Digiqole ad

Abanyeshuri bafite impungenge ku byiciro bishya by’ubudehe

Kuva mu 2013 mu Rwanda hashyizweho gahunda nshya yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, icyo gihe hashyizweho ibyiciro bitandatu. Ibi byiciro byateje sakwe sakwe kuko abenshi batanyuzwe n’amazina yari yabikoreshejwemo . Ubu ibyiciro biri gusubirwamo ngo bizabe bine (4).  Hari impungenge mu biri gusubirwamo.

Mu byiciro byari byashyizweho birimo; Abatindi Nyakujya,Abatindi,  Abakene, Abakene bifashije (Abifashije), Abakungu (Jumba),  Abakire babishyizwemo hagendeye ku ngingo zitandukanye ariko nyuma biteshwa agaciro, hemezwa ko bivugururwa.

Ibyiciro bine bizashyirwaho bizahabwa andi mazina kuko aya yambere atigeze yishimirwa n’abayashyizwemo, ndetse hari abo byahise bigiraho ingaruka ntibahabwa ubwisungane mu kwivuza n’amafaranga y’inguzanyo yo kwiga Kaminuza no kudafashwa na gahunda za VUP mu mirenge. Nubwo nyuma byasubiwemo.

Mugihe ibi byiciro biri gusubirwamo Abanyeshuri muri za kaminuza zitandukanye bakomeje kugira impungenge bibaza niba bazatangira amashuri iyi gahunda yararangiye.

Mukashema Francine umunyeshuli urangije amashuli yisumbuye akaba yarahawe kuziga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ,we avuga ko afite impungenge z’uburyo  azabonamo inguzanyo y’amafaranga y’ishuri ngo kuko kugeza ubu batari bamenya n’ibyiciro babarizwamo.

Ati “turahangayitse cyane kuko twumva ngo ibyiciro by’ubudehe biri gusubirwamo , kandi kugeza ubu ntabwo turamenya uko byifashe, yewe n’uburyo bwo guhabwa inguzanyo y’amafaranga y’ishuli ntabwo twari twasobanurirwa uko bizakorwamo kandi hasigaye ukwezi kumwe ngo umwaka w’amashuli wa 2014-2015 utangire”.

Aba banyeshuri bashaka gukomeza kwiga basaba inzego za Leta ko zakwihutisha  izi gahunda kandi zikanasobanura neza uburyo inguzanyo zizajya zibonekamo.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ariko njye ndabona ntampamvu hakabayeho kugira impungenge kuko ikibazo cyo kudakora liste neza cyavuzwe kuva cyera ndizerako banyiri ugukora aya maliste bumvishije kandi bisubiyeho kuburyo ntawuzongera kubigenderamo

  • Umuntu ni umuntu!Kwibeshya birashoboka ndetse rimwe na rimwe bingambiriwe kubera inyungu.

  • bihangayikishije benshi kubona hasigaye ukwezi kumwe umuntu ataramenya ko zgurizwa niba bihoboka nibihutishe iyo  gahunda yibyiciro nahubundi duheze muguhirahiro

Comments are closed.

en_USEnglish