Digiqole ad

Ndasingwa uba mu Bubiligi ari kuburanira i Kaduha aregwa Jenoside

 Ndasingwa uba mu Bubiligi ari kuburanira i Kaduha aregwa Jenoside

Mu myaka mike ishize Ndasingwa Jovith yaje mu Rwanda mu nama y’Umushyikirano avuye aho atuye mu Bubiligi ageze i Kigali asanga ari ku rutonde rw’abakatiwe n’inkiko Gacaca, maze asaba gusubirishamo urubanza. Ubu ari kuburana adafunze.

Ku rukiko rwa Kaduha aho urubanza ruri kubera
Ku rukiko rwa Kaduha aho urubanza ruri kubera

Yabyemerewe n’ubutabera atanga ikirego mu Ukuboza 2016 mu rukiko rw’ibanze rwa Kaduha, atangira kuburanishwa 2017 ariko ruza gusubikwa kuko yarwaye kandi anaba kure.

Uyu munsi nibwo urubanza rwasubukuwe muri uru rukiko mu karere ka Nyamagabe.

Jovith Ndasingwa arashinjwa gukora Jenoside, kujya mu bitero byahitanye Abatutsi bari bahungiye kuri Komine Musange, kujya kuri bariyeri ahitwa mu Ijenda no mu bitero binyuranye by’ubwicanyi aha mu cyahoze ari Komine Musange.

Ibi byaha yabihamijwe n’inkiko Gacaca ebyiri, urwa Nyarusovu mu Ukuboza 2010 n’urwa Musange, zimukatira rumwe imyaka 19 urundi 15 adahari kuko yabaga mu Bubiligi.

Uyu munsi yaburanye i Kaduha ahakana ibi byaha ashinjwa. Ndasingwa w’imyaka 54 arunganiwe, mu rukiko araboneka nk’udafite ikibazo, aranyuzamo agaseka.

Mu cyumba cy’Urukiko harimo abantu batari bake bamwe baje gushyigikira uregwa abandi ku ruhande rw’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko hari abandi batangabuhamya bashinja Ndasingwa bakumvwa, we avuga ko ubuhamya bumushinja butatanzwe igihe yakatirwaga muri Gacaca butahabwa agaciro ubu, ahubwo bwazaregerwa mu zindi nkiko.

Mu cyumba cy'iburanisha
Mu cyumba cy’iburanisha

Perezida w’Urukiko yavuze ko ubwo buhamya bwakumvwa niba bufite aho buhuriye n’ibiregwa Ndasingwa.

Jovith Ndasingwa na we yavuze ko afite abamushinjura ndetse ngo barimo n’abari mu Nteko za Gacaca zamukatiye. Avuga n’amazina yabo.

Muri iki gitondo Urukiko rwumvise impande zombi, abamushinja bavuga ko bamubonye kuri bariyeri zinyuranye.

Umwe mu bari mu nyangamugayo za Gacaca yaciye  urubanza rwe adahari yavuze ko ibyo kujya kuri za bariyeri yabigizweho umwere ngo bikubiye muri dosiye za Gacaca zahawe CNLG nk’uko abivuga.

Undi mutangabuhamya wari mu nyangamugayo yavuze ko muri Gacaca hari uhwo habuze abamushinja maze uwari ukuriye Gacaca muri Nyamagabe witwa Zakariya akaza agasaba Inteko yariho iburanisha urubanza rwe ko imukatira imyaka 15.

Uyu ngo yabwiye Inteko ati “Nabandi mwaburanishije badahari na bo mubakatire imyaka 15.”

Ubushinjacyaha bwabajije uyu mutangabuhamya niba barashyizweho agahato ngo bamukatire asubiza ko bashingiye ku buhamya bwatanzwe, n’ikifuzo cy’uwari uhagarariye Gacaca ku rwego rwa Nyamagabe.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu munsi bitumvikana uburyo abari mu Nteko yakatiye Ndasingwa harimo abari kumushinjura ngo Urukiko rukwiye kubigenzura neza.

Ndasingwa Jovith n'umwunganira mu mategeko mu cyumba cy'iburanisha i Kaduha
Ndasingwa Jovith n’umwunganira mu mategeko mu cyumba cy’iburanisha i Kaduha

Uwunganira uregwa yavuze ko ubuhamya bwumviswe n’ubwashingiweho akatirwa bw’abamushinja bwiganjemo kwivuguruza no kuvuguruzanya n’inkuru mbarirano, avuga ko mu bashinjura umukiriya we harimo n’abahigwaga muri Jenoside ndetse n’abari mu bitero byishe abantu.
Nyuma ya saa sita, Ndasingwa ahawe ijambo yavuze ko abamushinja bamubeshyera kuko abenshi ngo batari bari aho ibyo ashinjwa byaberaga mu gihe byabaga, asaba ko ubuhamya bwabo bwateshwa agaciro nk’uko n’umwunganizi we yabisabye.
Yavuze kandi ko muri Jenoside atageze i Musange ngo kuko yari umushoferi wa Care International ikorera i Byumba.
Ubushinjacyaha bwo bwabwiye Urukiko ko kuba abatangabuhamya badahuriza ku matariki cyangwa intwaro babonanye uregwa muri Jenoside bidakwiye gutuma ubuhamya bwabo buta agaciro kuko Jenoside itakozwe umunsi umwe.
Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ko bushingiye ku buhamya bwatanzwe bumushinja hari ibimenyetso ko uyu mugabo yagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe hano mu cyahoze ari Musange.
Buvuga kandi ko Jovith Ndasingwa usibye ubwicanyi aregwa, yanagize uruhare mu busahuzi mu ngo z’abahingwaga kuko nyuma ababyeyi be bayishyuye ariko ngo umubyeyi we yavuze ko nubwo yayishyuye atabaga yatumye abana be gusahura.

Kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba urubanza rwari rukiburanishwa….

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndasigwa gufungwa burundu kubera ibyaha aregwa, igihano cy’imyaka 19 yari yakatiwe muri Gacaca kikavanwaho.
Ndasingwa we yahise avuga ko Ubushinjacyaha bwihanukiriye, asaba Urukiko gutesha agaciro ubwo busabe kuko atari ruharwa kandi nta cyaha yakoze, asaba kugirwa umwere.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa ahagana saa yine z’igitondo rwamaze amasaha icyenda (9).
Urukiko rw’ibanze rwa Kaduha rutangaza ko ruzasoma umwanzuro kuri iri buranisha tariki 29 Kamena 2018.

Jean Paul NKUNDINEZA
UUM– USEKE.RW/Kaduha

0 Comment

  • Byumvuhore ati:
    Nyamara ndi wowe Rwanda nakwicara hasi;
    Nakwicara hasi ngashaka igisubizo;
    Ngashaka igisubizo kibakwiriye bose,
    Bakareka ako gahinda bakareka imiborogo;
    Bakareka izima ryabo bakareka ako kanyaro;
    Bakareka izima ryabo bagacira karungu;
    Bakareka izima ryabo bagahinduka intore;
    Bagahinduka intore zibereye u Rwanda;
    Nahamagara uriya nkamutoza urukundo;
    Nahamagara n’uyu nkamubuza kwirata:
    Nahamagara bose nkabatoza kubana;
    Nkabatoza kubana bakareka kuba imbata;
    Bakareka kuba imbata, imbata y’ubwibone, imbata yo guhigana…

  • Reka dutegereze ubushishozi bw’urukiko n’umucamanza. Bamuhe ijambo asobanure aho yari ari ku matariki ubwicanyi bwabereyeho. Keretse baramwitiranije n’ umwe mubo bava indimwe.

  • Ngwino urebe: Yaraje arareba aribonera!

    • Si uko!

    • Go and say!

  • Uyu mugabo nta bushishozi yashyizemo nibanamukura agize imana umugore nabana asize sinzi ko azabacyira. Buriya yari mubiki koko? Ese niwe wenyine uricyo kibazo? Nta bantu benshi bafunguye bakagera hanze bagatangira ubuzima bajya kumva bakumvango hari gacaca zindi ziri kubashakisha? Naba nibamurekura hanshobora kuzaza izindi noneho atazakira.

Comments are closed.

en_USEnglish