Digiqole ad

Umwaka wa 2013 ibiza byangije imitungo ya Miliyari 50 – MIDIMAR

Mu nama mpuzamahanga nyungurana bitekerezo yateguwe n’Ishuri rikuru ry’Abalayiki b’Abadivantisiti rya Kigali (INILAK) kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nyakanga, Minisiteri ishinzwe impunzi no kurwanya Ibiza (MIDIMAR) yasabye uruhare rwa buri munyarwanda mu kurwanya ibiza kuko bikabije kwangiriza Abanyarwanda, mu mwaka ushize wa 2013 wonyine ngo ibiza byangije imitungo ifite agaciro ka Miliyari zisaga 50.

Antoine Ruvebana, Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR
Antoine Ruvebana, Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR

Iyi nama yateguwe na INILAK yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu by’amahanga bitandukanye birimo Ukraine, Ubushinwa, Uburusiya, Ubudage, Hongiriya, Canada, Uganda , Hong-Kong.

Dr. Jean NGAMIJE, Umuyobozi wa INILAK  yavuze ko iyi nama ibareye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, bayitezemo ubumehyi bwinshi bitewe n’uko irimo inzobere zaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Antoine Ruvebana, umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR yavuze ko mu mwaka ushize ibiza byibasiye imitungo y’abaturage cyane cyane inkongi zibasiye amazu atandukanye, imvura zikaze zangije amazu n’imirima by’abaturage n’ibindi byinshi.

Ati “Umwaka ushize wa 2013, ibiza byangirije imyaka mu mirima, amazu n’ibindi bingana na miliyari 50 y’amafaranga y’ u Rwanda, iterambere turi kwirukankaho tutagiye twirinda ibiza nta kintu twageraho.”

Ruvebana yakomeje avuga ko kubera ubukana n’uburemere bw’ingaruka z’ibiza, MIDAMAR iteganya, mu bihe bizaza, gushyira abantu bashinzwe gukumira ibiza mu mirenge yose y’igihugu bazaba .

Muri iyi nama kandi hakaba hagaragajwe ikoranabuhanga rigezweho ryitwa “(Geography Information System (GIS)” rifasha mu iteganyagihe.

Rubeva Antoine avuga ko ubu MIDIMAR ifite ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga mu kumenya ibiza bishobora kuba, ndetse ngo hashyizweho n’ishami rishinzwe gukora ubushakashatsi ku biza hagamijwe kubyirinda mbere y’uko biba cyangwa kwirinda ko ingaruka zabyo ziba zikomeye cyane.

Ikindi ariko yishimira ngo ni uko muri iyi nama harimo abahanga cyane mu gukumira ibiza, ndetse n’abantu bazahugura abakozi ba MIDIMAR kuko n’ubwo ibikoresho bihari ngo abakozi ba MIDIMAR nta bumeyi bafite buhagije mu kurwanya ibiza dore ko usanga bitanigishwa cyane mu mashuri yo mu Rwanda.

Abahanga bavuga ko ubu mu Rwanda haboneka ubwoko by’ibiza bigera kuri 11, burimo ibiterwa n’imvura, imiyaga, izuba, inkongi n’ibindi.

Dr. Rose Mukankomeje, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe guhangana n'ibiza REMA agaragariza abitabiriye iyi nama uruhare rw'abaturage mu kurinda ibidukikije.
Dr. Rose Mukankomeje, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA agaragariza abitabiriye iyi nama uruhare rw’abaturage mu kurinda ibidukikije.
Dr. Jean Ngamije, umuyobozi wa INILAK aganira n'abanyamakuru.
Dr. Jean Ngamije, umuyobozi wa INILAK aganira n’abanyamakuru.
ifoto y'urwibutso y'abitabiriye iyi nama.
Ifoto rusange y’abitabiriye iyi nama.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama batanga ibiganiro.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama batanga ibiganiro.
Bamwe mu banyamahanga bitabiriye iyi nama batanga ibiganiro.
Bamwe mu banyamahanga bitabiriye iyi nama batanga ibiganiro.
Abayobozi n'inzobere zitandukanye zitabiriye iyi nama.
Abayobozi n’inzobere zitandukanye zitabiriye iyi nama.
Abari mu nama yateguwe na INILAK
Abari muri iyi nama mpuzamahanga ku biza, ibidukikije no kubikumira yateguwe na INILAK

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • reka rwose bive mumvugo banyarwanda uko tiwyemeje kuba igisubizo kuri buri kibazo bijye mubikorwa , abatu batuye nko mumanegeka bo bakabaye aribo bafata iyambere kuko ahanini Ibiza byibasira igihugu cyacu nibyimvuro nubwo nabyo biba bidakabije ariko ugereranije nubukungu bwacu turahashengabarira rwose

  • abanyarwanda nitwe tubwirwa turabe twumva nitwe byibasira ninatwe tugomba kugira ibyo dukora erega akenshi  ntagikomeye kirimo hari byinshi twirirwa tubiwrwa gukora kandi na leta iba iri budufashe uko ishoboye kiugirango ntitugerweho nibyo biza ariko akenshi tukinangira kandi ugsanga Ibiza nitwe bisize iheruheru kandi twarabwiwe bihagije, nahacu rero ho guhindura imitekerereze rwose tukumva ibyatugirira akamaro ni ubwo akenshi ni ubwo hari ubwitange bidusaba ariko nitwe biba bizagirira akamaro

Comments are closed.

en_USEnglish