Digiqole ad

Ku munsi Kigali ikeneye amazi m³ 120 000 ahari ni m³ 90 000, u Rwanda rukeneye m³ 480 000

 Ku munsi Kigali ikeneye amazi m³ 120 000 ahari ni m³ 90 000, u Rwanda rukeneye m³ 480 000

* WASAC iyungurura m3 230 000 ku munsi gusa andi make ayungururwa n’inganda nto,
*Ngo bitarenze Kamena 2017 amazi muri Kigali aziyongeraho m3 55 000

Tariki ya 22 Werurwe buri mwaka Isi yahariye uwo munsi uw’amazi. Mu gihe amazi ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, mu Rwanda haracyasabwa byinshi ngo buri muturage abone amazi mu rugo iwe, ariko nk’uko bitangazwa n’ababishinzwe ngo hari gukorwa byinshi ngo nibura kubona amazi mu buryo buhoraho ahagije abatuye Umujyi wa Kigali bigerweho.

Methode Rutagungira Umuyobozi ushinzwe gukwiza amazi muri Kigali muri WASAC

Mu rugendo rugamije kumenya ibikorwa bihari mu gutunganya amazi meza ku ruganda rwa Nzove ruherereye ku ruzi rwa Nyabarongo, rwateguwe ku bufatanye na Water for Growth/Rwanda, abari gukora iyo mirimo babwiye Umuseke ko bitarenze ukwezi kwa Kamena muri uyu mwaka hari m3 55 000 ziziyongera mu miyoboro y’amazi iyaha Kigali.

Amazi y’Umujyi wa Kigali, ava mu nganda enye, Nzove I; itanga hagati ya  m3 21 000 – 22 000  ku munsi bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, kuko iyo imvura yaguye uruganda rukakira amazi mabi cyane, hatunganywa amazi make.

Nzove II itanga hagati ya m3 22 000 – 25 000 ku munsi  na yo bitewe n’imihindagurikire y’ibihe n’uko imvura yaguye,  n’uruganda rwa Kimisagara n’urwa Karenge.

Rutagungira Methode, Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi mu Mujyi wa Kigali, mu Kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), avuga ko umujyi wa Kigali ku munsi ubona m3 90 000 z’amazi mu gihe uba ukeneye nibura m3 120 000.

Kugira ngo hazibwe icyo cyuho cy’amazi ngo harimo harongerwa ubushobozi bw’uruganda rw’amazi rwa Nzove II, rukava ku gutanga m3 25 000 rukagezwa ku bushobozi bwa m3 40 000, ndetse hakaba hubakwa n’urundi ruganda rushya rwiswe New Nzove I ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga m3 40 000.

Uru ruganda ruzuzura muri Kamena 2017 ruzatwara miyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izindi nganda, Nzove I ya kera yubatswe mu 2008 yatwaye miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda, Nzove II, phase ya mbere yatwaye miliyari 9,5 z’amafaranga y’u Rwanda, imirimo mishya yo kuyagura ikagera ku bushobozi bwa m3 40 000, no kwagura imiyoboro bizatwara miyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izi nganda za Nzove I, Nzove II na New Nzove I nizimara gushyirwa hamwe zizaba ari uruganda rumwe nk’uko Rutagungira abivuga, ruzaba rutanga m3 102 000.

Rutagungira ati “Mu igenamigambi, abantu ntibakomeza kugenda inyuma y’abagusaba ahubwo ugerageza kujya imbere y’abagusaba wabona ko bagiye kukwegera ugashaka uko ujya imbere yabo. Uruganda rwa Nzove rugiye kubakwa ruzatanga m3 40 000 zizasanga m3 115 000 ubwo Kigali izaba ifite m3 155 000, kandi EICV4 (Ibarura rusange) igaragaza ko Kigali mu 2023 izaba ikeneye m3 150 000, bivuze ko mu 2021 hakabaye hari urundi ruganda rw’amazi rwuzuye niba imibare izaba ikomeje kuzamuka nk’uko biteganywa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare.”

Rutagungira avuga ko mu mujyi wa Kigali bitewe n’uko amazi ari make, bitewe n’ikinyuranyo cya m3 30 000 ziri hagati ya m3 120 000 zikenewe na m3 90 000 zihari, ngo ni yo mpamvu mu mujyi habaho gusaranganya amazi, hamwe na hamwe bakamara iminsi ntayo babona mu ngo.

U Rwanda rwagenderaga ku bipimo by’uko ushobora kubona amazi nibura muri 200m y’aho atuye mu mujyi aba afite amazi mu rugo, no kuri 500m y’aho atuye mu cyaro, ariko ubu hagendewe ku bipimo bishya Isi igenderaho by’Intego z’Ikinyagihumbi kirambye, (SDGs), Abanyarwanda bafite amazi mu ngo ni 8% gusa.

Methode Rutagungira avuga ko mu Rwanda bavanyeho ikitwaga ifatabuguzi ry’amazi kugira ngo abantu boroherwe no kubona amazi iwabo, kandi ngo harakorwa imiyoboro ahantu hanyuranye kugira ngo abantu babone aho bahera bashyira ibikoresho byabo byabafasha gukurura amazi  bayageza mu ngo zabo.

Ati “Iki gikorwa kirasaba ubufatanye bw’inzego na banki kuba zaha abantu inguzanyo bakagura ibikoresho ku nyungu nke, kuko iyo umuntu afite amazi iwe mu rugo ni na ko isuku yiyongera.”

Mu gihe umuntu wo mu mujyi ngo akenera Litiro 100 z’amazi ku munsi, impuzandengo y’amazi uwo mu mujyi n’uwo mu cyaro bakenera igera kuri L 40, hagenderwa ku baturage b’u Rwanda miliyoni 12, mu gihugu hose hakenewe m3 480 000.

Ikigo WASAC kivuga ko kiyungurura m3 230 000 andi mazi atari ay’isoko yapimwe bagasanga yujuje ubuziranenge na yo akaba akoreshwa, andi mazi ni ay’inganda nto z’abantu ku giti cyabo.

Umwe mu bashinzwe imirimo yo kubaka uruganda rwa New Nzove I no kwagura ubushobozi bwa Nzove II, yabwiye Umuseke ko bitarenze Kamena 2017, iyi mirimo izaba irangiye agendeye ku kazi kamaze gukorwa.

Uyu mugabo ukomoka muri Turukiya akaba akorera Kompanyi y’Abanyamerika,  Culligan ikora iyo mirimo yavuze ko kubaka ikigega kizashyirwamo amazi kuri Mont Kigali biri hafi kurangira n’ikindi ahitwa i Karama.

Ubundi Nvoze yatangaga amazi ahitwa ‘Norvege’, Kinyinya, Kibagabaga, Bumbogo, Remera, Kicukiro na Kamonyi ariko ubwo hazahita habaho undi muyoboro.

Imikorere y’uruganda rwa Nzove II ruherereye kuri Nyabarongo ufashe umuhanda ujya ku ruganda Skol

Amazi ava mu mugezi wa Nyabarongo asa atyo avanze n’ibyondo
Amazi yinjiriramo aho avuye mu mugezi
Ibyo bimashini birayakurura bikanayazamura ruguru ku ruganda
Aho ni ku rwego rw’ibanze ku ruzi ahafatirwa amazi
Uruganda rwa Nzove II aho ni ho bayungururira amazi
Kuri phase ya mbere amazi akiva muri Nyabarongo aba asa nabi cyane
Hano amazi aba atangiye gucayuka
Amazi amaze gucayuka anyuramo aho muri ibi byuma bikomeza kuyatunganya
Akomereza mu bibindi aho ashyirwamo imiti agapimwa, asohorwa n’urwo ruhombo rw’ubururu
Muri ibyo bibindi niho hafatirwa ibipimo by’amazi niba yamaze kuba meza yatangwa mu baturage
Nzove II aho amazi anyura bwa nyuma mbere yo gukwirakwizwa muri rubanda
Amazi agera muri ibyo bibindi ameze neza umuntu yananywa nibwo bahita bayohereza mu baturage
Aha niho hakorerwa imirimo yo kugenzura uruganda rwose, ahabaye ikibazo kigahita gikemurwa
Amazi anyura muri icyo kigega kinini agakomeza akwirakwizwa mu baturage

Photos © A.Eric Hatangimana/Umuseke

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ikibazo cy’amazi ni icyo guhagurukirwa. Ubundi mu mujyi babara nibura 200 l kuri buri muntu. Habarirwamo akoreshwa mu rugo (kunywa ,guteka,kwoga,koza inzu,kwoza imodoka n’ibindi), habarwamo n’akoreshwa mu yindi mirimo itandukanye nko kwoza imihanda cyangwa akoreshwa mu kuzimya inkongi. Uko umujyi wiyongeraninako ikibazo gikomera. Gutunganya amazi ya Nyabarongo birahenze cyane. Ni kugaruka kuri projet Mutobo, kuvana amazi mu Ruhengeri akagera i Kigali ntabwo ariurugendo rurerure ugereranyije no kuyungurura amazi ya Nyabarongo.Amazi aboneka yakagombye gukoreshwa akazongera akayungururwa hanyuma agakoreshwa nibura mu kuzimya inkongi. Ikibazo kirakomeye ku buryo kigomba guhagurukirwa.Ubwo ntituvuze ko hakenewe n’amazi ya irrigation. Mumenye ko intambara y’amazi ishobora kuba iya gatatu y’isi.Mwibuke ko ku mwaka kuri Ha imwe dutakaza tonnes 40 z’ubutaka bwigira muri Misiri…

    • Ariko nawe uragorana, ubu urabona ibyo bintu ubaha babishoboye koko, mwagiye mugira amaso areba akabona !

  • ntakuntu bakora systeme yo gukora kuburyo amazi akoreshwa mungo yajya yongera agakoreshwa nk uko bikorwa mubihugu by uburayi? icyambere byatanga akazi kububaka bakora systeme iri ferme kuburyo abazi azajya ahita ajya mumifere cg za ruhurura bakayakusanyiriza hamwe kuko byaba bihendutse kubera nyabarongo amazi yayo arasa nabi cyane ndibaza ko bihenze kuyayungurura.kuko mubihugu nka holland biba kumazi bidakoresha amazi ya mer kubera abamo umunyu mwinshi bihenze cyane kuyayungurura bahita bayungurura amazi yo mungo akongera gukoreshwa n andi make ava mubutaka. ikindi iriya systeme izafasha abantu mungo kutajya bacukura imyobo y amazi azana imibu.

  • Projet Mutobo ntacyo yamara mu kuzana amazi muri Kigali kuko no mu Ruhengeri ubwabo ntabwo bihagije ku mazi. Mutobo rero nibanze ikwize amazi muri Ruhengeri mbere yo gutekereza ko yakwifashishwa mu kuyazana i Kigali. Iyi misozi yose ikikije Kigali irimo amasooko ahagije ku buryo kubona amazi bidasaba kujya kuyashakira kure.N’amazi ya Nyabarongo ubwayo arahagije kuba yatunganywa neza akagaburirwa abanyaKigali ariko uburyo bikorwa haburamo Kinyamwuga. Bivuze ko nta banyamwuga ba nyabo mu by’amazi dufite hano mu Rwanda. Icyo nicyo kibazo

    Ikibazo ntabwo ari amasooko y’amazi yabuze muri Kigali cyangwa hafi ya Kigali cyangwa ahandi mu Rwanda, ikibazo ni uko nta ba techniciens ba nyabo WASAC ifite bakwiiga umushinga nyawo ufatika wo gukwiza amazi meza mu mijyi yose n’ahandi hose mu baturage bayakeneye ku buryo burambye.

    Leta yari ikwiye guhagurukira iki kibazo, igashaka za bourses d’études ku banyarwanda bakajya kwiga mu bihugu by’amahanga by’inzobere mu bijyanye n’amazi. Bivuze ko u Rwanda rukeneye “des ingénieurs hydrologues” et “des ingénieurs hydrauliciens” b’abanyarwanda, kandi kugira ngo baboneke ku bwinshi ni uko Leta yabihagurukira igafata abanyarwanda babishoboye bakajya kubyiga.

  • Nibyo koko amazi ahari ntahagije kandi kuyabona birahenze ari nayo mpamvu umuntu atahagarara hariya ngo avuge ko amazi azaba yabonetse mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
    Ikibazo mbona cyitoroheye bariya bagabo barimo ba Methode Rutagungira na James Sano umuyobora ndetse n’abo bakorana, ni ukuntu amazi macye ahari asaranganywa. Ntibyumvikana ukuntu hari ibice bihorana amazi mu gihe ibindi nka za Gikondo na Kabeza bamara ibumweru bibaza uko asa! Icyi nicyo kibazo bariya bagabo bakwiye kubazwa no gusobanurira abaturage naho ibyo uko adahagije bose barabizi kandi bazi ko bihenze kuyabona. Mu gihe amazi ahari ubu azakomeza gusaranganywa nk’uko bimeze bizatuma abantu bakomeza kubyibazaho aho hari abavuga ko harimo ikimenyane ndetse na ruswa muri WASAC ari nabyo bituma ikibazo kigira ubukana budasanzwe….

  • Birababajeeeeeeeee kabeza ho wagira ngo hari icyaha twakoreye Leta peee
    Amazi babarayatwimye muzehe wacu president niwe wakemura ikibazo cy’isaranganya kuko birakabije.

  • mugusesa EWSA hashingiwe kuko iyobowe nabi “poor management” ku none iyi WASAC hafi 90% zabayobozi ifite nibabandi bahoze muri EWSA leta yashinjaga imiyoborere idahwitse ubwo se murumva umuti wikibazo uzavahe kandi ikibazo kiri mu mizi idashobora kurandurwa ariko kurundi ruhande urebye muri REG ho abayobozi ifite hafi 30%gusa nibo bahoze muri EWSA ntagitangaza rero kuba yo iri gutera imbere

Comments are closed.

en_USEnglish