Digiqole ad

Uyu mwaka, intego y’umusaruro w’amabuye y’agaciro ni $600m

 Uyu mwaka, intego y’umusaruro w’amabuye y’agaciro ni $600m

*40% by’amabuye y’agaciro ari aho bacukura niyo babasha kuvanamo
Kuri uyu wa kabiri, urwego rw’igihugu rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gazi rwatangaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bugiye kunoza ubucukuzi ku buryo umusaruro wabwo uzava kuri miliyoni 373 z’amadolari ya America yabonetse mu mwaka ushize ukagera kuri miliyoni 600.

GATARE Francis Umuyobozi Mukuru mu kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda
GATARE Francis Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda.

Byagarutsweho mu nama igamije kunoza igenamigambi yahuje abacukuzi, inzego za Guverinoma ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yabaye kuri uyu wa kabiri.
Francis Gatare Umuyobozi w’uru rwego “Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, (RMB)”  yavuze ko umwaka ushize wagenze neza cyane, kuko amafaranga yinjiye aturutse mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yazamutse akava kuri miliyoni 166 z’amadolari ya America mu 2016, akagera kuri miliyoni 373 mu 2017.
Ati “Iri zamuka rishingiye ahanini kubera izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ryari rimaze imyaka itatu biri hasi. Ndetse n’ibicuruzwa bishya birimo zahabu n’Amabengeza.”
Gatare yavuze ko muri uyu mwaka bihaye intego iri hejuru yo kwinjiza miliyoni 600 z’amadolari ya America kandi ngo basanga bishoboka cyane mu gihe ubucukuzi bwaba bunogejwe umusaruro ukiyongera.
RMB ivuga ko kugeza ubu kubera gukoresha uburyo, ubumenyi, n’ubushobozi buciriritse mu gucukura amabuye y’agaciro bituma bacukura gusa 40% by’amabuye ari mu birombe bacukura.
Gatare ati “Imbaraga tuzazishyira mu kongera ibikoresho bikura umusaruro mu butaka kugira ngo ibyo byonyine bishobore kuba byakongera nka 50% by’amafaranga aziyongera.”
Francis Gatare yavuze kandi ko bateganya gushyira imbaraga mu kongerera agaciro amabuye aboneka mu Rwanda kugira ngo amwe mu yo igihugu cyohereza hanze ahagere yongerewe agaciro; no gukomeza kureshya abashoramari muri uru rwego.
Izindi mbaraga ngo zizashyira mu gushakisha andi mabuye mashya y’agaciro ari mu butaka bw’u Rwanda.
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ubwo se iyo nama warayitabiriye cyangwa wabwiwe ibyavuyemo? Ko ntacyo uvuze kubijyanye n’ubucukuzi burengera ibidukikije. Ngo bafite intego yo kugera kuri 25% umwaka utaha.

Comments are closed.

en_USEnglish