Tags : Rwanda

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hatangijwe ukwezi kw’umufundi

Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Nyakanga mu Rwanda hose hatangijwe ukwezi kwahariwe umufundi,  gufite insanganya matsiko igira iti “ Umurimo unoze, Gutanga serivise nziza no Kwizigamira.” Iki gikorwa kikaba cyahuriranye n’umunsi w’umuganda. Imihango yo gutangiza uku kwezi kwahariwe umufundi  mu Rwanda yateguwe na sendika y’abafundi mu Rwanda ariyo STECOMA.  Iki gikorwa kizihijwe ku rwego […]Irambuye

Ministre w’Intebe mushya: Bamuvuga iki aho atuye?

Benshi batunguwe n’ihinduka ryatunguranye rya Ministre w’Intebe, abantu bongera gutungurwa cyane no kumenya ko Anastase Murekezi ariwe wagizwe Ministre w’Intebe mushya. Murekezi ni umukozi wa Leta ubimazemo igihe kinini, ni umugabo utarakunze kuvugwa cyane, yewe no ku rwego rwa Ministre si kenshi yavuzwe mu bitari ibyerekeye akazi ke. Abaturanyi be n’abandi bamuzi babwiye Umuseke iby’imibereyeho […]Irambuye

World Vision-Rwanda yashimiwe kuvana abaturage mu bukene no mu bujiji

Mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye Umuryango wa gikristu World Vision uvuga ko wishimira uruhare rwawo mu gufatanya na Leta y’u Rwanda kuvana abaturage mu bujiji no mu bukene. Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda George Gitau mu imurikabikorwa wakoze kuri uyu wa 25 Nyakanga. Gitau avuga ko World Vision yahise iza […]Irambuye

Interview: Abanyamakuru babishatse twaba abahanzi mpuzamahanga-KODE

Mu kiganiro kirambuye umuhanzi Ngeruka Faycal ukoresha izina rya Kode, ubu usigaye ukorera ubuhanzi mu gihugu cy’Ububiligi, arasobanura urugendo rwe rwo kuba umuhanzi mpuzamahanga, intego afite n’ikibura kugira ngo abahanzi nyarwanda babe abahanzi mpuzamahanga nk’uko abo mu bihugu duturanye bameze. KODE wakoreshaga izina ry’ubuhanzi rya Faycal akiri mu Rwanda yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi akiri mu […]Irambuye

“Ntawe ukwiye kumva ko ari Umunyarwanda kurusha undi” – Kagame

Mu mihango yo gusoza icyiciro cya karindwi cy’Itorero Indangamirwa cyigizwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda 269 baturutse mu bihugu 21 bigize isi bari mu kigo cya Gabiro, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko aho ruri hose rugomba kwiyumvamo Abanyarwanda kandi ko nta Munyarwanda kurusha undi. Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface yavuze ko mbere muri Leta zabanje […]Irambuye

Nabwiye abo Imana yantumagaho ko nshaka kwivuganira nayo – P

Gatsibo – Kuri uyu wa 25 Nyakanga, mu gusoza itorero rya karindwi ry’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mahanga, Perezida Kagame yafashe umwanya urambuye aganira n’aba banyeshuri mu gihe kigera ku masaha abiri. Amaze kubaganiriza yabahaye umwanya wo kumubaza, maze umwe aza kubaza ibiganisha ku itorero n’amadini. Uyu munyeshuri yabajije Perezida Kagame niba abantu badashobora kwitiranya “Itorero” […]Irambuye

Ubukangurambaga bushya bwo gushakisha Kabuga na bagenzi be 8

Kuva kuri uyu wa kane tariki 24 Nyakanga, hatangijwe ubukangurambaga bushya bugamije kongera gushishikariza Isi ko ikwiye kugira uruhare mu gushakisha no guta muri yombi Felicien Kabuga na bagenzi be umunani (8) bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi, ubu ibyapa biriho amasura (amafoto) yabo bigiye gukwirakwizwa hirya no hino ku Isi. Mu gutangiza ubu […]Irambuye

Kicukiro: Abahoze mu buraya ubu ni intangarugero aho batuye

Ahahoze hitwa ‘Sodoma’ i Gikondo mu karere ka Kicukiro, bamwe mu bagore bahoze batunzwe no gukora uburaya bakaza kubuvamo bakibumbira muri koperative ASSOFERWA, ibyo bamaze kugeraho, ibitekerezo n’icyerekezo bafite ubu ngo bituma bafatwa nk’intangarugero aho batuye. Kuri uyu wa 24 Nyakanga ubwo basurwaga n’abakozi b’ikigo cy’Abanyamerika cyita ku iterambere mpuzamahanga USAID gitera inkunga imishinga yabo, […]Irambuye

Bwa mbere Carnegie Mellon University Rwanda yasohoye abayirangijemo

Kigali – Abanyeshuri 22 barangije ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ryo mu Rwanda rya Kaminuza ya Conegie Mellon University mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Aba nibo banyeshuri ba mbere bo mu Rwanda barangije mu ishami ryo mu Rwanda ry’iyi Kaminuza iza ku mwanya wa 24 muri Kaminuza zikomeye ku Isi. Dr Vicent Biruta wari ukiri […]Irambuye

JOE ARAGARUTSE!!!

Joseph Habineza, izina rizwi cyane mu mikino n’imyidagaduro mu Rwanda. Aragarutse. Ni nyuma y’imyaka itatu ari ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana. Tariki 16/02/2011 nibwo yari yeguye nyuma y’imyaka hafi itandatu ayoboye imikino n’imyidagaduro mu Rwanda. Byatangajwe kuri uyu wa 24 Nyakanga 2014 ko yongeye gusubizwa iriya Minisiteri agasimbura Protais Mitali wari wamusimbuye icyo […]Irambuye

en_USEnglish