Digiqole ad

Undi umwe muri 12 bashinze AERG yitabye Imana

 Undi umwe muri 12 bashinze AERG yitabye Imana

Jean Gatana wari umwe mu banyamuryango 12 bashinze Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG: Association des Etudiants et Eleves Rescapés du Génocide) yitabye Imana muri iki Cyumweru.

Jean Gatana (hasi iburyo) ni umwe muri 12 bashinze umuryango wa AERG
Jean Gatana (hasi iburyo) ni umwe muri 12 bashinze umuryango wa AERG

Amakuru aravuga ko nyakwigendera yari arwariye Ottawa muri Canada, gusa amakuru y’indwara yamuhitanye ntaramenyekana.

Umuyobozi mukuru wa AERG National, Emmanuel Twahirwa yabwiye Umuseke ko uyu muryango ubabajwe n’urupfu rwa nyakwigendea ndetse ko abanyamuryango babuze umuntu w’ingirakamaro wari mu batangije uyu muryango watumye abana barokotse Jenoside bongera kwigirira ikizere.

Ati “ Tubabajwe no gutakaza amaboko akomeye yubatse Umuryango AERG. Ni imwe mu ntwari tubuze. Tuzahora tumwibuka.”

Twahirwa yaboneyeho gusaba abanyamuryango ba AERG gukomezanya ubutwari bwaranze abashinze AERG.

Uyu muryango washinzwe n’abantu 12 ubu hasigaye abantu icyenda, nyuma ya Lt Butera Emmanuel na Richard Mazimpaka na bo bitabye Imana mu myaka yashize.

Mu cyumweru gishize umuryango wa AERG-UR ishami rya Huye, ari naho AERG yatangiriye mbere yo gukomereza mu zindi Kaminuza no mu mashuri yisumbuye, wizihije imyaka 20 ubayeho ushinzwe n’aba 12 barimo na Jean Gatana.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Mana tabara uyu mugaragu wawe umwakire mubawe

  • Imana ikomeze umuryango wa Jean Gatana

  • RIP Gatana,urumuri wasize ucanye tuzaharanira ko rutazazima,umuryango usize Nyagasani awukomeze.

  • abo mwabanye tuzahora tuzirikana ineza n’urukundo rutarobanura byakuranze. Paix a ton âme cher compagnon d’armes.

  • RIP GATANA,Imana ikwakire mubayo kdi iguhe iruhuko ridashira.tuzahora tuzirikana ubutwari bwawe.

  • Tuzahora twibuka ubutwari watugaragarije Knd urumuri Wasize tuzarusigasira

  • RIP Gatana ntwari wafatanyije n’abandi kubaka abari basigaye batifitiye icyizere.
    Imana ikwakire mu bwami bwayo kandi iguherekereshe imirimo myiza wakoze

  • Naruhuke ikivi tuzacyusa kdi Imana imuheme, ikomeze n’umuryango we.

  • RIP. Urupfu ni inzira ya twese. A basigaye mwihangane.

  • Imana iguhe iruhuko ridashira, tuzahora tuzirikana ubutwari bwawe, bwatubereye urumuri.Igendere ntwari.

  • Tuzahora tuzirikana ubutwari bwawe, bwatubereye urumuri.Igendere ntwari.

  • RIP Gatana abishi bawe ntibari bazi ko uzongeraho imyaka 23 wari uyimaze Ntwari nabyo nibyo gushimirwa

  • igicaniro wacanye,humura ntikizazima kd urumuri waducaniye turugira akabando ku bizima.imana ikwakire mu bayo,abo usize nabo bazabe intwari nkawe

  • imana imwakire mubayo kd ikomeze umuryango asize nukuri uri Intwari kd tuzahora tukuzirikana

  • Nyuma y’ibikomere by’imipanga y’Abanya Kibuye Gatana Uraducitse ?! Imana ikwakira mu Bayo KandiAbacu Bose ubadusuhurize !

  • RIP our lovely father

  • Hahahahhah

    • @ Umuseke team, can u remove this, please! Otherwise, RIP our brother. Ndagushimira uruhare wagize mu gusana imitima n’imibiri y’imfubyi z’u Rwanda n’uruhare mu kunga abanyarwanda. Ntabwo nacitse ku icumu rya jenoside, ariko nshimira Imana yabavugiyemo na H.E. P. Kagame wabaye ku ruhembe rw’umuheto; ubu abanyarwanda tukaba tubanye mu mahoro, dukorana, dushyingirana, dusengana, dutabarana, dutahiriza umugozi umwe mu rugamba rw’iterambere.

  • urumuri wacanye (AERG) rwaratumurikiye natwe turasusuruka ntituzakwibagirwa mubyeyi

  • Uragiye ariko umurage udusigiye ni intwaro ikomeye mu buzim bwacu muvandimwe

  • RIP Gatana.Ntituzakwibagirwa.

  • Gatana Jean, Umugabo w’intwari wagiraga ibitekerezo byubaka agakunda gusetsa no kuganira. Ubupfura, Guharanira kubaho kandi neza nk’intego ku warokotse genocide ihame ry’ingenzi kuriwe n’icyifuzo ku banyarwanda, no kumva ko uri uw’agaciro aho uri hose. Ibi ni bike muri byinshi mwibukiraho. Yari umugabo mwiza ukunda umuryango we.

    Imana ikomeze ab’umuryango asize.

  • Gatana Imana irakwisubije ariko usize ibigwi byiza Imana izaguhembe ntawe wasubuje inyuma kandi imirimo yawe iguherekeze Imana izayiguhembere kuko nzi neza ko Ikuzi. Ab’umuryango mukomere muharanire kuzamubona mu ijuru.

  • Tubuze intwari pe! RIP

  • RIP our father gsa tuzagukumbura kumirimo myiza wadukoreye warakoze mukuturemera Imiryango,ubutwari n’ ubupfura watugaragarije niduteze kukwibagirwa kdi mwatubaniye neza

Comments are closed.

en_USEnglish