yabyifuzaga.
Avuga ko ubu yabigezeho nta bufasha yatse abikuye mu kazi ke k’ubucuruzi ndetse n’umubyeyi we ngo wamufashije kuko yashimye icyo gitekerezo yari yagize.
Gufasha abatishoboye uyu munsi yabikoreye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere aho yatanze ibiribwa ndetse n’amafaranga ku miryango yishyize hamwe igera kuri 38.
Abo yageneye ubufasha biganjemo abatuye mu mudugudu wa Kamatamu w’abacitse ku icumu bagiye batoranywa mu batishoboye kurusha abandi mirenge 10 igize akarere ka Nyarugenge bakubakirwa, aha bahamaze imyaka 10.
CNLG mu kwezi kwa kane yari yavuze ko itari gufatanya nawe mu gikorwa yari yatangaje, niyo yaje kumufasha kumenya aba yafashije uyu munsi.
Mukamuvunyi Eugenie ukuriye itsinda ryishyize hamwe ngo ryiteze imbere ari nabo Kate yafashije, yavuze ko ari abanyamahirwe ngo iyo bibutse umwijima banyuzemo ntibiyumvishaga ko igihe kizagera bakitabwaho.
Yashimye abantu bose bagiye babafasha cyane Leta y’ u Rwanda yabahaye aho kuba igakomeza no kubitaho ngo ibyo nabo bituma bakura amaboko mu mifuka bagakora.
Ati “ Twari dufite umushinga wo kujya tugurisha imbaho ariko tukabura ubushobozi gusa twashimye cyane Kate Bashabe wahise aduha ayo mafaranga yose ubu vuba aha turahita dutangira gukora”.
Kate Bashabe we yavuze ko mu gutanga ubwo bufasha hari byinshi yigomwe ariko ngo icya mbere ni ukugira icyo umuntu agenera abandi kubyo afite.
Ati “ Bizadushimisha ni mutera imbere nk’uko mufite uwo mugambi, kuba mwararokotse muri Jenoside ni uko Imana yari ikibafiteho gahunda, ntimuzacike intege mu buzima natwe ntabwo tuzabatererana”.
Yabahaye miliyoni ebyiri n’ ibihumbi 120 ngo bazanoze umushinga bafite wo kujya bagurisha imbaho.
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ku ruhande rwanjye Kate ndamushimiye cyane.Imana yongere aho akuye. Milioni 2 si amafaranga macye kbsa uyu mukobwa Imana imuhe umugisha.Simuzi ariko ndumva binkoze kumutima
Imana Iguhe umugisha Kate Bashabe kuko watekereje ku bantu b’Imana
Kate nari nsanzwe mukunda ariko birushijeho, bigaragara ko atari mwiza inyama gusa n’ imbere ari ko bimeze. Bravo Kate Bashabe
Bravo Kate Bashabe, Imana iguhe umugisha, kandi isubize aho ukuye. Hari benshi bakize kukurusha, ariko badashobora gutekereza icyo gikorwa ariko wowe ubashije kwigomwa ufasha imbabare, kandi izo cash ntiwari uzanze, ni nyinshi rwose, good good! Uburanga ufite n’uwo mutima mwiza bitumye ndushaho kugufana pe. Ibibi byose bajya bakuvugaho kuri njye birahanaguritse burundu.
@wagize neza gufasha imana ikongerere, ariko hari ikintu abantu bakwiye kureba niba gikwiye tubona abayobozi basura inzego, abajya gufasha abatishoye nibyiza rwose ariko njye mbona bidakwiye ko abaturage, harimo abakecuru, batubyaye abasaza badakwiriye kubyinira ubahaye cg ubasuye rwose rimwe hari igihe ubona biteye isoni ukabona umukecuru ungana na nyogokuru arimo kubyinira umwana wimyaka 20 kuko amusuye cg amuhaye agafu kigikoma nabyo dushatse twabihindura tugakomeza gutanga ariko kubyinirwa ni mukecuru ngo nuko umuhaye amafunguro njye ntibinyubaka ni opinion yanjye wenda itanyura abagendera kuri charity begins on social media, to brand their image sometime with intention of making more money out of such pre_meditated good intentions. Just my opinion
Njyewe kuba CNLG yari yaranze kwifatanya nawe nta nimpamvu yo kuyinyuraho ngo imubwire abakennye kurusha abandi.Buriya wasanga barasesetsemo benewabo.
Comments are closed.