Digiqole ad

Guha umwanya Jean Kambanda akivuga mu itangazamakuru ni ‘amahano’ – Min. Mamadou Konate

 Guha umwanya Jean Kambanda akivuga mu itangazamakuru ni ‘amahano’ – Min. Mamadou Konate

Minisitiri Mamadou Ismaila Konate avuga ku kibazo cya Jean Kambanda wagaragaye kuri Televizyo ITV News tariki ya 21 Nyakanga 2017

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 9 Werurwe, Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa muntu muri Mali, umaze iminsi ine mu Rwanda, yavuze ko kuba Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi ishinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, akaba afungiye muri Mali nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, kuba yarahawe ijambo akavugira mu itangazamakuru ngo ni ‘amahano’ agomba guhagarara vuba.

Minisitiri Mamadou Ismaila Konate avuga ku kibazo cya Jean Kambanda wagaragaye kuri Televizyo ITV News tariki ya 21 Nyakanga 2017

Minisitiri Mamadou Ismaila Konate yavuze ko urugendo yagiriye mu Rwanda rwamuhaye ibitekerezo byinshi ahereye ku mikorere y’Ikigo Isange One Stop Center gifasha abahohotewe cyane ab’igitsina gore, kuko ngo muri Mali ihohoterwa ryo mu ngo rikorerwa abagore riri ku gipimo cyo hejuru.

Yavuze ko mu minsi ishize mu mujyi wa Bamako honyine hari abagore 15 bishwe n’abagabo biturutse ku ihohoterwa ryo mu ngo.

Ibindi bitekerezo ngo yabihawe n’imikorere y’Inkiko Gacaca n’Urwego rw’Abanzu, nyuma yo gusobanurirwa ko ubu buryo bwakemuye ibibazo byinshi byari byugarije inzego z’ubutabera mu Rwanda.

Yasobanuriwe ko inkiko gacaca zigera ku 9013 zari ku rwego rw’utugari, izigera ku 1545 zari ku rwego rw’umurenge n’izindi 1 545 zo ku rwego rw’ubujurire zari ku murenge, zabashije guca imanza 638 000 zijyanye n’ibyaha by’ubwicanyi, n’imanza 1 320 000 zijyanye n’imitungo, mu gihe muri rusange zaburanishije imanza 1 958 634.

Mamadou Ismaila Konate yavuze ko yungukiye byinshi ku Rwanda nk’igihugu gifite uruswa nke muri Africa aho yavuze ko iwabo ruswa iri ku bipimo (index) ya 9 no kuzamura, bityo ngo imikorere yabonye mu Rwanda izabafasha.

Ati “Ningera muri Mali nzihutira gushyiraho ubutabera bushingiye ku muco, (justice traditionnelle), nzashyiraho ubutabera burimo abunzi bakora nk’abacamanza. Hari urugero mu gace ka Bamako, ni Akarere (District), karimo Communes esheshatu n’inkiko esheshatu z’ibanze, ni nyinshi. Hashize imyaka 20 dushaka uko ubutabera bwakwegera abaturage, twasanze ko inkiko nyinshi atari zo zongera umutekano, ubwinshi bw’inkiko icyambere ni ukuba zitanga umusaruro, …izo nkiko tuzazisesa habeho urukiko rumwe rukuru, dushyireho inzego z’abunzi mu bijyanye n’ibibazo by’imbonezamubano, ubucuruzi, n’umurimo, keretse igihe byaba ari ibyaha mpanabyaha ni byo batazaburanisha.”

Abajijwe ikibazo cy’uko Jean Kambanda wayoboye Guverinoma y’Abatabazi ishinjwa gutegura ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wahawe umwanya mu itangazamakuru akavuga ibyo ashaka, ndetse akanahakana uruhare rwe muri Jenoside, Minisitiri Mamadou Ismaila Konate yavuze ko ari amahano adakwiye kwihanganirwa.

Ati “Nabiganiriyeho na Minisitiri w’Ubutabera. Navuga ngo ntibyemewe na gato, ntibyemewe na gato. Ibi byishe uburenganzira bwa gereza ubwayo, ibi byishe ibyo twiyemeje mu gukurikiza amasezerano ya UN, aya ni amahano akwiye guhita ahagarara.”

Minisitiri Mamadou Ismaila Konate asa n’uvugira hejuru nk’uwababajwe n’icyo gikorwa yavuze ko akigera i Bamako ejo ku wa gatanu, bitarenze ku wa gatanu w’icyumweru gitaha azashyikiriza ibaruwa Umuyobozi wa Gereza ya Koulikoro, ahafungiwe Abanyarwanda 16 barimo na Kambanda n’AbanyaMali, ibuza burundu abagororwa baba Abanyarwanda n’AbanyaMali kuzongera kuvugana n’abantu bo hanze yagereza  binyuze mu itangazamakuru.

Mamadou Ismaila ati “Nabonye inyandiko nyishyikirijwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, iriho ifoto ibigaragaza, nyuma y’icyo kimenyetso nta kindi twarenzaho uretse guceceka tugashaka umuti.”

Uyu Jean Kambanda wahamijwe ibyaha bya Jenoside nyuma yo kubyemera imbere y’Urukiko, yavugiye kuri ITV News agaragaza ko nta ruhare ygize muri Jenoside, ibi bikaba byaramaganywe cyane na Leta y’u Rwanda by’umwihariko inzego zishinzwe kurengera inyungu z’Abarokotse Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Mamadou Ismaila ku kibazo cy’imfungwa z’Abanyarwanda barangije ibihano bakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu gihugu cya Tanzania, i Arusha badafite aho berekeza, nyuma yo kurangiza ibihano cyangwa imfungwa zaba zifuza kurangiriza ibihano byabo muri Mali, yavuze ko abiganira na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, ariko ngo mu rwego rw’amategeko nta kibazo Mali ifite cyo kuba yafungura amarembo ku mfungwa zifuza kurangizayo ibihano.

Yagize ati “Haba igihe bisabwe n’u Rwanda, Urwego rwasimbuye Urukiko rwa Arusha (TPIR) cyangwa imfungwa yaba ibyifuza, nta kibazo dufite.”

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yashimye urugendo rwa Minisitiri Ismaila avuga ko ari ikimenyetso cy’umubano mwiza n’imikoranire. Yavuze ko hari inyandiko (umushinga/draft) Minisitiri Ismaila azajyana muri Mali ugaragaza inzego z’ubutabera ibihugu byombi byafatanyamo, ariko ngo Mali niyo izemeza ibyihutirwa ibihugu byombi byasinyana amasezerano yihariya yo kubifatanyamo.

Minisitiri Mamadou Ismaila Konate yavuze ko akigera muri Mali hari amavugurura azakora mu nkiko agendeye ku byo yabonye mu Rwanda
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Evode Uwizeyimana bari kumw ena Minisitiri w’Ubutabera wa Mali
Mu bandi bari bahari ni Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana na Ambasaderi Matiyasi Harebamungu

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Hahahaaa. Niba ashaka gukora muri Mali ibyo yabonye mu Rwanda, nashikame aziture umukanda, abanze ashore menshi yo kugura intwaro zihagije zo gucecekesha abaturage ba Mali bose, n’aba Touaregs barimo. Naho ubundi arashaka kwibeshya ikibuga akiniramo.

    • Ubwo se uvuze iki?

    • Niba ushatse gusobanura ko mu Rwanda hariho gucecekesha abantu waba wibeshye cyangwa wenda uhaheruka mu myaka myinshi ishize iri hejuru ya 23. Ndagira ngo nguhe inkuru y’ imvaho ko mu Rwanda nta muntu ucecekeshwa ko ahubwo iterambere rumaze kugeraho mu bijyanye n’ ubukungu, uburenganzira bwa Muntu, ubutabera, imiyoborere myiza byose tubikesha ubuyobozi bwiza twihitiyemo bukorera abaturage kandi bubakunda. Mali rero nabo ni bashyira hamwe bagateza imbere uburenganzira bwa muntu, uburinganire n’ ubwuzuzanye, amategeko akubahirizwa; ibi byose hamwe n’ ubushake n’ inyota yo gutera imbere ndetse n’ amasomo meza Honorable Konté yigiye mu Rwanda ntakizababuza gutera imbere. naho ibyo uvuga byo gucecekesha abantu ntibyafasha abantu kugera ku iterambere nk’ iryo u Rwanda rufite. Karibu mu Rwanda nawe wige kandi ni ubuntu, ureke ibyo bya kera cyane byo gucecekesha abantu

  • Hari abantu bafata pause y’ifoto ukabona bishimiye cyane costume bambaye. Hariya ku ifoto ndabonamo babiri.

  • Uretse no kuba twabyita Ishyano, guha umuntu wakatiwe umwanya wo kuvugana n’itangazamakuru ni ukwica amategeko yaba ay’ Igihugu cyangwa Mpuzamahanga kuko nta na hamwe ku isihari itegeko ryemerera imfungwa kuvugana n’ itangazamakuru sauf dans un cas exceptionel. Noneho kwemerera Kambanda byo birenze kwica amategeko kuko umuntu yabifata nko kumuha umwanya wo gukomeza kubiba urwango n’ amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside wen’ agatsiko ke n’abari babashyigikiye bateguye bakanashyira mu bikorwa. Ibi kandi ni ugushinyagurira abaarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo agiye hariya akavuga ko itabayeho ni ugukora mu nkovu abo yagize imfubyi, abapfakazi,abo yatwariye abavandimwe……! Gusa ni ibyo kwishimira kuba Minisitiri Konaté yavuze ko agiye kwandikira umuyobozi wa gereza amubuza kwemera imikorere nk’ iyi igayitse.

    • Niyo mpamvu abanyafrika tuzahora dusuzugurwa n’abazungu,ibi abazungu bo iwabo babikora?abazungu tubabona nk’ibitangaza niyo mpamvu badukoresha amafuti yose kuko nta bwenge batubonamo kandi bazi ko tubafata nk’ibigirwamana.Shame!

    • Upfobya genocide we nta rubuga akwiye guhabwa

Comments are closed.

en_USEnglish