Digiqole ad

Huye: Umuganga uba muri Italie yateye inkunga Mukura VS

 Huye: Umuganga uba muri Italie yateye inkunga Mukura VS

Marie Claire Safari, umunyarwandakazi w’umuganga uba mu Butariyani uvuka mu karere ka Huye yatekereje kugira icyo afasha ikipe y’iwabo maze ayigenera inkunga y’imyambaro y’abakinnyi.

Mukura mu myenda Marie Claire yayigeneye nk'inkunga
Mukura mu myenda Marie Claire yayigeneye nk’inkunga

Iyi nkunga igizwe n’imyenda (amakabutura n’imipira,imipira y’imbeho), amasogisi, ingofero n’ibikapu.
Claire akiri muto ngo yakunze ikipe ya Mukura kuko ari nayo yumvise mbere akura ayikunze cyane kandi ayishyigikira.
Aho aba mu Butariyani yatekereje kuba na Mukura yayoherereza imyenda myiza yo gukinana.
Mme Claire ati “Nubwo ntuye i Roma ariko umutima wanjye uriho Mukura nk’ikipe y’iwacu mu Rwanda no mu karere kanjye, nifuza ko ikipe yanjye rero yatera imbere mbigizemo uruhare rwanjye.”
Avuga ko usibye iyi nkunga y’imyambaro ari kugerageza gushakira Mukura Victory Sport n’abandi baterankunga mu buryo bunyuranye.
Icyo asaba ikipe ni ugushyira imbaraga mu kazi kabo bagatsinda.
Niyobugungiro Fidele Umunyamabanga mukuru wa Mukura avuga ko iki ari igikorwa kiza kuko iyi myenda bifasha abakinnyi buri munsi.
Ati “Amarembo arafunguye muri Mukura, ntibigarukire no ku myenda gusa n’ikindi cyose ni karibu. Inkunga yose muri Mukura irakenewe natwe dushobora  kugira abandi dufasha, dushobora kuba ikiraro cyo gufasha n’abandi batuye mu karere ka Huye no mu turere dukikije Huye.”
Marie Claire Safari yashatse mu Butariyani aho afite abana batatu n’umugabo w’umutaliyani, asanzwe anakorana n’abagore bafite imishinga iciriritse y’iterambere mu murenge wa Simbi (Huye) na Mugombwa muri Gisagara.
Mukura ubu ntiri mu bihe byiza, ihagaze ku mwanya wa munani muri Shampionat, mu mikino 25 imaze gukina yatsinze itanu (5) gusa, inganya 13 itsindwa irindwi(7). Ubu ikaba izigamye igitego kimwe gusa.
Imyambaro n'inkweto abakinnyi ba Mukura bahawe
Imyambaro n’inkweto abakinnyi ba Mukura bahawe

Marie Claire (ibumoso), umuhungu we, na nyina (inyuma) baganira na Wellars Mugengana umwe mu baba hafi ikipe ya Mukura VSMarie Claire (ibumoso), umuhungu we, na nyina (inyuma) baganira na Wellars Mugengana umwe mu baba hafi ikipe ya Mukura VS
Marie Claire (ibumoso), umuhungu we, na nyina (inyuma) baganira na Wellars Mugengana umwe mu baba hafi ikipe ya Mukura VS

Iyi myenda irimo ayo gukinana n'iyo kwambara nyuma y'imyotozo ngo izafasha cyane iyi kipe
Iyi myenda irimo ayo gukinana n’iyo kwambara nyuma y’imyotozo ngo izafasha cyane iyi kipe

Marie Claire Safari (ubanza ibumoso mu bahagaze) avuga ko icyo asaba Mukura ari ugushyira imbaraga mubyo bakora bagatsinda
Marie Claire Safari (ubanza ibumoso mu bahagaze) avuga ko icyo asaba Mukura ari ugushyira imbaraga mubyo bakora bagatsinda

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye

0 Comment

  • N’ABANDI NIBAREBEREHO IGIKORWA CYIZA UWO MUGANGA YAKOREYE IKIPE AKUNDA MAZE NABO BAGIRE ICYO BAFASHA AMAKIPE BAKUNDA

  • Bravo!

Comments are closed.

en_USEnglish