Digiqole ad

Gatenga: Abagore bafite ubumuga bashinze uruganda rukora inkweto n’inigi

 Gatenga: Abagore bafite ubumuga bashinze uruganda rukora inkweto n’inigi

Inkweto n’inigi bakora bafite icyizere ko bizabafasha gutera imbere

*Bavuga ko bafite ikibazo cy’amikoro ngo babe bakwagura ibikorwa byabo,
*Bakora inigi zisa neza bakoresheje za calendari zishaje n’ibikapo mu mikindo.
*Byabarinze kwirirwa bicaye no gusabiriza ngo ni uko bamugaye.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali cyane cyane ku mihanda no muri za gare aho abagenzi bategera imodoka hakunze kugaragara abantu bafite ubumuga n’abazima basabiriza n’ubwo Leta ibyamagana ko atari umuco mwiza, mu murenge wa Gatenga abagore bafite ubumuga butandukanye ngo iki kibazo babonye umuti wa nyawo ari ugushaka umushinga bakora, none bakora inkweto, inigi bakora muri za calendari zishaje n’ibikapo bakora mu mikindo. Ngo ikibazo bagifite ni ubushobozi bukiri buke n’isoko ry’ibyo bakora.

Bakora inkweto zikenewe cyane mu guteza imbere made in Rwanda
Bakora inkweto zikenewe cyane mu guteza imbere made in Rwanda

Ni abagore bari bahuje ikibazo cyo kugira ubumuga ariko butandukanye bo mu murenge wa Gatenga bri bahuriye mu matsinda yo mu tugari, ariko ngo bakagira itsinda rimwe bahuriyemo ryo ku murenge.

Batangiye bakoteza amafaranga 200 ya buri wa gatanu w’icyumweru, ariko ngo uwabaga afite menshi ngo ntibyamubuzaga kuyatanga.

Mu mwaka ushize, ngo barebye mu isanduka babonye harimo asaga ibihumbi 200 Frw ngo bijyira inama yo kuyashakira umushinga aho kugira ngo bayagabagabane bajye kuyarya, ni bwo bahise batekereza gukora umushinga wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Hari harimo abahuguwe n’umushinga wa Women for Women mu bijyanye no gukora ubukorikori butandukanye burimo no gukora inigi n’ibikapo, bahita batangiza igisa n’uruganda rukora inkweto z’abagabo n’iz’abagore, inigi bakora muri za calendari zimwe ziba zimanitse muri salon zararangije igihe, bakora n’ibikapo mu bibabi by’imikindo.

Abagize iri tsinda riri mu nzira yo kuba Koperative, bavuga ko n’ubwo ibikorwa byabo bitaratera imbere kuko ari bwo bagitangira ngo babe bavuga ko hari inyungu ifarika bimaze kubinjiriza, ngo byabarinze kwirirwa bicaye mu rugo kubera ubumuga ndetse no kwirirwa ku mihanda basabiriza.

Mukagatare Fatuma umwe mu bagize itsinda agira ati: “Icya mbere byadukuye mu bwigunge, kuko waricaraga mu rugo ukavuga ngo ndamugaye nta hantu najya, urwo rwego ntabwo tukirurimo. Ikindi aho kugira ngo ujye ku muhanda wirirwe uteze ikiganza, usanga bagenzi bawe tukirirwa tuganira kandi turimo gukora n’ubu bukorikori.”

Avuga ko ubu bataratera imbere ngo babashe kuba bakora ibintu byinshi bagure n’amasoko kubera ubushobozi buke, ngo bituma batabasha kumenya nyakuri icyo iri tsinda ryinjiriza buri mu nyamuryango. Uko biri kose ngo ntibabura ayo kubatunga kandi ngo ntibameze nk’uwirirwa asabiriza cyangwa uwirirwa yicaye ngo yaramugaye.

Uretse guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ngo babungabunga n’ibidukikije

Aba bagore bishyize hamwe bamaze no kujya bakiramo n’abagabo bahuje ikibazo ngo bahuze imbaraga, bavuga ko mu bikorwa byabo harimo no gukoresha ibikoresho biba byararangije gukoreshwa.

Inigi bakora muri za calendar ( ikirangaminsi) ziba zararangije umwaka, ngo zakabaye zijugunywa muri za pubeli nk’indi myanda yose ariko bo bazikuramo ibindi bintu.

Nyirakarema Thelesa agira ati: “Izi nigi tizikora muri za calendar zimwe ziba zimanitse muri salon iyo zarangije umwaka zitagikoreshwa. Wenda nje kugusura iwawe nkasanga calendari yararangije imyaka, ndayigusaba ukayimpa. Ibi bipapuro kera twarabifataga tukabifunikisha akayi y’abana ibindi tukabita muri pubeli, ariko ubu ni byo dukoresha, urumva ko tubungabunga n’ibidukikije.”

Aba bagore bavuga ko nta mpamvu yo kujya gusabiriza cyangwa kwirirwa wicaye ngo ni uko wamugaye urugingo rumwe kandi ufite izindi ngingo zakora, ufite n’ubwenge. Icyo bashishikariza abandi bagisabiriza ku mihanda no muri za gare n’ahandi ngo bakwiye kubasanga bakabagira inama.

Mukagatare Fatuma ati: “Twashihikariza n’abandi bagenzi bacu, ba bandi bafite ubumuga birirwa ku mihanda basabiriza, nibaze batwegere tubereke uko dukora.”

Inkweto n’inigi bakora bafite icyizere ko bizabafasha gutera imbere
Inigi nini bazikora muri za calendari zaregee iguhe cyazo

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nibakomereze aho rwose kandi Imana izabashyigikire

Comments are closed.

en_USEnglish