Digiqole ad

Ngeze Hassan ari gusaba kurekurwa adasoje igihano

 Ngeze Hassan ari gusaba kurekurwa adasoje igihano

Hari amakuru avuga ko Ngeze Hassan wahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru “rutwitsi” Kangura yaba agiye kurekurwa kuko amaze gukora bibiri bya gatatu by’igifungo k’imyaka 35 yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwa Arusha.

Ngeze Hassan yakatiwe igifungo k'imyaka 35 na ICTR.
Ngeze Hassan yakatiwe igifungo k’imyaka 35 na ICTR.

Ikinyamakuru ‘cyo mu Bwongereza The Guardian’ cyanditse ko Ngeze Hassan ashobora kurekurwana n’abandi bagororwa bakatiwe na ICTR nabo barangije bibiri bya gatatu by’igifungo cyabo.
Gusa, ngo kubera ko Ubushinjacyaha, Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’imiryango irengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batabishyigikiye, bishobora kuzaba ngombwa ko habaho “kumva izi mpande” zitabishyigikiye.
Ngeze yahamijwe na ICTR ibyaha bifitanye isano na Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Gusa, azwiho uruhare rukomeye yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside abinyujije mu kinyamakuru Kangura.
Nyuma yo kurangiza bibiri bya gatatu by’igifungo cy’imyaka 35 yakatiwe, Ngeze ari gusaba urukiko kumurekura, kandi ngo abanyamategeko bizeye ko bitarenze uku kwezi umucamanza Theodor Meron azamurekura.
Gusa, Abashinjacyaha mpuzamahanga bakoze muri ICTR, barimo Simone Monasebian bandikiye Meron bamusaba kutarekura Ngeze kubera ko ari umwe mu bacurabwenge ba Jenoside, ndetse ngo kumurekura “byatesha agaciro umuhate w’isi wo kurwanya ubuhezanguni”.
Ubu hari impungenge ko umucamanza Meron, wakunze kunengwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugabanyiriza ibihano abakatiwe na Arusha mu rw’ubujurire, ko ashobora kumurekura.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Harya simperuka tubwirwa ko nta musilamu wakoze genocide ra?

  • Ngeze Hassan ntabwo ari umusiramu nta n’ubwo azigera aba we. Ni umukafiri wujuje ibyangombwa

  • Ibyo namarangamutima yawe!ninde wabikubwiye?bavuga muri rusange ,ntibivugako bose batayikoze ariko ugeneralije nibake cyane bijanditse muri genocide,

  • Bamwe mubayoboke b’idini ya isilamu nabo bijanditse muri jenoside kimwe na bamwe mu bayoboke b’amadini ya Gikristu bayijanditsemo.
    Abishe abantu ari n’abayoboke ba isilamu babaye bake kuko muri rusange abayisilamu mu Rwanda basanzwe ari bake. Ntawabagererenya rero n’ubwinshi bw’abayoboke b’amadini ya Gikristu.

  • Niba uyu Ngeze yarakatiwe n’urwego rw’ubutabera u Rwanda rwemeye rwakurikije amategeko.Bityo rero niba kuranbgiza 2/3 byigihano bimuha uburenganzira bwo gufungura iyihe yitwaye neza mu gifungo cye, ndumva nahandi ku isi ariko bimeze.Kereka niba u Rwanda rwarasinye ko rwemeye urwo rukiko rutasomye neza.

Comments are closed.

en_USEnglish