Digiqole ad

Young Grace yababariwe, ntagikaswe amafr muri PGGSS

 Young Grace yababariwe, ntagikaswe amafr muri PGGSS

*Umukozi we ngo niwe wabikoze
Young Grace uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu minsi ishize yahaniwe kwamamaza Skol yambaye umwenda wayo kandi ari mu irushanwa rya BRALIRWA, yari yakaswe amafaranga bahabwa ku kwezi, ariko akomeza gusaba imbabazi.

Young Grace mu gitaramo cya PGGSS i Musanze muri week end ishize
Young Grace mu gitaramo cya PGGSS i Musanze muri week end ishize

Ku mafaranga ahabwa abahanzi bari mu irushanwa angana na miliyoni ku kwezi  yo kubafasha kwitegura, we yari yakaswe ukwezi kumwe kubera iki gikorwa kinyuranyije n’ibyo asabwa ari mu irushanwa.
Nyuma yo gufatirwa ibihano, uyu muhanzi yegereye abategura irushanwa abasaba imbabazi ku makosa ye.
Young Grace yabwiye Umuseke ko yasobanuye uko byagenze akanasaba imbabazi bakamwumva maze bakanakuraho ibihano yari yahawe.
Young Grace avuga ko ayo mafoto ngo yayafotowe kera, ko yari ayamaranye igihe kinini, ngo umuntu umukoreshereza imbuga nkoranyambaga niwe wayashyizeho mu minsi ishize.
Uyu mukozi we, ngo  yabikoze atazi ko hari ingaruka byamugiraho!
Ati “Umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga zanjye asanzwe aziko ndi umufana wa Rayon   rero ariya mafoto yari asanzwe ayafite anayamaranye igihe kinini kuko hari n’undi mukino  yabikoze ashaka kwerekana ko nanjye nifatanyije n’abandi bafana bose mu gushyigikira ikipe yacu…Biba binkozeho”.
Ibyari bimukozeho
Ibyari bimukozeho

Uyu muaraperi w’umukobwa avuga ko yabisobanuriye abayobozi muri BRALIRWA bakamwumva.
Ati “nasabye imbabazi ku makosa yakozwe, mbizeza ko bitazongera kubaho. Baranyumvise bampa imbabazi banyizeza no kumpa umushahara w’ukwezi bari bankase.”
Irushanwa rya PGGSS ubu rirakomeje mu bitaramo biri kuba, nyuma ya Gicumbi na Musanze hazakurikiraho Huye mu cyumweru gitaha.
Ariko hagati aha, kuwa gatanu hateganyijwe Mini Roadshow i Kabuga, aho abahanzi bazasusurutsa abakunzi b’iri rushanwa.
Naho abahawe akazi ko gukoresha imbuga nkoranyambaga z’ababahemba bakore akazi neza ntibashyire ba nyirabuja/sebuja mu kaga nk’ako uwa Young Grace yamushyizemo.
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish