Digiqole ad

Gitwe: ba ‘nyamweru’ Ellen na Eliphaz basezeranye kubana

Murekeyisoni Ellen, umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko kuri uyu wa 30 Nyakanga 2014 yasinye kuzabana akaramata na Bikorimana Eliphaz, umuhango wo gusinya mu rukiko kw’aba bombi ukaba wishimiwe n’abantu benshi i Gitwe mu karere ka Ruhango, aba bombi bafite uruhu rw’abo bakunze kwita ba Nyamweru.

Ellen asezerana kuzabana na Eliphaz mu byiza n'ibibi
Ellen asezerana kuzabana na Eliphaz mu byiza n’ibibi

Benshi mu bafite uruhu rumeze gutya bakunze guhezwa, kunenwa no kutitabwaho kugera ubwo benshi muri bo nabo bisuzugura bakiheza mu bandi no mu bikorwa bibateza imbere nk’amashuri ashobora kubaha amahirwe yo kubaho neza. Bamwe muri bo ariko ibi barabirenze bariga biteza imbere, Ellen na Eliphaz bo bakaba barushinze imbere y’amategeko uyu munsi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo uyu musore n’inkumi bari ku murenge wa Bweramana gushyingiranwa imbere y’amategeko, umuhango wari uyibowe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wishimiye akanifuriza urugo ruhire uyu muryango mushya.

Mu Ukuboza 2013 Ellen Murekeyisoni yabwiye Umuseke ko ubumuga bw’uruhu rwe butamutera ipfunwe ndetse ko atagomba gusigara inyuma mu kwiteza imbere no kubaka igihugu cye.

Icyo gihe yabwiye Umuseke iby’urugendo rwe rwo kuva iwabo aho bamwe batemerega ko ari ikiremwa nk’abandi akaza i Gitwe aho yaboneye ubuzima bushya ahawe akazi na Gerard Urayeneza umuyobozi w’ishuri i Gitwe maze akagira ikizere cy’ubuzima.

Abakozi bo ku kigo cy’amashuri ya Kaminuza cya ISPG aho akora, uyu munsi basangiye nawe nyuma y’ubukwe mu murenge, bamwifuriza urugo ruhire we n’umugabo we.

Umuyobozi wa ISPG, Dr. Jéred Rugengande ubwo bari mu byishimo by’uyu muryango mushya, yavuze ko ikigo kizabafasha no mu birori bikomeye basigaje kugirango bizagende neza.

Mu Ukuboza 2014 nibwo bombi bazasezerana imbere y’Imana ari nabwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa.

Benshi aho i Gitwe bakaba babifurije urugo ruhire.

Inshuti n'abavandimwe babaherekeje ku murenge
Inshuti n’abavandimwe babaherekeje ku murenge
Mu babambariye ku ruhande rw'umuhungu umwe nawe afite ubumuga bw'uruhu
Mu babambariye ku ruhande rw’umuhungu umwe nawe afite ubumuga bw’uruhu
Eliphaz imbere y'amategeko yemeye kuzabana ubuziraherezo na Ellen.
Eliphaz imbere y’amategeko yemeye kuzabana ubuziraherezo na Ellen.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bweramana Uwamahoro Christine arahirira ko asezeranyije uyu muryango mushya
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bweramana Uwamahoro Christine arahirira ko asezeranyije uyu muryango mushya
Basinyiye indahiro zabo
Basinyiye indahiro zabo
Imbere y'ibiro by'Umurenge n'inshuti n'abavandimwe
Imbere y’ibiro by’Umurenge n’inshuti n’abavandimwe
Aha bari berekeje ku ishuri rya ISPG kwishimana n'abakorana na Ellen Murekeyisoni
Aha bari berekeje ku ishuri rya ISPG kwishimana n’abakorana na Ellen Murekeyisoni
Abakorana na Ellen babifurije urugo ruhire
Abakorana na Ellen babifurije urugo ruhire
Ni ibyishimo n'urukundo kuri bombi
Ni ibyishimo n’urukundo kuri bombi

 

Photos/Damyxon/UM– USEKE

Jean Damascène NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

0 Comment

  • ariko rwose u Rwanda ni igihugu kiza uzi mubihugu dutaranye hakurya aha aba bagenzi bacu basa gutya baba bahigwa bukware ntumbaze ngo barimo iyihe mari, ariko iwacu kubera kumenya ibirenganzira bwikiremwa muntu byimbitse buri wese aba afite uburengenzire bwe kandi yihariye kandi ntawapfa kubumuvutsa, vive Rwanda kandi bazabyare hungu na kobwa

  • Ibi ni byiza cyane byerekana ko ntawuhejwe inyuma mu gihugu ko abantu bose bafatwa kimwe batarobanurwa bitewe naho bavuka uko basa cg ubumuga runaka. Imana izabubakire natwe turabashyigikiye.

  • N`ubwo ntabazi ariko baranshimishije cyaneee! Imana ishimwe kandi ibakomereze urukundo rwabo.Ni ikimenyetso cyiza cy`agaciro uRwanda ruha buri kiremwa muntu,nshimye kandi by`umwihariko abitabiriye ubu bukwe bakomereze aho bafite ubumuntu Imana idutegeka kugirira bagenzi bacu nk`uko natwe twifuza kubugirirwa.

  • Mbifurije urugo ruhire ariko rero sinari kubagira inama yo gushakana nari kubagira iyo gushaka buri wese umuntu wirabura kukugirango abana bazabakomokaho bongere amahirwe yo kugira melanine naho ubundi bazabyara ba nyamweru gusa gusa. Urugo ruhire ariko

    • Ushoborakuba ushidikanya ku izina ry’uyu mukwe: Ni Bikorimana ni uko rero menye ko bishoboka cyane ko bagira urubyaro rudafite ubwo bumuga. Kuba nyamweru no kutaba we byose biri mu gushaka kw’Imana. Bikorimana rero kandi nanjye mbifurije urugo rw’umugisha Imana izabajye imbere muri byose bavandimwe!

  • Ni byiza

  • Imana izabafashe ibahe kuramba kuko nkeka ko ubuzima bwabo buba ari fragile kurusha ubw’abandi bantu kandi izabahe kubyara abana bafite uruhu ruzima kuko byabatera akanyamuneza

  • NDABAZA ABAGANGA NIBA BADASHOBORA KUBYARA ABANA NABO BAFITE BURIYA BURWAYI.

  • yemwe yemwe yemwe, byabara kari harya jyewe nagize amahirwe nari mpari, byari bishimishije cyane uziko twabahaye amashyi akanga gukama etat civil akarinda gukomanga kumeza. Muzadusangize no kuri mariage Religieuse yabo ndabashimiye.

  • Wowe witwa URUGO RUHIRE Inama uvuze wari kubagira niyo ariko rero birashoboka ko habayeho kubanena ( abadafite buriya bumuga) noneho bo bakihitiramo kwisungana ubwabo. gusa niba bakundanye nta ribi. Ndakwemeye uzi Génétique.

  • Ibi ni bwo bwa mbere bibaye mu mateka y’u Rwanda aho banyamweru bakoze ubukwe rwose. Mbega ibintu byiza cyane,u Rwanda ni igihugu koko giha agaciro umuntu wese . Muri Tanzaniya ho bene aba ngo ni imari ikomeye kubashaka ifaranga da! Harya Perezida Kikwete mwaba mwarumvise arikopfora se k’ubushimusi bw’izi nzirakarenga zizira uko zavutse? Nyamara TZD ni igihugu cyasigaye inyuma mu guha agaciro umuntu. Umwe mu banyarwanda birukanywe muri TZD yambwiye ko abaturage bibera mu mashyamba no mu bihuru ku buryo batazi niba Tanzaniya koko yaba ari igihugu. Ngo babonye imihanda n’umuriro bageze mu Rwanda. Jakaya Kikwete akwiye kwegura kuko nta kintu na kimwe amariye TZD uretse kuyishora mu bibazo by’urudaca. Murakoze rwose ibi byerekana demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda biri ku ntera yo hejuru. Ihame rya demokarasi rikomeye nirivuga ngo”SANGA RUBANDA,UMENYE IBYO BAKUNDA UBE ARI BYO UBAYOBORESHA WIRINDE KONGERAHO BUTAMWA NA NGENDA BAZAHORA BAKWIBUKA”.

  • Ni byiza, nibibaruka se akana ka mbere muzatubwire tubahe impundu

Comments are closed.

en_USEnglish