Digiqole ad

Muzuka atanga ububasha, ati “twari tugeze aho kwihuta cyane”

 Muzuka atanga ububasha, ati “twari tugeze aho kwihuta cyane”

Nyuma yo kweguzwa hamwe n’abari bamwungirije, Kayiranga Eugene Muzuka muri iki gitondo yahaye Veneranda Uwamariya ububasha bwo kuyobora Akarere ka Huye, amusaba gukomereza aho bari bageze.

Muzuka Kayiranga aha ububasha Uwamariya uyu munsi ku gasusuruko mu biro by'Akarere ka Huye
Muzuka Kayiranga aha ububasha Uwamariya uyu munsi ku gasusuruko mu biro by’Akarere ka Huye

Yamuhaye igitabo kirimo imihigo y’Akarere ka Huye (kabaye aka gatatu mu ishize)  amubwira ko bari bageze ku gipimo kiza bayesa, amusaba ko batazasubira inyuma.
Muzuka ati “twari tugeze mu gihe cyo kwihuta cyane kugira ngo n’icyaba kitarakorwa gishyirwe mu bikorwa. Urebye aho twari tugeze ndahamya ko muzayesa ku kigero gishimishije.”
Veneranda Uwamariya yavuze ko bagiye gushyira imbaraga muri iyi mihigo.
Ati “kuko twari turi mu kiciro cyo kuyirangiza, nk’umuntu wabaga muri Njyanama n’ubundi nari mbizi ariko noneho ngiye kumanuka ndebe aho igeze.”
Kubijyanye n’inyubako zo mu mugi wa Butare zishaje ngo agiye gukomereza kuri gahunda yari yarashyizweho yo kugikemura.
Mureshyankwano Marie Rose uyobora Intara y’Amajyepfo yasabye uyu muyobozi w’agateganyo wa Huye gushyiramo imbaraga ngo Akarere kadasubira inyuma.
Ati “ Iby’ingenzi ni ukwita ku mihigo, gukurikina ibibazo by’abaturage n’imibereho myiza yabo yibanda cyane ku kurwanya imirire mibi no gufasha abadafite aho kuba kubona amacumbi.”
Ku nyubako zishaje mu mugi wa Huye, Guverineri yavuze ko ba nyirazo bagomba gukomeza gusabwa kuzivugurura zikajyana n’igihe kandi ubuyobozi ngo buzababa hafi.
Amatora y’umuyobozi w’akarere utari uw’agateganyo ateganyijwe tariki 29 Kamena. Uyu wahawe ubuyobozi bw’agateganyo biravugwa ko ariwe uhabwa amahirwe yo gukomeza.
Mu muhango w'ihererekanyabubasha
Mu muhango w’ihererekanyabubasha

Eugene Muzuka avuga ko bari bageze aho kwihuta cyane mu mihigo
Eugene Muzuka avuga ko bari bageze aho kwihuta cyane mu mihigo

Muzuka abwira abari muri uyu muhango aho we na bagenzi be bari bagejeje imihigo
Muzuka abwira abari muri uyu muhango aho we na bagenzi be bari bagejeje imihigo

Muzuka aha Veneranda imihigo bari bageze aho kwihuta cyane
Muzuka aha Veneranda imihigo bari bageze aho kwihuta cyane

Guverineri yabwiye Mayor mushya ibyo arebwa nabyo cyane cyane
Guverineri yabwiye Mayor mushya ibyo arebwa nabyo cyane cyane

Guverineri Mureshyankwano niwe wari uhagarariye uyu muhango
Guverineri Mureshyankwano niwe wari uhagarariye uyu muhango

Umuyobozi mushya w'Akarere ka Huye ngo agiye kumanuka yese imihigo
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Huye ngo agiye kumanuka yese imihigo

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

0 Comment

  • Nkuko min Kaboneka yavuzeko hari abayobozi begura bararambagirijwe indi myanya Muzuka nawe ntecyereza ko yarabikwiye kuko ntacyo atakoreye akerere ka Huye!

  • Byo birakwiye kuko Muzuka atarakayobora kabaga muturere tuza imbere mukwesa imihigo uhereye inyuma,aho akayoboreye nibwo Kane muturere twambere uhereye imbere!!

  • Muzuka ni umuyobozi ushoboye nizereko ugiye kubona umwanya mwiza nko kujya munteko ishinga amategeko kuko ntawundi muyobozi w;akarere duteze kubona nkawe peeh. Twagiramutara Aimable kari karamunaniye uje urakazahura umujyi urongera uracya, Stade irubakwa, Hotel ziravugururwa zigera kurwego rw’umujyi none ngo uragiye No Way. Kaboneka na Kagame nibagushakire umwanya dore ntiwatengushye igihugu

  • Ko numva se Discurs zavuzwe zigaragaza ko imikorere yari ntamakemwa!! uyu yaba ari muri bamwe bavuzwe barambagirijwe ahandi cg? tubitege amaso.

  • Muzuka uri umugabo.
    Hakosa uwakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish