Digiqole ad

Kicukiro: Abagore bifite bakusanyije 4000 000Frw bafasha bagenzi babo bataratera imbere

 Kicukiro: Abagore bifite bakusanyije 4000 000Frw bafasha bagenzi babo bataratera imbere

Umwe mu bagore bafite amikoro make ari mu babashije gutombora inka y’inzungu

*Umunsi w’abagore ngo ni uw’umuryango kw’ishima ngi si uwo kugirango abagore bakubite abagabo.

Mu karere ka Kicukiro Umunsi w’Umugore wizihirijwe mu Murenge wa Gikondo, abagore bo mu mirenge itatu bishoboye basangije bagenzi babo batishoboye ku byo bagezeho, baremera abatishoboye bakora ubucuruzi buciriritse ngo bongere igishoro abandi baboroza inka abandi bafashwa kubona matelas zo kuryamira.

Umwe mu bagore bafite amikoro make ari mu babashije gutombora inka y’inzungu

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Werurwe, Isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Ni umunsi wizihijwe mu tugari twose tw’igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi, komeza  usigasire  Agaciro wasubijwe.”

Mu karere ka Kicukiro, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Gikondo, hateranira imirenge itatu, Gikongo, Gatenga na Kigarama aho abagore bishoboye bo basangije bagenzi babo batishoboye ibyishimo.

Batanze ubufasha bw’ibintu bifite agaiciro ka 4 000 000 Frw zisaga,  aho boroje inka abaturage icyenda zifite agaciro ka 3 240 000 Frw, batanga matelas zifite agaciro ka 280 000 Rwf, banatanga amafaranga ku bagore babacuruzi barimo abahoze mu muhanda agera ku 490 000 RWf.

Dr Jeanne Nyirahabimana Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yagize ati “Umunsi nk’uyu ni uw’ibyishimo, umunsi wo gusangira ibyo byishimo, abafite ubushobozi muri twe tukareba icyo twafasha. Mu by’ukuri ntabwo twabafashije bose aha ngaha ni bake, ariko dufite ukwezi kwose ko kureba hirya no hino mu midugudu, mu mirenge bafite izi gahunda uko bazagenda bareba abantu bafite ubushobozi buke bakabaremera.”

Muri Kicukiro abagore n’abagabo babona bate Umunsi w’Abagore?

Amateka agaragaza ko abagore bagiye bakandamizwa bagasigazwa inyuma. Umunsi wahariwe umugore kuva wajyaho si ko bose bagiye bawumva kimwe, ariko ubu ibintu birimo birahinduka.

Gusa, abantu bose ntibawusobanukiwe kimwe, n’ibyo ugamije ahabereye ibirori mu murenge wa Gatenga, abaganiriye n’Umuseke yaba abagore n’abagabo bagaragaza ntibahuje ibitekerezo.

Mukantabana Jeannette avuga ko Umunsi w’Abagore ari ugusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye n’aho bageze  kandi ngo ni umunsi w’ibyishimo ku muryango wose ngo si umunsi wo kugira ngo umugore asuzugure umugabo.

Ati: “Uyu munsi ni mwiza cyane, ntusanzwe rwose kuko twibuka aho twavuye n’aho tugeze. Ubu urabona tuba twakenyeye twambaye neza, dusa neza. Umugore yahawe ijambo ariko mbere si ko byari bimeze. Umugabo yaguhezaga mu nzu, akakwicira ku rwara nk’inda, ntube wajya gushaka ikiraka ngo ukore ube wagura umwenda ugahora ari we uhanze amaso.”

Uyu mugore wari kumw en’umugabo we bizihiza uyu munsi, ngo yumva ko abasha kumva ko hari aho avuye n’aho ageze.

Nizeyimana Paul, umugabo waganiriye n’Umuseke ku buryo yumva Umunsi w’Abagore, ati: “Uyu munsi turawushyigikiye, kuko abagore turabashyigikiye kandi turi kumwe na bo.”

Avuga ko umugore agomba guhabwa agaciro kuko ngo ari we utanga ubuzima, ngo uyu munsi kuba warashyizweho ngo ako gaciro kazirikanwe ntacyo bitwaye. Nizeyimana avuga ko atari umunsi abagore bagaragaza ko barenze ku bagabo, ahubwo ngo ni umunsi wo kuzuzanya buri wese akamenya inshingano ze.

Ati “Icyo navuga, uyu munsi ni uwo kuzuzanya, mukishima ariko ntihagire uwiyibagiza inshingano ngo umugore yumve ko yakuze agasumba umugabo. Kandi si umunsi wo kugira ngo abagore bakubite abagabo cyangwo ngo bajye mu kabari basinde bakore ibidakorwa.”

Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Akarere ka Kicukiro avuga ko muri uku kwezi kwahariwe umugore abakennye bazakomeza kuremerwa
Umwe mu bagore bafite ubushobozi buke yegera inka yatomboye
Abagore bakoze akarasisi aha bari bakarangije
Bamwe mu bagore bo mu nzego z’umutekano mu karere ka Kicukiro
Abagore ni bo bari benshi bari bitabiriye umunsi wabahariwe

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish