Digiqole ad

U Burundi bwahakanye ko ntawabuhungiyemo amaze kurasa abantu i Rusizi

 U Burundi bwahakanye ko ntawabuhungiyemo amaze kurasa abantu i Rusizi

Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’ingabo mu Burundi.

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo mu Burundi ryasinyweho n’umuvugizi w’ingabo Col Gaspard Baratuza riravuga ko nta muntu wigeze ahungira mu gihugu cyabo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nyuma yo kwica abantu babiri i Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w'ingabo mu Burundi.
Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’ingabo mu Burundi.

Ku cyumweru, igisirikare cy’u Rwanda “Rwanda Defense Force-RDF” cyasohoye itangazo rigufi, kivuga ko cyinjiye mu iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’abitwaje imbunda ahagana saa saba zo mu ijoro rishyira ku cyumweru, bugahitana babiri, undi umwe agakomereka.

Iri tangazo rikavuga ko kuko ibyabaye byegereye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, ngo abakoze ubu bwicanyi bahise bahungira mu Burundi.

Gusa, uyu munsi Minisiteri y’ingabo n’abavuye ku rugerero mu Burundi nayo yasohoye itangazo gihakana amakuru yatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda, ivuga ko nta bantu bitwaje imbunda bambutse umupaka w’u Burundi n’u Rwanda bavuye kwica abantu i Rusizi.

Iri tangazo, rikagira riti “U Burundi ntibuzigera bwemera ko abanyabyaha cyangwa bahungabanya umutekano mu bihugu bituranyi bahungira ku butaka bw’u Burundi.”

Itangazo rya Minisiteri y'ingabo z'u Burundi.
Itangazo rya Minisiteri y’ingabo z’u Burundi.

Rusizi: Babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyeka undi umwe arakomerekera

 UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntabwo se mubona abandi uko basobanura ibintu? Abarundi bakora ibintu byabo mu mucyo.

  • hhhh @Buja: uzigireyo nawe bagusobanure mu mucyo! Aba bavandimwe barasetsa rwose, muraba mudashoboye kumenya n’ibibera mu murwa mukuru ngo muramenya ibiri mu bihuru ku mipaka?!!!

  • je n’aime pas la politique. Les innocents meurent simplement en raison de provocation ariko koko umuntu ni iki ! Umuntu yaba avukira umuruho cg umubabaro ?Nukuri icyo ni ikibazo mfite !Nk’aba bapfuye bazize iki..

Comments are closed.

en_USEnglish