Tags : Rwanda

Miss Lydia na we ngo ntazambara Bikini muri MissHeritageUniverse2018

Dushimimana Lydia uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Universe 2018 yavuze kuri iri rushanwa ariko ngo ibijyanye na Bikini byo ntabwo azabikozwa kuko azaba ari kumurika umuco w’ Abanyarwanda. Dushimimana Lydia niwe watowe nka Nyampinga w’umurage n’umuco wa 2018 mu Rwanda mu minsi yashize nibwo nawe yatangajwe ko azahagararira u Rwanda mu irushanwa […]Irambuye

I Burasirazuba: Bibutse abari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo na

Intara y’Iburasirazuba ku nshuro ya Karindwi ku wa kane yibutse Abakozi bakoreraga icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo na za Sous Perefegitura zahujwe bikaba Intara, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhango wo kwibuka nyirizina wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso ruriho amazina y’Abakozi 19 kugeza ubu bamaze kumenyekana bakoreraga Perefegitura Kibungo na za Sous/Perefegitura […]Irambuye

Ibizamini bya ADN byakoreshwaga i Burayi ubu birakorerwa Kacyiru

Bizanoza ubutabera kuko hagabanuka igihe n’amafaranga, Ubushinjacyaha bwoherezaga ibizamini 800 mu Budage, Kuri uyu wa kane Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yatangije isuzumiro ry’ibimenyetso bishingiye ku buhanga ‘Forensic Laboratory’, ngo rizafasha cyane mu kuzigama amafaranga yakoreshwaga mu kujya gupimisha ibimenyetso mu mahanga ndetse n’igihe kinini byamaraga umuntu ategereje igisubizo. Rwanda Forensic […]Irambuye

Itegeko: Abashyingiranywe, ubu bemerewe gutandukana igihe gito

Ingingo ya 248 y’itegeko rigenga Abantu n’Umuryango ivuga ku ‘Gutana by’agateganyo n’uburyo bisabwa’. Umunyamategeko Maurice Munyentwali avuga ko iyi ngingo igamije “kugabanya amakimbirane mu muryango”. Iyi ngingo iteganya gutandukana by’agateganyo mu gihe k’imyaka ibiri uhereye igihe urubanza rwo kubatandukanya by’agateganyo rwabereye. Iyo iyi myaka ibiri irangiye abashyingiranywe batabashije kumvikana, umwe cyangwa bombi bongera gutanga ikirego […]Irambuye

Yizeye ubutabera ku iyicarubozo ryakorewe umwana we w’imyaka 3 'rikozwe

Umwaka ushize, umwana wari ufite imyaka itatu yakorewe iyicarubozo rikomeye ubwo yari yaragiye gusura se (utabana na nyina) bimuviramo kwangirika ibice by’ingenzi by’umubiri. Se na mukase w’uyu mwana uyu munsi bari baje ku rukiko rwa Gasabo i Rusororo ngo baburanishwe ku cyaha baregwa cy’iyicarubozo kuri uyu mwana. Nyina w’uyu mwana Mukandayisaba Francoise yabwiye Umuseke ko […]Irambuye

Kigali bati “icya Nduba kirakemuka umwaka utaha” PAC iti “ibyo

Parfait Busabizwa umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu yabwiye Komisiyo y’abadepite yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ko mu mwaka w’imari ugiye gutangira ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba kizabonerwa umuti. Abadepite bati “iryo sezerano rihora rivugwa” Mu cyumweru gishize abadepite bagize PAC bagiye gusura ikimoteri cya Nduba kivugwa muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya […]Irambuye

U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja

Inama y’ibihugu birindwi byumvikana kandi by’ubukungu bukomeye ku isi iratangira kuri uyu wa gatanu i Quebec muri Canada, u Rwanda ni kimwe mu bihugu 12 bizaza nk’ibyatumiwe bizaza kuganira ku ngingo irebana no kurinda inyanja. RFI yo ivuga ko u Rwanda rwatumiwe nk’urugero rwo kwihuta mu iterambere nyuma ya Jenoside, igihugu igfite ijambo (influence) muri […]Irambuye

Abize ubuhinzi 250 bagiye kwifashishwa kubuvugurura bahereye iwabo

Ni gahunda yo kuvugurura ubuhinzi binyuze mu kubukundisha ababwize bakajya mu muterere bakomokamo gufasha abahinzi baho, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence yavuze ko iyi gahunda igamije kugira ubuhinzi umwuga ukorwa n’ababyize. Kuri uyu wa gatatu nibwo aba barangije Kaminuza mu bifitanye isano n’ubuhinzi ariko ntibahite babona akazi, bakabasha kugira amahirwe yo […]Irambuye

Ababeshye Kaminuza ikagura iyi nzu bari mu kaga

Abayobozi ba Kaminuza y’ u Rwanda babajijwe na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ikibazo cy’inyubako y’amacumbi y’abanyeshuri iri  i Butare (izwi Benghazi) ubu kaminuza ikishyura ishyizeho n’amande y’ubukererwe kandi idakoreshwa kuko yaguzwe yarangiritse. Abadepite basabye kaminuza kugaragara ababeshye Leta bose kuri iyi nzu ngo babiryozwe. Abagize PAC uyu munsi bavuze ko […]Irambuye

Ni Christopher? cyangwa ni Melody?

Mu bitaramo bibiri bya PGGSS 8 biheruka i Gicumbi na Musanze abahanzi Bruce Melody na Christopher nibo bigaragara ko benshi baha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa. Ubu bombi bari ku gitutu ngo hatagira urusha undi. Aba bahanzi nibo bombi bagize abafana benshi mu bitaramo bishize. Abanyamakuru, abakorana n’abahanzi (managers) n’abandi bakurikira ibi bitaramo bya hafi […]Irambuye

en_USEnglish