Digiqole ad

Uwari Miss Uganda yirukanywe ku bitaro by’Umwami Faycal akekwaho kwiba

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Praise Asiimwe Akankwasa wahoze ari Miss Uganda (2005-2007) yirukanwe ku kazi ke mu bitaro by’Umwami Faycal i Kigali kubera gukekwaho uburiganya no kwiba. We yabwiye Umuseke ko ibivugwa atari byo, atirurukanywe ahubwo ari muri Conjé.

Praise wahoze ari Miss Uganda
Praise Asiimwe  wahoze ari Miss Uganda

Ku bitaro by’Umwami Faycal aho umunyamakuru w’Umuseke yageze muri iki gitondo cyo kuwa gatatu abakozi bamwe bamubwiye ko koko uyu mugore yirukanywe ariko nta byinshi babitangazaho.

Ushinzwe gutangaza aya makuru batubwiye ko aza kuboneka kukazi nimugoroba, telephone ye akaba atayitaba n’ubutumwa yohererejwe ntabusubiza.

Plaise Asiimwe yabwiye Umuseke ko ibimuvugwaho ko yirukanywe atari byo. Ati “Oyaaaa,ayo makuru sinzi aho ava, kuko ndi mu kiruhuko cy’ukwezi (conjé) niyo mpamvu ntaboneka kukazi“.

Avuga ko nta kibazo afite ku kazi ndetse n’abavuga ko akekwaho ubujura atazi aho babivana..ati “Njye ku kazi kanjye nta kibazo mfitanye nabo”.

Asiimwe akora nk’ushinzwe iminyekanishabikorwa n’imibanire y’ibigo (Public Relations) muri ibi bitaro bikorera ku Kacyiru muri Gasabo, biravugwa ko yirukanywe nyuma yo kuvugwaho kwiba amafaranga yari agenewe impfubyi yakusanyijwe n’ibitaro.

Aya mafaranga ngo yakusanyijwe n’abakozi b’ibitaro ndetse n’ubuyobozi bwabyo agenewe gutera inkunga impfubyi.

Amakuru aravuga ko uyu wahoze ari Nyampinga wa Uganda nyuma yo kugeza akaboko ke ku mafaranga yari yakusanyijwe n’abakozi yahise abura mu gihe cy’ibyumweru bibiri, bituma ibitaro bimuhagarika kukazi ndetse bunamukorera dosiye imurega.

Ntabwo ngo ari ubwa mbere uyu mugore ubyaye rimwe, avugwaho bene ibi kuko ngo na mbere y’aha ubwo yari umukozi muri New Times mu Rwanda yirukanwe kubera ibijyanye no kubura kw’amafaranga. Ibi ni ibitangazwa na Chimpreports.

Uyu mukobwa ufite se w’umushumba mu itorero muri Uganda wo ku rwego rwa ‘Reverend’ yamaze imyaka ibiri ari Miss Uganda nyuma y’uko gutora undi Miss byari byananiranye mu 2006.

Yigeze kandi guhagararira Uganda mu marushanwa ya Miss World muri Pologne.

Praise Juliet Asiimwe Akankwasa akiri Miss Uganda
Praise Juliet Asiimwe Akankwasa akiri Miss Uganda/Photo Daily Monitor

 Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • agakora mu rwanda ate se? twajwemo pe

  • Ahubwo adakoze nk’uko yabigenje nibyo byatangaza!None se ko yaje guca inshuro hari urundi rukundo rw’igihugu rwarirumushishikaje.

  • Ubundi se mwakamuhaga mu Rwanda hari habuze abakobwa beza nkawe  cg bamuruta niba ari cyo mwashingiyeho?

  • Reka twizere ko nta gusebanya byihishe muri iyi nkuru kuko ubunyamwuga bwa benshi mu banyamakuru bacu mbona bugerwa ku mashyi.

Comments are closed.

en_USEnglish