Digiqole ad

P.Kagame yakiriwe n’Umwami w’Ububiligi

 P.Kagame yakiriwe n’Umwami w’Ububiligi

Kuri uyu wa kabiri Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Bubiligi yakiriwe n’umwami  Filipo w’Ububiligi iruhande rw’inama yagiyemo ku iterambere yitwa European Development Days iri kubera i Buruseri.

Perezida Kagame n'Umwami Filipo w'Ababiligi. Photo© Pool Frederic Sierakowski - BELGA
Perezida Kagame n’Umwami Filipo w’Ababiligi. Photo© Pool Frederic Sierakowski – BELGA

Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango w’ubumwe bwa Africa n’umwaka ushize yari yatumiwe muri iyi nama ari ko ntiyabonanye n’umwami Filipo.
U Rwanda ni igihugu cya kabiri cyakira inkunga nini y’iterambere mu bihugu Ububiligi buha inkunga. Inkunga y’Ububiligi ishyirwa mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima, ingufu no kwegereza abaturage ubuyobozi.
Nta biratangazwa ku biganiro Perezida Paul kagame yagiranye n’umwami Filipo w’Ububiligi.
Uyu munsi, Perezida Kagame yabwiye abari mu nama ya European Development Days ko kuba abagore n’abakobwa bagisigazwa inyuma mu bikorwa biganisha ku iterambere n’imibereho bifite ingaruka nini ku iterambere. Iyi ngingo yari imwe mu ziganirwaho muri iyi nama arimo.
Yatanze urugero ko imibare iheruka ya Banki y’isi igaragaza ko ibihugu ku isi bihomba Tiriyari 160 z’amadorari ya Amerika kubera icyuho kiri hagati y’umugabo n’umugore mu bikorwa bibageza ku iterambere mu buzima.
Yavuze ko umuco wo kwihanganira ihohotera rishingiye ku gitsina ukiri kubangamira ubuzima bw’abagore kandi hari aho ukiri kwiyongera. Abagore ngo bakaba barahatiwe guceceka imigirire nk’iyi ibabangamiye.
Gusa ngo hari ikizere kuko ubu hari impinduka ziri kugaragara aho abantu bamagana kumugaragaro iyo mico.
Paul Kagame yavuze ko mu myaka myinshi ishize abagore bamenyerejwe ko bari munsi y’abagabo kandi bagomba kubaho ku mpuhwe z’abagabo, ibintu ngo bidakwiye gukomeza kwihanganirwa uyu munsi.
Abayobozi ku nzego zose ngo nibo bakwiye guhindura ibintu no guhindura imico n’imyumvire ibangamiye kandi ibabaza umugore.
Yatanze urugero ko u Rwanda muri iyi nzira, rwiyemeje no kuvanaho ibyo kudahemba umugore umushahara we wose mu gihe ari mu kiruhuko cyo kubyara, kuko bidafite ishingiro kuba yarahanirwaga (yarakatwaga amafaranga ku mushahara we) kuba yaratanze ubuzima.
Perezida Kagame yavuze ko hari ikizere ko mu kubahiriza ihame ry’uburinganire u Rwanda ruzabyungukiramo kuko umugore azagira uruhare runini mu iterambere.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ese umwami ntiyambara ikamba?

  • Binyibukije Mobutu na Baudouin mugihe cya kera.

Comments are closed.

en_USEnglish