Digiqole ad

Inama y'Abaminisitiri yahaye imirimo mishya Mitali na Kalibata

Nyuma y’uko havuguruwe Guverinoma bamwe mu baminisitiri n’abanyamabanga ba Leta bahoraho batandukanye bagakurwa muri Guverinoma nshya iyobowe na Murekezi Anastase, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2014, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME ifatanya imyanzuro itandukanye, ndetse inagenera imirimo mishya Mitali Protais, Dr Agnes Kalibata, Dr Anita Asiimwe n’abandi.

Mitali na Kalibata bongeye guhabwa izindi nshingano.
Mitali na Kalibata bongeye guhabwa izindi nshingano.

Itangazo ryibyemezo byinama yabaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuwa kabiri

Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yagiriye ikipi nshya ya Guverinoma, by’umwihariko iha ikaze Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bakinjira muri Guverinoma, ibifuriza kuzatunganya neza inshingano zabo.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 30/06/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’inzego z’imirimo ya Leta n’ibigo bizishamikiyeho ryakozwe muri 2014.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’uburyo abayobozi bo mu nzego za Leta begurira bumwe mu bubasha bwabo abo bakuriye.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo y’ibimaze kugerwaho mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’i Ouagadagou na gahunda y’ibikorwa yo guteza imbere umurimo no kugabanya ubukene.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwa mu bikorwa rya Serivisi z’Imari zitangwa muri gahunda ya VUP ku bufatanye n’Umurenge SACCO.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo kuhira imyaka na gahunda yo kuyishyira mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2013 kugeza muri 2017.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki Ivuguruye ya Leta y’u Rwanda ku byerekeye uburyo Leta yorohereza Abayobozi n’abandi bakozi ba Leta mu ngendo bakora bava cyangwa bajya ku kazi.

8. Inama y’Abaminisitiri yemereye Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) gufungura Sosiyete y’ubucuruzi izafatanya na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) na Bwana KUBUMWE Celestin gushora imari muri Sosiyete Rwanda Agribusiness Industries (RABI).

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko Ngenga rishyiraho amategeko agenga Ibigo bya Leta;

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyagenerwa abagize Inama z’Ubuyobozi z’Ibigo bya Leta, baturuka hanze.

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

– Amateka ya Perezida agena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu Nzego Nkuru za Leta;

– Iteka rya Perezida rishyiraho imbonerahamwe y’urutonde rw’imirimo mu Butegetsi bwa Leta;

– Amateka ya Minisitiri w‘Intebe agena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri za Minisiteri n’Ibigo bya Leta;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo inshingano n’imitungo by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ingufu, Amazi n’Isukura (EWSA Ltd ) byimurwa.

12. Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza ya Minisitiri yerekeye uburyo bwo gushyira abakozi mu myanya nyuma y’ivugurura ry’inzego z’imirimo ya Leta ryakozwe mu mwaka wa 2014.

13. Inama y’Abaminisitiri yasabiye aba bakurikira guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

– Madamu Emma Françoise ISUMBINGABO: i Seoul muri Koreya y’Epfo.

– Bwana MITALI K. Protais: Addis- Ababa muri Ethiopia

14. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

Mu Rukiko rwIkirenga

Madamu MURORA Beth: Umunyamabanga Uhoraho

Muri Minisiteri yUbuzima

Dr. HAKIBA ITULINDE Solange: Umunyamabanga Uhoraho

Muri MINIRENA

Madamu MUKARUBIBI Fatina: Umunyamabanga Uhoraho

Muri MINAGRI

Bwana MUSABYIMANA Innocent: Umunyamabanga Uhoraho

Mu Bitaro bya Kaminuza yu Rwanda

Dr. Anita ASIIMWE: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi

Muri Kaminuza yu Rwanda

Dr. KALIBATA Mathilde Agnes: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ikigo

Muri Rwanda Energy Group

1. Bwana MUGIRANEZA Jean Bosco: Umuyobozi Mukuru /CEO

2. Inama yUbutegetsi

o Dr. MUSAFIRI Papias : Perezida

o Madamu RWEMA Alice: Visi Perezida

o Bwana ILIBONEYE Jean Claude

o Bwana MPORANZI Sam

o Bwana KAREMERA Francis

o Madamu NAMUTEBI Rehema

o Madamu BAGUMA Rose

3. Energy Development Company Ltd:

Bwana NYAMVUMBA Robert: Umuyobozi Mukuru

4. Energy Utility Company Ltd:

Madamu MBABAZI Odette: Umuyobozi Mukuru

Muri Water and Sanitation Corporation

Bwana SANO James: Umuyobozi Mukuru Inama yUbutegetsi:

– Madamu UMUHUMUZA Gisele: Perezida

– Bwana DUSHIMIMANA Lambert: Visi Perezida

– Madamu UMUHIRE Chantal

– Madamu ABABO Peace

– Dr. MUNYANEZA Omar

– Bwana NDATSINZE Felix

– Bwana DUSHIMUMUKIZA Deogratias

Muri MINECOFIN

1. Muri Rwanda National Investment Trust

– Bwana Jonathan GATERA, Perezida

– Madamu Berinda BWIZA, Visi Perezida

– Bwana PEMHIWA N. Hardy

– Bwana Ivan MURENZI

– Madamu Carine UMUTONI

– Madamu Sandy R– USERA

– Madamu Rina MURUNGI

2. Muri Capital Market Authority

– Madamu Staci Warden: Perezida

– Bwana RWIGAMBA Eric: Visi Perezida

– Bwana KASANGWA Chantal

– Bwana SAGNA Ibrahim

– Bwana RUTABANA Eric

– Madamu Katia MANIRAKIZA

– Bwana Robert MATHU

3. Muri Special Guarantee Fund

Bwana Joseph NZABONIKUZA: Umuyobozi Mukuru

4. Mu Kigo cyIgihugu gishinzwe ubwiteganyirize/RSSB

Bwana SEBABI John Bosco: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gucunga umutungo

15. Mu bindi:

a) Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

– U Rwanda ruzakira amarushanwa y’imikino ya CECAFA Kagame Cup kuva tariki ya 8 kugeza tariki ya 24 Kanama 2014. Uyu mwaka aya marushanwa azitabirwa n’amakipe 14 azava i Burundi, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somaliya, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya na Uganda. U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 3 ariyo: APR FC, Rayon Sport FC na Police FC. Imikino yose izajya ibera i Remera kuri Sitade Amahoro no kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kandi izajya yerekanywa kuri SuperSport irimo kuba.

– Tariki ya 1 Kanama 2014, kuri Sitade ya Rubavu hazabera umupira w’amaguru uzahuza ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru – Amavubi – y’abatarengeje imyaka 17 n’ikipe y’Igihugu ya Uganda mu mukino wo kwishyura mu rwego rw’ijonjora ry‘amakipe azitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu.

– Tariki ya 2 Kanama 2014 kandi i Nyamirambo kuri Sitadi ya Kigali hazabera umupira w’amaguru uzahuza ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru – Amavubi – y’abakuru n’ikipe y’Igihugu ya Congo Brazaville mu mukino wo kwishyura mu rwego rw’ijonjora ry‘amakipe azitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu.

– Kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2014, ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’abagore batarengeje imyaka 19 yitabiriye amarushanwa yo guhatanira igikombe cy’isi yabereye i Larinaka mu Gihugu cya Shipre/Cyprus.

– Kuva tariki ya 29 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2014, ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’abagore batarengeje imyaka 21 yitabiriye amarushanwa yo guhatanira igikombe cy’isi ari kubera i Porto muri Porutugali.

– Kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2014, mu mikino ya Commonwealth irimo kubera i Glasgow muri Scotland, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 20 ku buryo bukurikira: 10 mu mikino ngororamubiri, 2 mu iteramakofi, 6 mu gusiganwa ku magare, 1 mu koga n’umwe mu guterura ibiremereye.

– Kuva tariki ya 30 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2014, u Rwanda ruzizihiza umunsi w’umuganura ku buryo bukurikira.

Tariki ya 30/7/2014 :

– Umutambagiro/Carnival : Hazaba igikorwa cyo gutambagira hamurikwa ibikorwa ndangamuco mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

– Gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa rizagaragaza umusaruro wagezweho mu byiciro bitandukanye : mu buhinzi n’ubworozi, ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, imyidagaduro, ibyiza dukesha umuganda, imihigo, gutura mu midugudu, ibikorwa by’intore, imyubakire, ubukerarugendo n’ibindi. Uwo musaruro uzamurikwa n’inzego zitandukanye za Leta, abafatanyabikorwa n’abandi banyarwanda.

Tariki ya 31/7/2014 :

– Hazabaho igikorwa cyo « Kumurika Inyambo», kizabera ku Ngoro y’Abami (King’s Palace) mu Rukali i Nyanza mu Ntara y ‘Amajyepfo.

Tariki ya 1/8/2014 :

– Umunsi w’Umuganura nyirizina uzizihizwa ku rwego rw’Igihugu kuri Petit Stade i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ku rwego rwa buri Karere hazatoranywa aho uwo munsi uzizihirizwa. Uyu mwaka insanganyamatsiko ni: “Umuganura, inkingi yo kwigira”.

b) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abasora uzizihizwa ku nshuro ya 13 mu Rwanda, hateguwe ukwezi kwahariwe abasora kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 30 Kanama 2014. Umunsi nyirizina w’abasora uzizihizwa ku itariki ya 30 Kanama 2014 mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. Uyu mwaka insanganyamatsiko ni: ‘Inyemezabuguzi, ishingiro ryumusoro, umusingi w’iterambere’.

c) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 28 Nyakanga 2014 muri Hoteli Lemigo hatangijwe Umuyoboro ufasha kubonera ibisubizo iterambere rirambye Akarere ka Afurika k’Ibiyaga Bigari. Uwo muyoboro ni ubwa mbere utangijwe muri Afurika, bigaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kugera ku ntego z’iterambere ry’ikinyagihumbi (MDGs).

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo yInama yAbaminisitiri.


UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ababonye imyanya bakomeze bakorere igihugu neza kandi turabashyigikiye. nkunze ko prezida acu yongeye kureba agasanga ingufu aba bafite zitapfa ubusa maze akaba imyanya ibakwiriye

  •  Ntekereza ko kuva mu mwanya umuntu yarimo agashyirwa mu wundi ntacyo bitwaye. Mu isi abantu barwanira imyanya yo hejuru cyane nyamara aho si ho abantu bavana ubutwari. Niba umuntu yari mu mwanya wo hejuru akahava nyuma akadohoka,mumenye ko burya atari intwari kuko intwari ntihindagurika haba mu mikorere,invugo n’ibitekerezo. Twizeye tudashidikanya ko mwe mwese mwongeye kugirirwa icyizere na Perezida muzarushaho gukorana umurava inshingano nshya muhawe ari nabyo bizatwemeza ko mu by’ukuri mutakoreraga ijisho. Muzagire imirimo myiza mwese kandi mboneyeho no kubifuriza umunsi mwiza w’umuganura. Mugire amahoro!

  • Its all about a vicious circle!

  • bwana protais imana ikomeze imuragire mu gihugu cy’abarabu

Comments are closed.

en_USEnglish