Digiqole ad

Burera: V/Mayor, Gitifu w’Akarere na Sembagare wahoze ari Mayor bafunzwe

 Burera: V/Mayor, Gitifu w’Akarere na Sembagare wahoze ari Mayor bafunzwe

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habumuremyi Evariste hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere Kamanzi Raymond batawe muri yombi bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha nk’uko umuvugizi wa Police mu majyaruguru yabibwiye Umuseke.

Sembagare wayoboye Burera imyaka irindwi nawe yatawe muri yombi
Sembagare wayoboye Burera imyaka irindwi nawe yatawe muri yombi

Aba bayobozi ntibafashwe bonyine kuko hanafunzwe Sembagare Samuel wari Umuyobozi w’aka karere kuva 2009 kugeza 2016.
Abandi bafunze ni Mujyambere Stanislas usanzwe ari Division Manager mu karere ka Burera hamwe na Zaraduhaye Joseph wahoze ari Vice Mayor ushinzwe ubukungu ku gihe cya Sembagare.
Modeste Mbabazi umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha yabwiye Umuseke ko aba bayobozi bashinjwa gutanga amasoko bitanyuze mu ipiganwa, itonesha n’icyenewabo. Ubu ngo bafungiye kuri station ya Police ya Burera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yafunzwe mu gihe ejo yari kumwe n’abandi bayobozi b’Akarere imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) babazwa ku masoko yatanzwe ku biciro bidasanzwe, bigendanye n’ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo wa leta, biri muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2016/17.
Uyu mugenzuzi yagaragaje ibibazo birimo indindira ry’imishinga y’iterambere ry’akarere nka Hotel yako iri mu kiyaga cya Burera ndetse n’isoko ryambukiranya imipaka riri ku mupaka wa Cyanika.
V/Mayor Habumurembyi, Gitifu Kamanzi na DM Mujyambere
V/Mayor Habumurembyi, Gitifu Kamanzi na DM Mujyambere

Umugenzuzi w’imari ya Leta (2016/2017) yagaragaje muri raporo ye ko hari isoko ryatanzwe ku bikoresho aho rwiyemezamirimo yavuze ko ‘Printer’ imwe azayiha Akarere ku mafaranga IBIHUMBI BIBIRI (2 000Frw) gusa, Scaneur ku mafaranga 3 000Frw, Photocopieuse imwe ku mafaranga 12 000Frw na Projecteur imwe ku mafaranga 10 000Frw gusa.
Abagize iyi komisiyo bavuze koi bi biciro ari amayeri n’ubujura mu masoko ya Leta hagamijwe guha isoko uwo bashaka watanze ibiciro byo hasi babifashijwemo n’abatanga amasoko mu karere.
Abayobozi b’Akarere batumijwe ejo imbere ya PAC barimo n’aba bafunzwe ntibabashije gutanga ibisobanuro byumvikana ku badepite ku isoko ririmo ibiciro bimeze gutya.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nanjye nabonaga biriya biciro biteye inkeke. Byari kuba urukozasoni iyo bagenda gutyo gusa

  • Mbega itekinika. Nuriya musaza SE nuriya yariyeho Ra.

  • umbabaje ni Sembagare. Moyer se yahurirahe n’ifaranga ry’akarere cg itangwa ry’amasoko. we icyo ashinzwe ni ukuvuga politique rusange ya Leta no kumenya uko imihigo yahizwe iri kweswa. Ubutabera bwacu burizewe, barahabwa ikibakwiye.

  • Noneho muranyumije! Ngo Printer ya 2000 FRW? Uwo rwiyemeza-kwiba se we aridegembya ntacyo abazwa? Abantu bariyemeje pe, n’isoni wapi!

  • Turashima Leta yacu yahagurukiye abaryi ba Ruswa .

  • Ariko rwose birakwiye guhana abiha ibyareta nk’ibyabo njye sinumva ukuntu ahubwo muzehe Semba wa Semba arimo ahubwo uwakurikirana abayobozi bahayoboye ubu wumirwa kuko ntabwo bakora akazi uko bikwiye nagato.

  • Ayiii Mana weee!!!Mumbabarire si ugutukana!!Ariko ndibaza umuntu uvuga ngo priner igura 200fr agira ubwinge?????N’ikiro cya kawunga c?Photokopieuse ya 3000??Ngirango na piece yayo siko igura???Jye mbona harimo n’agasuzuguro cg kwirara kuko baba bazi uko bagiyeho bakagirango Igihugu nticyibareba!!N’ubujiji,ubuswa,cg n’ugutoba????

  • watu wanakula inchi kabisa. mubamanike rwose. RIB mukore akazi.

  • Hahaha. Naduhe izo printer natwe twiguurire. Ndumiwe

  • Abashinzwe kureba abanyereza umutungo wa Leta banakurikirane umuyobozi wa Transit Centre ya Gikondo hazwi nko kwa Kabuga, yiba amajericans 10 y’amamininwa buri munsi ayashyira ingurube ze kandi yakagiriye umumaro abahacumbikiye. Nawe bamukurikirane rwose, amaze imyaka irenga 2 yiba anakora ibyo yishakiye hariya Gikondo.

    • ahahaahahaahahahahah ahwiiiiiii

    • Hahahahahahahahahaaaa
      Reka turebe ko hazabaho gupiganira isoko ryo gutwara amamininwa yo gushyira ingurube
      Ahwi! Imbavu zirandiye…

  • ariko se niba yari kuzibaha nkuko yabyiyemeje mwababajwe nuko yari yashatse kugurisha Leta ku mafrw make iyo bayisaba ngo barebe ko ayibima naho kugurisha kuri make menya nta tegeko ribihana mu butabera rwiyemezamirimo azatsinda pe

    • Nzaramba erega itumereye nabi.

  • Ariko se buriya biriya bikoresho yarabigemuye, abaye yarabigemuye yaba yarabikuyehe? Naho ubundi yarabigemuye ntakindi kibihishe inyuma let’s yaba yarungutse, ariko atarabigemuye akabireka akagemura ibindi biri muri yo lot leta yaba yarahahombeye bikomeye

  • Badushirireho nuko abandi banditse bapigana,wasanga ariko ibiciro bihagaze i Burera!

  • Rwosepe nibabazwe ibyimiyoborereyabo bababaze nubyuyumuhanda cyanika bitaro butaro base .ababagenzuzi bagere momumidugudu narebe obijyanye nubudehe nagirinka ulobimeze.murakoze.

  • Mwihangane nta kundi bayobozi. Imana izabafashe mufungurwe.I Burera hari umusaza witwa Sinamenye Gervain wabayeho umuyobozi. Ni umuhanga kandi abaturage baramukunda. Leta izamuhe umwanya nubwo akuze. Politique ni danger.

  • Eeeh biratangaje none se ko bapiganye isoko iryo soko ryadfunguriwe muruhame rigaragaza computer za 2000f koko

  • Ariko koko PAC kuki itagera mu nzu y”Akarere ka MUHANGA ngo ikurikirane Mayor na bagenzi be biha amasoko ya Leta! Wagirango bariya ba Muhanga barabyemerewe kweri. Nubwo ndi uwa Musanze Simbona ku mbuga abaturage birirwa bataka bateza ubwega kuki batumvwa koko. PAC yanyarukiyeyo koko.Amasoko yaho yigabanyije bamwe bo muri nyobozi ya District aba Directeurs na ba chefs ba za units akarengane ni kose, kwishongora, agasuzuguro, gutonesha, ….. induru y”abaturage irakungura nyamara!!!!!!
    Ariko igihe kizagera, barye bari menge nizere ko barimo kubona ibya bagenzi babo ba Musanze. Harya ngo bigerererayo!!!!!! Gusa gutaka kw”abanya Muhanga Imana ikumve kuko ari batakira ukuri.

Comments are closed.

en_USEnglish