Urukiko ubu ruri kumva ibisobanuro bya Evode IMENA mu bujurire
Kimihurura – Nk’uko byari biteganyijwe uyu munsi, Evode Imena wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubu ari imbere y’urukiko mu bujurire bw’Ubushinjacyaha ku mwanzuro w’Urukiko wari warekuye uyu mugabo by’agateganyo ariko bagafunga abo bareganwa nawe.
Ubushize Evode Imena yari yasabye ko ahabwa iminsi micye akitegura kuburana kuko yari yabonye ihamagazwa kuburana n’Ubushinjacyaha mu bujurire bitinze.
Ubu ari imbere y’Urukiko yiregura ku itonesha n’ikenewabo n’urwango mu gufanga ibyemezo, yavuze ko kwemerera uruhusa rw’ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro kuri kompanyi ya DJD nta tonesha cyangwa icyenewabo yakoze kuko yubahirije ibyari byabanje kunyura mu nzira zemewe.
Evode Imena yagarutse ku nzira ubu busabe bunyuramo, avuga ko dosiye yamugezeho yujuje ibisabwa bityo ko ntaho yari gihera ayisubiza inyuma.
Ati “ntacyari kumbuza kuyemeza. ”
Ubushinjacyaha buvuga ko ubu biriganya bukuriranywe kuri Evode Imena na bagenzi be binagaragazwa kuba itariki yatanzweho uruhusa igaragaza ko yaruhawe mbere y’uko isaba kuko yaruhawe mu kwa 06 kandi yarasabye mu kwa 07.
Evode avuga ko ibi atari we wabibazwa kuko ntaho bihurira n’umwanya yari afite.
Ati ” Ntabwo ari minisitiri ushyiraho amataliki, siwe ushyiraho stamp, ntabwo ari minisitiri ushyira muri registre. Byose bikorerwa muri Secretariat”
Ubushinjacyaha kandi burega Evode Imena urwango rwo kwima uruhusa kompanyi yitwa Nyaruguru Mining y’uwitwa Straton Ndamage, bwavuze ko uregwa yayatse ruswa akayimwa.
Imena yahakanye iki kirego avuga ko aya makuru amutunguye.
Ati “ibi mbyumviye hano, muri police ntabwo nigeze mbibazwa, mu bugenzacyaha ntabwo nigeze mbibazwa. Ariko ikintu cyose cyagombye kugira ibimenyetso.”
Yiregura yavuze ko iyi Kompanyi ya Nyaruguru Mining yasabye uruhushya mu 2012 atara Minisitiri igahakanirwa n’uwari Minister Stanislas Kamanzi ayibwira ko itujuje ibisabwa ndetse ko yari yaratangiye ubucukuzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akayisaba kwishyura ibyo yangije byose no kwishyura imisoro muri Rwanda Revenue Authority.
Ngo amaze kuba Minisitiri yatunguwe n’uko ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere cyongeye gusuzuma dosiye y’iyi Kompanyi ndetse kikamusa kuyemerera uruhushya rwo gukora.
Evode uvuga ko yagishije inama uwari Minisitiri Stanislas Kamanzi akamubwira ko atagomba kwemera uruhushya iyi kompanyi, ngo imaze kwangirwa yitabaje Minisitiri w’intene na we arayihakanira.
Evode Imena ati “Yandikiye Minisitiri w’intebe ibiro bye bimusubiza ko ntacyo byamufasha ahubwo bimusaba ko yakemura ibyo yagombaga gukemura, yaregeye Minisitiri udukuriye twese, nyakubahwa president (w’urukiko) iyi dosiye narenzaho iki. ”
Evode Imena avuga ko nyiri iyi kompanyi yumvise ko afunzwe (Evode) maze ngo yubura iyi dosiye arayizana.
Kuri kompanyi yitwa Mwashamba Mining, Ubushinjacyaha buvuga ko yahawe uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro itaranabaho ndetse ko na nyirayo yabyemeye mu nyandikomvugo yakoze.
Evode Imena yahakanye iyi ngingo avuga ko iyi kompanyi ari iy’uwitwa Mwashamba Anasthasie wanyuze mu nzira zose zisabwa ngo ndetse akanyura mu murenge nk’uko bigenwa n’itegeko akaza gusaba uruhushya.
Evode yemera ko yahaye uruhushya iyi Kompanyi ivugwa n’Ubushinjacyaha ati “Mwashamba nzi ni uwo mu madosiye, ni uwitwa Mwashamba Anasthasie ufite company yitwa Mwashamba mining.” Ahita avuga na kode yo kwiyandikisha y’iyi kompanyi.
Ko bya Kompanyi yaDJD, Ubushinjacyaha busa nk’ubwazanye ingingo nshya, buvuga ko iyi kompanyi itigeze ibaho kuko hari ibigaragara ko abanyamigabane bayo baro uwitwa Ntambara Innocent na Ntaganda Emmanuel ntabahari.
Umushibjacyaha ati “ikiswe kompanyi ya Diana na Joviah ntikigeze kibaho, ni ikintu bahimbye cya baringa. “
Evode we yabihakanye avuga ko iyi kompanyi ikijya kwiyandikisa muri Mata 2013 muri RDB yari iy’aba bagore Diana na Joviah (ngo ntiyari azi ari abagore ba bagenzi be).
Evode Imena yabanje kuvuga imibare igize kode y’iyi kompanyi avuga ko abanyamigabane b’iyi kompanyi baje guhererekanya ububasha n’aba bagabo babiri Ubushicyaha bwagarutseho ndetse ko muri Gashyantare 2014 aba bagabo bamenyesheje Minisiteri ko ari bo banyamigabane bashya.
Iburanisha rirakomeje hagaragazwa ibimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho bumurega ibyaha ngo Evode Imena abe afunzwe by’agateganyo…
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
Iki kinyamakuru ndabona gikurukirana cyane uru rubanza isegonda kuyindi.Aho ntafitemo imigabane?
Wowe wiyise miseke, akazi k’ikinyamakuru niko guha abasomyi inkuru icukumbuye kandi gikakurikirana isegonda Ku yindi kugirango itange service nziza Ku basomyi bicyo kinyamakuru.iyo migabane uvuga urumva ifite inshingiro!!!! Mbere yo kwandika uzabanze utekereze byibuze gake kuko umuntu iyo afatekereje neza arahubuka mu bitekerezo bye rimwe na rimwe agakomeretse abandi.Ku kinyakuru umuseke, turabashimira cyane Ku nkuru mutugezaho icukumbuye kandi biragaragara ko muri abanyamyuga kuko mukurikirana inkuru isegonda ku yindi
Comments are closed.